• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Impamvu abaturage bibona mu itangazamakuru kurusha abayobozi b’inzego z’ibanze

Impamvu abaturage bibona mu itangazamakuru kurusha abayobozi b’inzego z’ibanze

Editorial 14 Jan 2019 Mu Rwanda

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), bugaragaza ko abaturage bibona mu itangazamakuru ku kigereranyo cya 75.3% kurusha uko bibona mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Byagaragajwe mu cyumweru gishize mu Karere ka Ngoma, mu biganiro byahuje ubuyobozi bwa RGB, abayobozi b’aka karere na njyanama, abafatanyabikorwa b’Akarere n’abanyamakuru.

Ibi biganiro bikaba byari bigamije gusobanura ku itegeko ryo kubona no gutanga amakuru ndetse no kunoza imikoranire hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abanyamakuru.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza na JADF muri RGB, Afrika Alexis yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze abaturage bibona mu itangazamakuru cyane kurusha uko bibona mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Yakomeje avuga ko ahanini ikibitera ari uko rimwe na rimwe abaturage bashobora kugeza ikibazo ku muyobozi ntabashe kugikemura bigatuma bamutera icyizere.

Ati “Hari igihe umuyobozi runaka ashobora gukoresha inama abaturage ntibamubwire ibibazo bafite kuko batizeye ko yabikemura, nyamara yagenda haza umunyamakuru bakirekura bakavuga ibibazo byabo”.

Avuga ko impamvu ibitera ari uko baba badafitiye icyizere wa muyobozi ko yakemura bya bibazo mu gihe babibwira umunyamakuru bagasigara bizeye ko biri bukemuke.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’umuvunyi, Kajangana Jean Aimé, yasabye abayobozi kwita ku gutanga serivisi nziza ku baturage.

Ati “Urugero nabaha, umuturage naguhamagara kuri telefoni akwaka amakuru runaka ntukange kuyamuha ngo nuko ari umuturage mufashe umusobanurire neza, umubwire bimwe nibyo wabwira umunyamakuru aguhamagaye bizadufasha kugirirwa icyizere n’abaturage tuyobora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, asanga impamvu ituma abaturage bagirira icyizere abanyamakuru kurusha abayobozi ari uko badahurira mu bintu bisaba ko babahana.

Ati “Wowe nk’umunyamakuru nta mabwiriza n’amategeko utanga ku muturage mu gihe atatanze mitiweli ku buryo muri bugongane cyane, ariko umuyobozi hariya arahura na we kenshi mu misoro y’ubutaka, ntiyatanze mitiweli n’ibibindi byinshi”.

Yavuze ko ibyo byose bituma umuturage yakwisanzura ku munyamakuru kurusha uko yakwisanzura ku muyobozi.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru muri RGB, Gerard Mbanda, avuga ko abaturage bizera cyane itangazamakuru kurusha abayobozi b’inzego z’ibanze

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis avuga ko impamvu abaturage bizera itangazamakuru cyane ari uko badahurira muri byinshi bibagiraho ingaruka mbi

Kajangana Jean Aimé, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’umuvunyi yasabye abayobozi kuvugisha abaturage nk’uko bavugisha itangazamakuru

2019-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Editorial 23 May 2017
Kigali Investment Company niyo yegukanye umuturirwa wa Rujugiro [ Yavuguruwe ]

Kigali Investment Company niyo yegukanye umuturirwa wa Rujugiro [ Yavuguruwe ]

Editorial 25 Sep 2017
‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

Editorial 17 Jul 2016
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Editorial 23 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

Editorial 23 Sep 2021
Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League
IMIKINO

Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League

Editorial 07 Nov 2019
Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy’umwaka wa 2024-2024
Amakuru

Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy’umwaka wa 2024-2024

Editorial 28 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru