Umucamanza mu rukiko rwa Lilongwe muri Malawi yasubitse urubanza rwa Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi iminsi 21, kugira ngo leta ibone umwanya wo kumukoraho iperereza no kwiga ku busabe bw’u Rwanda bwo kumwohereza kuburanishwa ku byaha akekwaho.Iminsi iba myinshi igahimwa numwe gusa.
Umucamanza Patrick Chirwa yafashe icyo cyemezo kuwa Kabiri ubwo Murekezi yagezwaga mu rukiko nyuma yo gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize, hagendewe ku mpapuro zatanzwe n’u Rwanda zigaragaza uruhare rwe muri Jenoside.
Steve Kayuni wari uhagarariye umuyobozi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika, yasabye urukiko guha leta ya Malawi iminsi 21 ngo irangize ibijyanye no kohereza mu Rwanda Murekezi, kandi habeho n’ibiganiro byimbitse hagati ya Malawi n’u Rwanda.
Ikinyamakuru Nyasa Times cyanditse ko zimwe mu mpamvu zashingiweho ari uko Jenoside ari icyaha gikomeye bityo ari yo mpamvu leta ikeneye umwanya wo gusuzuma inyandiko zose zatanzwe n’u Rwanda kugira ngo amategeko yubahirizwe.
Yakomeje asaba ko hakwitabwa ku mategeko mpuzamahanga, aho Malawi itegetswe kohereza mu Rwanda Murekezi cyangwa ikamuburanisha.
Kayuni yanabwiye urukiko ko Murekezi akurikiranyweho ibindi byaha bya ruswa nkuko byagaragajwe mu 2008 n’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa (ACB) n’ikigo cya Malawi gishinzwe imisoro n’amahoro (MRA), agomba kuzisobanuraho mbere yo koherezwa mu Rwanda.
Yagize ati “Murekezi afite ikindi kirego cya ruswa yagombaga kwisobanuraho imbere y’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’ikigo cya Malawi gishinzwe imisoro n’amahoro, ariko muri 2008 ahungira muri Zimbabwe yihishayo, biragorana gukemura icyo kibazo kuko yahungiye kuri pasiporo ya Malawi.”
Umwunganizi mu mategeko wa Murekezi, Gift Katundu, yavuze ko leta itari ikwiye kuzana ibindi birego mu gihe umukiliya we arimo kwisobanura ku bijyanye no koherezwa mu Rwanda kuburanishwa ku byaha bya Jenoside akekwaho.
Murekezi afungiye muri gereza ya Maula mu Mujyi wa Lilongwe ategereje ko iminsi 21 ishira ngo asubire mu rukiko.
Murekezi akurikiranyweho ibyaha birimo kugira uruhare mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya 1991 na Nyakanga 1994, yakoreye muri Butare-Ngoma, cyane mu yahoze ari segiteri Tumba. Ari mu bayoboye ibitero, kugenzura za bariyeri, gukoresha inama n’ibindi bikorwa.