Mu gihe hari hashize iminsi havugwa inkuru ko abasirikare b’u Burundi n’urubyiruko rw’Imbonerakure bari ku butaka bwa Congo mu mirwano yo guhangana n’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi, kuri ubu ngo batahutse.
Abasirikare basaga 100 baherekejwe n’izi Mbonerakure, ngo bambutse umugezi wa Rusizi bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjira ku butaka bw’u Burundi ku wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2018, ahagana saa yize z’ijoro, bahingukira i Nyamitanga.
Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi FDNB agera kuri SOS/Burundi dukesha iyi nkuru, avuga ko aba barwanyi b’u Burundi bari bagiye muri Congo guhiga inyeshyamba za RED-Tabbara, mu misozi miremire y’i Kidyama muri Uvira.
Umwe mu basirikare wavuye muri Congo yicuza, yagize ati “Byari gukorwa mu izina ry’abasirikare ba Congo ariko twagezeyo banga kutwiyungaho”.
Icyatumye bataha, ngo ni uko ibikoresho bari bafite bitari bihagije mu gihe ubufasha bari bizeye muri Congo bwabuze, ndetse ngo nta buryo buteguye neza bari bafite bwo kugabamo ibitero ku nyeshyamba.
Abaturage bo mu duce twa Kubera, Gute, Cimuka na Rusabagi, turi muri Sange, Teritwari ya Uvira ngo bafite impungenge, bakaba basaba ‘ko ingabo za Leta ya Congo zashyira ibirindiro muri ako gace’.
Amakamyo ane y’ingabo z’u Burundi ngo niyo yagiye gufata abo barwanyi, abajyana i Bujumbura.
Mu gihe bitangwa ko izi ngabo zatahutse, zinagenda ubwo Radiyo ijwi rya Amerika yaganiraga n’ubuyobozi bwa FDNB, bwagiye bubihakana bwivuye inyuma.
Garicane
Nkubu kuri iyi Title imbonera kure zirihe ko mbona abantu bambaye impuzangano z abasirikare b iburundi? Mwaretse kuba ba rutwitsi koko mwokabyaramwe?