Perezida mushya wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yaba afitiye inzika itangazamakuru kubera ukuntu ryitwaye mu gihe cyo kwiyamamaza ndetse n’igihe amatora yarimo aba. Guhangana kuri hagati y’itangazamakuru na Trump kwatangiye ubwo ibinyamakuru hafi yabyose bikorera kubutaka bw’Amerika byahaga amahirwe Hillary Clinton ndetse bikamutaka ubwo byinshi byarahagurukiye gusebya no guharabika Trump kuburyo bukomeye. Ibyinshi byatangiye no gutangaza ko Clinton ariwe uzatsina ko bidashidikanwaho ngo ndetse afite nka 95% by’amajwi. Ibi rero byababaje Trump kuburyo bigaragara ko umujinya utaracururuka.
Ubusanzwe iyo perezida wa Amerika atowe, aba agomba guhura n’itangazamakuru vuba bishoboka akagira icyo atangaza kuri gahunda ye n’abo bazakorana. Icyatunguranye ni uko Donald Trump akimara gutorwa yaricecekeye mu gihe itangazamakuru ryamusabye guhura nawe yahisemo gutumira abayobozi bakuru b’ibitangazamakuru bikomeye abatumira iwe maze icyo yabakoreye ni ukubatuka akabatukuza mugihe bari bangiye ibifata amashusho kuza muri uwo mwiherero.
Ibinyamakuru yibasiye harimo Huffington Post yababwiye izuba riva ko azi neza ko batamukunda ko bitazamubuza kuyobora Amerika. Nanone yatunze agatoki CNN abita inzobere z’ikinyoma kuburyo umuyobozi mukuru wayo yashatse gusohoka bakamubuza. CNN ngo ishobora kuba yararengereye kuko umunyamakuru wayo Brian Stelter yavuze ibintu bibi cyane arwanya Trump noneho abonye ko yanatowe avuga ko Amerika iri mubihe bidasanzwe ko igiye guhura n’akaga “National emergency” kubera ko Trump yatowe.
Kugeza ubu Donald Trump atangaza ibyo ashaka akoresheje TWITTER ye nabwo ntarenze inyuguti 140 cg se ushinzwe itangazamakuru mu biro bye yandika itangazo akaritanga hanyuma itangazamakuru rigakoresha ibyo.
Taliki 15 Ukubona nibwo yari yemeye guhura n’itangazamakuru kugira ngo yerekane anavuge kuri gahunda azagenderaho mugihe azamara munzu yera (White House) nyuma itangazamakuru ritungurwa no kumva gahunda ihinduriwe igihe batabwiwe.
Ubusanzwe bizwi ko Amerika ifite itangazamakuru ritarya iminwa kandi ryigenga ariko ibyo ntibyigeze bikanga uyu mu perezida w’umuherwe.
Iyi myitwarire yatangiye guhangayikisha itangazamakuru cyane ababa bafite ibiro bihoraho imbere muri White House kuko bituma babona amakuru kuburyo bwihuse kandi biboroheye. Si aba gusa, itangazamakuru muri rusange ryahise ryibaza cyane kuri iyi myitwarire ishobora kuzatuma habaho guhangana gukomeye hagati yabo n’imiyoborere ya Trump.
Hagaragaye itandukaniro n’abamubanjirije nka Obama na George Bush.
Byagaragaye ko yagize imyitwarire itandukandi nabamubanjirize, kuko George W.Bush yahuye nitangazamakuru hashize iminsi ibiri gusa atowe ababwira kuri gahunda ye n’abazamufasha kuyobora Amerika. Mbere yuko yinjira muri White House akaba yarakoze ibiganiro bigera kuri 11 akimara gutorwa.
Naho Obama we yagiranye ibiganiro n’abanyamakuru kenshi gashoboka ndetse akanahura nabo mu mwiherero. Yagiranye ibiganiro n’itangazamakuru inshuro zigera kuri 18 muri rusange.
Ishyari hagati y’ibitangazamakuru!!
Ibi nubwo bivugwa hari ibitangazamakuru byashoboye gucengera bigirana nawe ibiganiro byihariye ibi bikaba ari ibitangazamakuru bitamututse cyangwa ngo bimusebye igihe cy’amatora. Gusa nabyo byagombaga kubanza gutanga ibibazo biri bubazwe, ikitari kuri gahunda wakibaza Trump akaguca amazi. Umujyana we Kellyanne Conway yabajijwe na ABC kuri iyi myitwarire asubiza ko igihe kizagera bakajya babona perezida mugihe gikwiriye.
Twabibutsa ko Donald Trump aheruka kugirana ikiganiro n’abanyamakuru taliki 27 Kamena 2016 I Miami area-golf ubwo nabwo yatunguye abantu asaba igihugu cy’Uburusiya kumufasha kuvumbura inyandiko zigera 30.000 zabuze zaregwaga Hillary Clinton bari bahanganye.
Kuva taliki 27 Kamena perezida watowe Donald Trump amaze kohereza twetters zirenga 1000. Ikirimo kuvugwa ubu akaba ari ukuntu yatangaje kuri twitter ko Amerika igiye kuvugurura ibitwaro bya kirimbuzi (nuclear arms) bikaba ngo byatunguye abashinzwe umutekano cyane iperereza muri Amerika ndetse byateye ubwoba n’ibindi bihugu kubera ko bigiye gutuma habaho irushanwa mugukora ibitwaro bya kirimbuzi aho kugira ngo bigabanuke.
Hakizimana Themistocle