Ubwo tariki 14 Kanama 2024 yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’abadepite, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanagarutse ku mikorere mibi y’amwe mu madini n’amatorero mu Rwanda, ndetse yanaviriyemo insengero hafi 6.000 hirya no hino mu Rwanda, gufungwa.
Iri fungwa ryakuruye impaka ndende, ariko zishingiye gusa ku marangamutima, kuko buri rusengero rwafunzwe rweretswe ibyo rutujuje kandi biteganywa n’amategeko, ariko kubera ko ariho benshi bahahira, bavuza induru biratinda.
Hari na bamwe muri abo” bakozi b’Imana” bumvikanye bavuga ko bafungiwe ” Muzehe atabizi”, ko aho azabimenyera azabakomorera!
Abibwiraga ko inzego zabafungiye zaba zaramuciye mu rihumye, Perezida Kagame yababwiye ko rwose azi neza imiterere y’ikibazo, akibaza ahubwo uko zari na mbere yo gufungwa zari zaremerewe gukora, kugeza ubwo zirusha ubwinshi amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’Igihugu.
Nk’uko umukuru w’Igihugu yabisobanuye, biratangaje kubona mu gihe uRwamda rugezemo, tugifiye amamiliyoni y’abaturage bari mu buyobe bwo gushingira ubuzima ku buhanuzi bw’ikinyoma, aho kubushingira ku murimo no kubyaza umusaruro gahunda z’itetambere Leta igenda ishyiraho.
Perezida Kagame yagaragaje ko bibabaje gufatirana umuturage mu myumvire iri hasi, ukamubuza gukora umwizeza ko azatungwa n’ibitangaza bivuye mu ijuru, kandi ikibabaje kurushaho, warangiza ukamucuza na duke yari afite, umwaka amaturo.
Kuri ubwo bumamyi bukorerwa abaturage, niho Perezida wa Repubulika yasabye abadepite gutora itegeko rishyiraho umusoro ku madini n’amatorero, ati:”Nibura iyo misoro izajya idufasha mu kugoboka abasizwe iheruheru n’ubwo bushukanyi”.
Koko rero iyo usesenguye imikorere y’ayo madini n’amatorero benshi bita “ay’inzaduka”, usanga bikwiye kwitwa “ubwambuzi bushukana”, ababufatiwemo bagahanwa nk’uko biteganywa n’amategeko.
Uretse ubukene, ubwo bushukanyi bunakurura amakimbirane mu miryango, aho usanga umugore, umugabo n’abana bashyamirana kubera ko umwe muri bo yasesaguye umutungo ngo aratura, maze umushumba, ” Apotre” cyangwa “Bishop” akigwizaho imiturirwa n’amamodoka ahenze, “benedata” bicira isazi mu jisho.
Hamwe no guhangana n’ingaruka z’ayo makimbirane, abo bakene nibo bahindukira bakabera Leta umutwaro. Kuki se hari abumva Leta yakomeza kurebera ba nyirabayazana b’ibibazo muri rubanda?
Uretse kugandisha abaturage bababuza gukora ngo imperuka yageze, hari n’aho bashishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, bababuza gutora no kwiyamamaza, gukora umuganda, kohereza abana ku ishuri, guterwa no gutanga amaraso agenerwa indembe kwa muganga, kuboneza urubyaro, n’izindi gahunda za Leta.
Hari umusomyi wa Rushyashya wagize ati:” Hari urusengero wageragamo ukaba wakwikanga ko ugeze muri mitingi ya Ingabire Victoire cyangwa iya FDLR”.
Aha rero niho Perezida Kagame afitiye impungenge ko abagizi ba nabi bashobora kwinjirira muri iyo mikorere, bagasenya ibyo Igihugu cyagezeho. Yagaragaje ko nyuma y’aho umwanzi ananiriwe guhungabanya umutekano w’uRwanda abinyujije mu nzira y’intambara, aramutse ahawe urwaho yanyura muri ayo madini n’amatorero, akadutobera.
Ikindi kigaragaza ko amwe muri ayo madini n’amatorero ari umuyoboro w’ibitekerezo bisenya, ni uko akimara gufungwa ibigarasha n’abajenosideri bari mu ba mbere bavugije induru, ngo ubuyobozi bw’uRwanda” bwakubaganiye Imana”.
Ese koko Ingabire Victoire, Nahimana Thomas, Musabyimana Gaspard, na bagenzi babo bo muri FDLR, nibo bakwiye gutanga isomo ry’iyobokamana?! Nibatuze, birazwi ko icyabababaje ari ugutakaza umuyoboro bacengerezagamo amatwara y’ubugambanyi.
Aganira n’ umwe mu miyoboro ya YouTube ikorera mu Rwanda, umwe mu barebwa n’icyo kibazo,” Apotre” Yongwe, nawe asanga hari hageze ngo Leta ihagurukire abo yise “abahanuzi b’ibinyoma”, kimwe n’abishushanya muri rubanda, bigira abakozi b’Imana kandi ari amashitani yigendera.
Mu by’ukuri, ntawe utazi akamaro ko gusenga, yewe nta n’ukwiye kwirengagiza akamaro gakomeye k’amwe mu madini n’amatorero mu iterambere ry’ uRwanda. Ariko nta n’ukwiye kwihanganira akajagari mu gihugu nk’uRwanda, giharanira kugendera ku mategeko.
Erega twibuke ko na Yezu ubwe yigeze gufunga insengero zari zarahinduwe inzu z’ubucuruzi!