Igihugu cya Kongo Kinshasa gihora gishinja u Rwanda ko ruri inyuma y’umutekano muke mu burasirazuba bwicyo gihugu nkuko bihora bitangwazwa na Perezida Tshisekedi n’umuvugizi wa Leta ye, Patrick Muyaya.
Ubu mu burasirazuba bw’icyo gihugu ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe cyatangaje ko imitwe igera kuri 266 ibarizwa muri ako gace harimo 14 y’abanyamahanga nka FDLR na RUD Urunana igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Iyo mitwe ibarizwa mu ntara eshanu ziri mu burasirazuba bwicyo gihugu arizo Ituri, Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru, Maniema na Tanganyika.
Abadashaka ko umutekano ugaruka mu burasirazuba bwa Congo, bahora bagaruka gusa ku mutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’abavuga I Kinyarwanda ariko bagasiga indi mitwe igera kuri 265. Harimo umutwe wa CODECO ubarizwa muri Ituri ukaba wica abaturage bo mu bwoko bw’abahema.
Nkuko byatangajwe n’umuhuzabikorwa wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ariwe Tommy Tambwe, yavuze aho iyo mitwe iherereye aho intara ya Tanganyika ifite imitwe 19 ariko nta mutwe w’umunyamahanga ubarizwa muri iyo ntara. Maniema nayo ifite imitwe yitwaje intwaro 20 yose y’abakongomani, Kivu y’amajyepfo 136 harimo itanu y’inyamahanga, Kivu y’amajyaruguru ifite imitwe 64 harimo irindwi y’inyamahanga naho Ituri hari imitwe 20 harimo ibiri y’inyamahamga.
Mu mwaka wa 2013 igihe isi yose yateraniye umutwe wa M23 bakawutsinda abarwanyi bayo bagahungira mu Rwanda no muri Uganda, icyo gihugu cyari gifite imitwe yitwaje intwaro itarenga 40 none ubu imaze kwikuba hafi inshuro zirindwi. Iyo mitwe ubona idahangayikishije abayobozi bicyo gihugu kuko nibo ibinjiriza amafaranga. Usibye inyungu z’amafaranga iyi mitwe ikoreshwa no mu nyungu za politiki: Ubu Perezida Tshisekedi arakora ibishoboka byose ngo agaragaze ko igihugu cye kititeguye amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Ukuboza 2023.
Ikibazo cyose icyo gihugu gihura nacyo kicyegeka ku ntambara. Mu minsi yashize batangaje ko imishahara y’abakozi yakomwe mu nkokora n’intambara ya M23.
Ibyo kuba babasubiza mu buzima busanzwe abagize iyi mitwe yose byo ni inzozi kuko n’amafaranga icyo gihugu cyahawe kubera iyo gahunda yaranyerejwe maze imitwe imwe n’imwe yari yashyize intwaro hasi yibumbiye n’ahantu hamwe yishwe n’inzara maze bisubirira mu ishyamba.
Aha twavuga nka FRPI na CODECO yari yashyize intwaro hasi bajya no mu nkambi ariko kubera ubuzima bubi bisubirira mu ishyamba.