Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), bugaragaza ko abaturage bibona mu itangazamakuru ku kigereranyo cya 75.3% kurusha uko bibona mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Byagaragajwe mu cyumweru gishize mu Karere ka Ngoma, mu biganiro byahuje ubuyobozi bwa RGB, abayobozi b’aka karere na njyanama, abafatanyabikorwa b’Akarere n’abanyamakuru.
Ibi biganiro bikaba byari bigamije gusobanura ku itegeko ryo kubona no gutanga amakuru ndetse no kunoza imikoranire hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abanyamakuru.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza na JADF muri RGB, Afrika Alexis yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze abaturage bibona mu itangazamakuru cyane kurusha uko bibona mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Yakomeje avuga ko ahanini ikibitera ari uko rimwe na rimwe abaturage bashobora kugeza ikibazo ku muyobozi ntabashe kugikemura bigatuma bamutera icyizere.
Ati “Hari igihe umuyobozi runaka ashobora gukoresha inama abaturage ntibamubwire ibibazo bafite kuko batizeye ko yabikemura, nyamara yagenda haza umunyamakuru bakirekura bakavuga ibibazo byabo”.
Avuga ko impamvu ibitera ari uko baba badafitiye icyizere wa muyobozi ko yakemura bya bibazo mu gihe babibwira umunyamakuru bagasigara bizeye ko biri bukemuke.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’umuvunyi, Kajangana Jean Aimé, yasabye abayobozi kwita ku gutanga serivisi nziza ku baturage.
Ati “Urugero nabaha, umuturage naguhamagara kuri telefoni akwaka amakuru runaka ntukange kuyamuha ngo nuko ari umuturage mufashe umusobanurire neza, umubwire bimwe nibyo wabwira umunyamakuru aguhamagaye bizadufasha kugirirwa icyizere n’abaturage tuyobora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, asanga impamvu ituma abaturage bagirira icyizere abanyamakuru kurusha abayobozi ari uko badahurira mu bintu bisaba ko babahana.
Ati “Wowe nk’umunyamakuru nta mabwiriza n’amategeko utanga ku muturage mu gihe atatanze mitiweli ku buryo muri bugongane cyane, ariko umuyobozi hariya arahura na we kenshi mu misoro y’ubutaka, ntiyatanze mitiweli n’ibibindi byinshi”.
Yavuze ko ibyo byose bituma umuturage yakwisanzura ku munyamakuru kurusha uko yakwisanzura ku muyobozi.