Jack Kayonga yongeye kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures Ltd, ikigo kibumbiyemo ibindi bitandukanye bikora imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda burimo ubujyanye n’ibikorerwa mu nganda, ubwubatsi, umutekano, kwakira abantu n’ibindi.
Kayonga ni umugabo umaze igihe mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo mu Rwanda, kuko yakoze mu nzego za leta n’izigenga.
Yabaye Umuyobozi ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (1998-2004), agirwa Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere, BRD, (2004-2013) mbere yo kujya kuyobora Crystal Ventures Ltd.
Yaje kugirwa Umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development Fund mu 2016, none yongeye kugirwa Umuyobozi wa Crystal Ventures Ltd, aho ku wa 10 Werurwe hakozwe ihererekanyabubasha hagati ye na Marara Shyaka Patrick wamusimbuye mu Kigega Agaciro nk’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo, nyuma y’imyaka ine yari amaze akiyobora.
Marara yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari mu kigega Agaciro cyashinzwe mu Ukuboza 2011 ndetse Guverinoma y’u Rwanda iheruka kucyegurira imigabane yari ifite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birenga 20, ngo abe aricyo gitangira kuyicunga no kuyibyaza umusaruro.
Ikigo Crystal Ventures Ltd ni ikigo cy’ubucuruzi gishamikiye ku muryango FPR Inkotanyi. Kibumbiye hamwe ibigo icyenda birimo nka Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n’imbuto; Uruganda rwa Ruliba Clays rukora amatafari; Ikigo cy’Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors, East African Granite Industries n’ibindi.
Cyashinzwe mu 1995 gihabwa izina rya Tri-Star Investments Limited, kiza gufata izina rishya mu 2009 ari naryo gifite uyu munsi.
Mu kiganiro aheruka kugirana na RBA, Perezida Kagame yasobanuye ko inkomoko y’ibi byose ari mu misanzu FPR Inkotanyi yakusanjije mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ati “Ubwo urugamba rwaganaga ku musozo, twari tugifite izo nkunga muri RPF […] ubundi iyo wumvise ngo RPF ikora ubucuruzi abantu batekereza ko hari ikintu kibi kiri gukorwa ariko inkomoko y’amafaranga ibigo bya RPF byakomeje gushoramo imari aturuka kuri icyo gihe.”
“Twasabye abanyarwanda bamwe bari bazi aka karere neza tubaha kuri ya mafaranga, turababwira tuti mujye mu Burundi, Uganda abandi Tanzania, Kenya mugure ibi bintu: Umunyu, amasabune, Peteroli n’ibindi nk’ibyo by’ibanze. Ibintu dukoresha mu buzima bwa buri munsi. Ntabyo washoboraga kubona. Ni uko twatangiye ubuzima, umuntu ashobora kubona Peteroli yo gucana agatadowa n’isabune […] ayo ni amafaranga yavuye muri ya misanzu y’abaterankunga ba RPF.”