• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ikibazo cy’Ingutu hagati DONALD TRUMP n’Itangazamakuru

Ikibazo cy’Ingutu hagati DONALD TRUMP n’Itangazamakuru

Editorial 26 Dec 2016 ITOHOZA

Perezida mushya wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yaba afitiye inzika itangazamakuru kubera ukuntu ryitwaye mu gihe cyo kwiyamamaza ndetse n’igihe amatora yarimo aba. Guhangana kuri hagati y’itangazamakuru na Trump kwatangiye ubwo ibinyamakuru hafi yabyose bikorera kubutaka bw’Amerika byahaga amahirwe Hillary Clinton ndetse bikamutaka ubwo byinshi byarahagurukiye gusebya no guharabika Trump kuburyo bukomeye. Ibyinshi byatangiye no gutangaza ko Clinton ariwe uzatsina ko bidashidikanwaho ngo ndetse afite nka 95% by’amajwi. Ibi rero byababaje Trump kuburyo bigaragara ko umujinya utaracururuka.

Ubusanzwe iyo perezida wa Amerika atowe, aba agomba guhura n’itangazamakuru vuba bishoboka akagira icyo atangaza kuri gahunda ye n’abo bazakorana. Icyatunguranye ni uko Donald Trump akimara gutorwa yaricecekeye mu gihe itangazamakuru ryamusabye guhura nawe yahisemo gutumira abayobozi bakuru b’ibitangazamakuru bikomeye abatumira iwe maze icyo yabakoreye ni ukubatuka akabatukuza mugihe bari bangiye ibifata amashusho kuza muri uwo mwiherero.

-5154.jpg
Ibinyamakuru yibasiye harimo Huffington Post yababwiye izuba riva ko azi neza ko batamukunda ko bitazamubuza kuyobora Amerika. Nanone yatunze agatoki CNN abita inzobere z’ikinyoma kuburyo umuyobozi mukuru wayo yashatse gusohoka bakamubuza. CNN ngo ishobora kuba yararengereye kuko umunyamakuru wayo Brian Stelter yavuze ibintu bibi cyane arwanya Trump noneho abonye ko yanatowe avuga ko Amerika iri mubihe bidasanzwe ko igiye guhura n’akaga “National emergency” kubera ko Trump yatowe.

Kugeza ubu Donald Trump atangaza ibyo ashaka akoresheje TWITTER ye nabwo ntarenze inyuguti 140 cg se ushinzwe itangazamakuru mu biro bye yandika itangazo akaritanga hanyuma itangazamakuru rigakoresha ibyo.

Taliki 15 Ukubona nibwo yari yemeye guhura n’itangazamakuru kugira ngo yerekane anavuge kuri gahunda azagenderaho mugihe azamara munzu yera (White House) nyuma itangazamakuru ritungurwa no kumva gahunda ihinduriwe igihe batabwiwe.
Ubusanzwe bizwi ko Amerika ifite itangazamakuru ritarya iminwa kandi ryigenga ariko ibyo ntibyigeze bikanga uyu mu perezida w’umuherwe.

-5155.jpg
Iyi myitwarire yatangiye guhangayikisha itangazamakuru cyane ababa bafite ibiro bihoraho imbere muri White House kuko bituma babona amakuru kuburyo bwihuse kandi biboroheye. Si aba gusa, itangazamakuru muri rusange ryahise ryibaza cyane kuri iyi myitwarire ishobora kuzatuma habaho guhangana gukomeye hagati yabo n’imiyoborere ya Trump.

Hagaragaye itandukaniro n’abamubanjirije nka Obama na George Bush.

Byagaragaye ko yagize imyitwarire itandukandi nabamubanjirize, kuko George W.Bush yahuye nitangazamakuru hashize iminsi ibiri gusa atowe ababwira kuri gahunda ye n’abazamufasha kuyobora Amerika. Mbere yuko yinjira muri White House akaba yarakoze ibiganiro bigera kuri 11 akimara gutorwa.
Naho Obama we yagiranye ibiganiro n’abanyamakuru kenshi gashoboka ndetse akanahura nabo mu mwiherero. Yagiranye ibiganiro n’itangazamakuru inshuro zigera kuri 18 muri rusange.

Ishyari hagati y’ibitangazamakuru!!

Ibi nubwo bivugwa hari ibitangazamakuru byashoboye gucengera bigirana nawe ibiganiro byihariye ibi bikaba ari ibitangazamakuru bitamututse cyangwa ngo bimusebye igihe cy’amatora. Gusa nabyo byagombaga kubanza gutanga ibibazo biri bubazwe, ikitari kuri gahunda wakibaza Trump akaguca amazi. Umujyana we Kellyanne Conway yabajijwe na ABC kuri iyi myitwarire asubiza ko igihe kizagera bakajya babona perezida mugihe gikwiriye.

Twabibutsa ko Donald Trump aheruka kugirana ikiganiro n’abanyamakuru taliki 27 Kamena 2016 I Miami area-golf ubwo nabwo yatunguye abantu asaba igihugu cy’Uburusiya kumufasha kuvumbura inyandiko zigera 30.000 zabuze zaregwaga Hillary Clinton bari bahanganye.

-5156.jpg
Kuva taliki 27 Kamena perezida watowe Donald Trump amaze kohereza twetters zirenga 1000. Ikirimo kuvugwa ubu akaba ari ukuntu yatangaje kuri twitter ko Amerika igiye kuvugurura ibitwaro bya kirimbuzi (nuclear arms) bikaba ngo byatunguye abashinzwe umutekano cyane iperereza muri Amerika ndetse byateye ubwoba n’ibindi bihugu kubera ko bigiye gutuma habaho irushanwa mugukora ibitwaro bya kirimbuzi aho kugira ngo bigabanuke.

Hakizimana Themistocle

2016-12-26
Editorial

IZINDI NKURU

U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

Editorial 03 May 2018
Kinazi : Uwarokotse Jenoside  yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa

Kinazi : Uwarokotse Jenoside yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa

Editorial 01 May 2017
Ibintu 5 bigaragaza ko Kayumba Nyamwasa ari ikigarasha

Ibintu 5 bigaragaza ko Kayumba Nyamwasa ari ikigarasha

Editorial 21 Nov 2016
Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Editorial 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
ITOHOZA

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 14 Mar 2017
Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu
INKURU NYAMUKURU

Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Editorial 26 Aug 2019
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.
Amakuru

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Editorial 21 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru