• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa imaze kugera kuri 266

Editorial 19 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Igihugu cya Kongo Kinshasa gihora gishinja u Rwanda ko ruri inyuma y’umutekano muke mu burasirazuba bwicyo gihugu nkuko bihora bitangwazwa na Perezida Tshisekedi n’umuvugizi wa Leta ye, Patrick Muyaya.

Ubu mu burasirazuba bw’icyo gihugu ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe cyatangaje ko imitwe igera kuri 266 ibarizwa muri ako gace harimo 14 y’abanyamahanga nka FDLR na RUD Urunana igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Iyo mitwe ibarizwa mu ntara eshanu ziri mu burasirazuba bwicyo gihugu arizo Ituri, Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru, Maniema na Tanganyika.

Abadashaka ko umutekano ugaruka mu burasirazuba bwa Congo, bahora bagaruka gusa ku mutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’abavuga I Kinyarwanda ariko bagasiga indi mitwe igera kuri 265. Harimo umutwe wa CODECO ubarizwa muri Ituri ukaba wica abaturage bo mu bwoko bw’abahema.

Nkuko byatangajwe n’umuhuzabikorwa wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ariwe Tommy Tambwe, yavuze aho iyo mitwe iherereye aho intara ya Tanganyika ifite imitwe 19 ariko nta mutwe w’umunyamahanga ubarizwa muri iyo ntara. Maniema nayo ifite imitwe yitwaje intwaro 20 yose y’abakongomani, Kivu y’amajyepfo 136 harimo itanu y’inyamahanga, Kivu y’amajyaruguru ifite imitwe 64 harimo irindwi y’inyamahanga naho Ituri hari imitwe 20 harimo ibiri y’inyamahamga.

Mu mwaka wa 2013 igihe isi yose yateraniye umutwe wa M23 bakawutsinda abarwanyi bayo bagahungira mu Rwanda no muri Uganda, icyo gihugu cyari gifite imitwe yitwaje intwaro itarenga 40 none ubu imaze kwikuba hafi inshuro zirindwi. Iyo mitwe ubona idahangayikishije abayobozi bicyo gihugu kuko nibo ibinjiriza amafaranga. Usibye inyungu z’amafaranga iyi mitwe ikoreshwa no mu nyungu za politiki: Ubu Perezida Tshisekedi arakora ibishoboka byose ngo agaragaze ko igihugu cye kititeguye amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Ukuboza 2023.

Ikibazo cyose icyo gihugu gihura nacyo kicyegeka ku ntambara. Mu minsi yashize batangaje ko imishahara y’abakozi yakomwe mu nkokora n’intambara ya M23.

Ibyo kuba babasubiza mu buzima busanzwe abagize iyi mitwe yose byo ni inzozi kuko n’amafaranga icyo gihugu cyahawe kubera iyo gahunda yaranyerejwe maze imitwe imwe n’imwe yari yashyize intwaro hasi yibumbiye n’ahantu hamwe yishwe n’inzara maze bisubirira mu ishyamba.

Aha twavuga nka FRPI na CODECO yari yashyize intwaro hasi bajya no mu nkambi ariko kubera ubuzima bubi bisubirira mu ishyamba.

2023-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Editorial 23 Jan 2020
Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Editorial 02 Feb 2018
APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

Editorial 17 Sep 2024
Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Editorial 26 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United
IMIKINO

Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United

Editorial 25 Oct 2016
Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 07 Feb 2016
Burundi: Haravugwa umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Haravugwa umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 19 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru