Urupfu rwa Padiri Evariste NAMBAJE, witabye Imana ahotowe mu ishyamba rya Nyungwe rukomeje kuba umutwaro kuri Padiri Thomas Nahimana.
Padiri Evariste Nambaje wahoze ashinzwe umutungo wa Kiliziya gatolika n’umushinga wa Hotel Ituze bya Diyoseze ya Cyangugu, yishwe agambaniwe na Thomas Nahimana bari bafitanye ibibazo by’umutungo w’abakristu warigishijwe na Padiri Nahimana muri Paruwasi yayoboraga iki kirego kikaba cyari kigeze kwa Musenyeri Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu, ari nacyo cyaviriyemo Thomas Nahimana guhunga igihugu agendeye kuri Pasiporo ya Congo, ageze hanze nibwo yacuze umugambi wo guharabika Leta y’u Rwanda no kwicisha Evariste Nambaje kubera amabanga menshi ya Kiliziya muri Diyoseze i Cyangugu n’ubujura bwa Padiri Thomas, Nambaje yari yatangiye gushyira kukarubanda biciye muri Rushyashya.net.
Umurambo wa Padiri Nambaje wabonetse nyuma iminsi ibiri muri iyo modoka ye ipariste mu ishyamba rya Nyungwe
Uru rupfu rwa Padiri Nambaje, rwababaje benshi, kandi rwatanzweho akayabo k’amafaranga yaguririwe umwishi wabanje kwigira inshuti ye bari bamaze iminsi bagendana nijoro ngo aramurinze bakava i Kigali saa sita zijoro bakajya i Cyangugu banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, rimwe narimwe bagahaguruka i Cyangugu igicuku kinishye bakagera ikigari mu gitondo. Kuko Padiri Nambaje yirukaga k’umushinga wa Hotel Ituze harimo no gushaka amafaranga mu mabanki ndetse no gushaka abashoramari kuko umushinga wari umaze kugira ibibazo by’umutungo.
Nguko uko bikekwa ko uwo mwishi yamutsinze mu ishyamba rya Nyungwe amunize, arangije umurambo we awufungirana mu modoka ye, Padiri Nambaje yasanzwe mu modoka iparitse muri Nyungwe mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2014 nyuma y’iminsi ibiri yishwe. Nyuma yaho umuyobozi wa Rushyashya.net nawe yarahizwe ariko imana ikinga ukuboko.
N’ubwo uru rupfu rwakomeje kuba urujijo, iki kibazo cya Padiri Nambaje kiracyagarukwaho mu bitangazamakuru nk’umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana, Urugero ni aho mu biganiro bimaze iminsi binyura kuri Radio ijwi rya rubanda ikorera mu buhungiro, abanyamakuru bavuze ko Nahimana abeshya , kandi afite ibyaha Perezida Kagame atazi n’ubwo ngo yari yaretse Thomas Nahimana ngo ajye mu Rwanda, ariko Kagame atazi neza ibyaha byinshi Nahimana afite birimo n’urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje.
Ikindi ngo Nahimana urwanira gutaha nta Pasiporo y’u Rwanda afite ngo ndetse ntakintu nakimwe afite cyerekana ko ari umunyarwanda uretse kumva ko ari Padiri Nahimana gusa uvuga ikinyarwanda.Ntafite visa yo kwinjira mu Rwanda kuko afite Pasiporo imwe gusa y‘imfaransa.
Nairobi.
Abanyamakuru bibaza ukuntu Padiri Nahimana niba koko yarashakaga kujya mu Rwanda yaheze muri Transit ya JKIA muri Kenya , aho kujya muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya kuko iyo uri muri ambasade y’igihugu cyawe uba uri iwanyu. Aha niho byari gukemukira.
Padiri Nahimana yakoreshaga passport y’Ubufaransa yanakoresheje asaba visa y’ubukerarugendo ihuriweho hagati ya Uganda, Kenya n’u Rwanda yahawe na Ambassade ya Kenya mu Bufaransa, yari kumufasha kujya aho ashatse muri Kenya. Bati kuki yagiye kurara ku kibuga ntajye muri Ambasade ?
I Paris na KLM
Aha ngo Nahimana yari yatangaje ko azajya i Kigali mu ndege ya KLM avuga na numero zayo KL537 agahagurukira i Amseterdam mu Buholandi, aho byari biteganyijwe ko agera i Kigali i saa moja n’iminota 20 z’umugoroba. Yaje kujya I Bruxelle ate ? yahinduye indege ate ? ageze mu Bubiligi kuki yangiwe kurira indege, ntage muri Ambasade y’u Rwanda, yari azi ko indege ya SABENA igera mu Rwanda kuwa kabiri kuki yabwiye benewabo b’i Cyangugu kuza kumutegereza kuwambere kuri KLM.
Bati: Avuga ko ngo bamweretse urupapuro rumusubizayo rwa immigration y’u Rwanda bahaye indege ya Kenya airways, KLM na SABENA, ariko bamubaza kopie ngo ni ibanga, ese koko niba afite urupapuro rwa immigration y’u Rwanda rumubuza gutaha kuki atajya mu nkiko akirukira gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro ese iyo guverinoma izajyamo bande ko n’abo bakorana bamukwepera kubibuga by’indege.
Nyakwigendera Padiri Evariste Nambaje na Padiri Thomas Nahimana
Abanyamakuru banzura iki kiganiro bavuga ko Padiri Nahimana ari umwescro, umunyamitwe, ateka kugirango abone uko agustifia, Cash amaze igihe akusanya mu baterankunga, ariyo mpamvu abazungu bamaze kumuvaho kubera ibyaha bye birimo dosiye y’umupadiri yicishije witwa Evariste Nambaje.
Cyiza D.
Ntareyakanwa
None se Rushyashya ni urukiko cg ni ikinyamakuru kigenga?
njye ndumva mwaramaze kumucira urubanza no kumukatira nkuko bigaragarira buri wese niba atari ukumuharabika kubwo inyungu runaka mubifitemo.
Men Men Men! Rushyashya Rushyashya!
Ntabwo mbatutse ariko ndi ukeneye abo gukoresha sinabakoresha muraraburiza sana!