N’ubwo ari ubushakashatsi bwakorewe ko bagore bo mu bwongereza, hari impamvu zisa cyane kubakundana n’abubakanye zishobora gutuma bananirwa kubana. Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cosmo cyabajije abagore bagera ku gihumbi na magana ane impamvu zagaragaye zimwe zisanzwe zizwi nubwo zimwe muri zo zisa n’izitangaje. Impamvu ya cumi : Kutaba intyoza mu gutera akabariro. Nubwo benshi bakeka ko byaza ku mwanya wa mbere muri ubu bushakashatsi byagaragye nk’impamvu ya nyuma mu zatuma basaba gatane. Abagera kuri 15.7% basaba gatanya kubera ko umugabo wabo atari intyoza mu gutera akabariro. Impamvu ya cyenda : Kunanirwa kumvikana n’abo mu muryangwo w’iwabo w’umugabo, abagore bananirwa kubana ndetse biakanageza kuri gatanya cydiane cyane kuko abagore benshi kumvikana na ba nyirabukwe biba ikibazo gikomeye. Impamvu ya Munani : Aho gutura cyane cyane ku bashakanye 20.2% bananiwe kubana kuko umwe aba kure cyane y’undi bishobora gutuma abakundanaga bananirwa kubana bikanabageza kuri gatanya. Impamvu ya Karindwi : Kuba umugabo ananirw gutera imbere mu kazi ke bibabaza umugore we bikaba byaba n’impamvu imwe mu zishobora gutuma umugore asaba gatanya. Abagore bagera kuri 20.6% bananiwe kubana n’abagabo babo kuko abagabo babo badatera imbere mu kazi ndetse bakaba batanabiharanira Impamvu ya Gatandatu : Impamvu ya gatandatu mu zituma abagore n’abakobwa bananiranywa n’abakunzi babo ni uko abakunzi babo baba batabereka urukundo nkuko babyifuza. Abagore n’abakobwa bagera kuri 21.1% bo bananiwe kubana n’abagabo cyangwa abakunzi batagira batabagirira urukundo. Impamvu ya Gatanu : Abagore n’abakobwa bagera kuri 21.1% nabo bananiwe kubana n’abakunzi babo kuko bumva bishakira kuba bonyine. Umukunzi akenera rimw ena rimwe kuba atari kumwe n’uwoo bakundana akongera agasa rimwe na rimwe n’umu celibataire. Impamvu ya kane : Kubera gushwana n’intonganya nyinshi abagore birabagora kugumana n’abakunzi babo kugeza ubwo bemeza ko urukundo rushobora kuba bafite ari urwundi. Impamvu ya gatatu : kuburira icyizere cy’umukunzi biza ku mwanya wa gatatu mu bitanya abakundanye bikanageza ndetse no kuba bananirwa kubana burundu. Impamvu ya kabiri : 36.6% by’abatandukana babiterwa no kuba abo bakundana bafite ingeso ikomeye yo kubaca inyuma. Impamvu ya mbere :N’ubwo bisa n’ibitangaje, impamvu ituma 39.7% by’abananirwa kubana bikaba byanageza kuri gatanya ni uko umugore mu by’ukuri aba adakunda umugabo we mbese yumva nta rukundo amufitiye. Nubwo muri iki gihe benshi batagiha agaciro kenshi urukundo, muri ubu bushakashatsi byaragaraaye ko urukundo ari ingenzi mu mibanire y’abashakanye. M.Fils
Inkuru zigezweho
-
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga | 04 Nov 2024
-
APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL | 04 Nov 2024
-
Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe | 02 Nov 2024
-
REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar | 01 Nov 2024
-
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025 | 31 Oct 2024
-
Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda | 31 Oct 2024