Meghan Markle, umugeni w’Igikomangoma Harry yambaye ikanzu ihenze mu bukwe bwabo bwahuje imbaga mu birori bidasanzwe byabereye mu Mujyi wa Windsor ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Gicurasi 2018.
Ubukwe bwa Meghan na Harry bazeseraniye muri Chapelle ya St George muri Windsor, bwatashywe n’abantu barenga 120,000 ndetse bukurikirwa bidasanzwe ku mbuga zerekana amashusho na televiziyo nyinshi ku Isi.
Ishusho aba bageni bagombaga kugaragaramo ni kimwe mu byari bitegerejwe na benshi by’umwihariko ikanzu ya Meghan yari imaze igihe ihwihwiswa mu bitangazamakuru n’ibijyanye n’agaciro kayo.
Abantu bayibonye byuzuye ubwo yasohokaga mu rusengero ari kumwe n’umugabo we bavuye guhana isezerano ryo kubana akaramata. Ni ikanzu yakozwe n’Umwongerezakazi Clare Waight Keller ukora mu nzu y’Abafaransa ikomeye mu bijyanye n’imideli yitwa Givenchy.
Yasohoye itangazo agira ati “Ni iby’igiciro cyinshi kuba naragize umwanya wo kumenya mu buryo bw’umwihariko Meghan, ni urwibutso nzahorana. Inzu ya Givenchy nanjye turamwifuriza we n’Igikomangoma Harry ibyifuzo byose by’umunezero ku hazaza habo.”
Lucas Armitage uzobereye mu kwambika ibyamamare ku Isi, yabwiye ikinyamakuru Femail ko ikanzu ya Meghan yakozwe na Waight ibarirwa agaciro gakabakaba ama-Livre sterling 200,000 [arenga miliyoni 230 Frw].
Meghan yari yambaye ikamba rya ‘Diamond Bandeau’ ryambarwaga n’Umwamikazi Mary nk’ikimenyetso cy’umwe mu mihango ikorwa mu Bwami bw’u Bwongereza ku bakazana bawinjiyemo.
Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ka Meghan mu bukwe bwe n’Igikomangoma Harry
Agatimba Meghan yari yambaye kareshya na metero 4.5 zirengaho gato, kagiye kariho indabo zo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino biri mu muryango wa Commonwealth ku Isi birimo n’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Daily Mail.
Kadozwe hakoreshejwe intoki mu gitambaro cy’umweru kibonerana kandi cyoroshye ndetse karenzwaho indabo zirimo n’urwitwa Torch Lily (Kniphofia uvaria) runazwi nka Tritoma rwo mu Rwanda.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Meghan ari we wihitiyemo ko agatimba ke kadodwa muri ubwo buryo kagahuriza hamwe ubwiza bw’indabo zo mu bihugu 53 bya Commonwealth ndetse ngo ibirori byabo byashyizwemo umwihariko wo kuwibandaho cyane ko Igikomangoma Harry aheruka kugirwa n’Umwamikazi Elizabeth II, Ambasaderi w’Urubyiruko rwawo.
Kensington Palace yavuze ko Meghan “yifuje kugaragaza ko yishimiye gushyigikira ibikorwa bya Commonwealth mu guhuriza hamwe ibihugu biwugize mu ishusho y’ikanzu y’ubukwe bwe.”
U Rwanda rwakuwemo ururabo rwa ‘Tritoma’ mu zifashishijwe ku ikanzu ya Meghan, rwaherukaga gutorerwa kuzakira inama y’umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza ya Commonwealth izaterana mu 2020.
Meghan asanzwe afite ishusho nziza ku Rwanda ndetse mbere y’uko yambikwa impeta yari yarusuye. Yaherukaga mu Rwanda mu 2016 akiri Ambasaderi wa World Vision, akigera iwabo yavuze ko yagize “urugendo rw’agatangaza.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bivugwa ko we n’umugabo we bashobora kuzariramo ukwezi kwa buki nubwo batarabyemeza. Ikinyamakuru Travel + Leisure giherutse gutangaza ko by’umwihariko nibaramuka baharuhukiye, bazajya muri Pariki y’Ibirunga basure n’ingagi nk’inyamaswa Meghan akunda cyane.
Namibia, nayo iri mu bihugu bya Afurika aba bageni bashobora kuzajyamo nibamara gusezerana. Nibemeza urugendo rwabo muri Namibia bazaruhukira muri hoteli zigezweho zubatswe mu kibaya cya Hoanib Valley Camp.