• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu Canada yaba yaremeye gukura amaboko ku mukandida wayo igashyigikira Mushikiwabo

Impamvu Canada yaba yaremeye gukura amaboko ku mukandida wayo igashyigikira Mushikiwabo

Editorial 12 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku wa 9 Ukwakira 2018 nibwo inkuru yamamaye ko Canada itagishyigikiye Michaëlle Jean uhatanye na Mushikiwabo Louise ku Bunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Icyizere cya Michaëlle cyayoyotse nyuma yuko Canada yabayemo Guverineri (2005-2010) n’Intara ya Québec avukamo bitangaje ko bizashyigikira Mushikiwabo uyobora Ububanyi n’Amahanga bw’u Rwanda kuva mu 2009.

Amatora ateganyijwe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018 mu isozwa ry’inama ya OIF iteraniye i Erevan muri Arménie.

Muri iyi nama kandi Arabie Saoudite yari yasabye kwinjira muri OIF yakuyemo ubusabe bwayo.

Iki gihugu cyagiranye amahari na Canada cyirukana Ambasaderi wayo. Cyanasheshe amasezerano mu by’ubucuruzi n’ishoramari nyuma y’uko Canada ivuze ku mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu cyafunze.

Minisitiri wa Canada ushinzwe Ubukerarugendo, Indimi na OIF, Mélanie Joly, yatangaje ko batagishyigikiye Michaëlle ahubwo bari inyuma ya Mushikiwabo.

Irindi tangazo ni irya Québec ryavuze ngo ‘‘Minisitiri w’Intebe François Legault ntazashyigikira ukongerera manda Michaëlle Jean ku Bunyamabanga bwa OIF.”

Michaëlle anengwa gukoresha nabi umutungo wa OIF. Bivugwa ko yashyize ibihumbi $500 mu kuvugurura inzu abamo i Paris, anagura ‘piano’ y’ibihumbi $20.

Icyemezo cy’ibi bihugu cyahujwe no kwiyunga kuri Afurika no gushyigikira amaraso mashya ya Mushikiwabo.

Inzobere ku Mibanire Mpuzamahanga muri Kaminuza y’Ubushakashatsi ya Montreal, Jocelyn Coulon, yatangaje ko Canada yamushyigikiye inatumbiriye imbaraga za Afurika zayisubiza mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi.

Ati “Ubu Canada, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bikwiye kwibanda ku ntego zirambye [nko kujya mu kanama ka Loni]).

Mushikiwabo ashyigikiwe na AU (ifite amajwi 29) ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uyobora igihugu gifite ijambo muri OIF.

Mu bihugu 84 bigize OIF, 58 byemerewe gutora mu gihe 26 ari indorerezi.

Kwiyunga kwa Canada kuri ibi bihugu bisobanuye byinshi kuri iki gihugu gishaka kwinjira mu kanama ka Loni muri manda y’imyaka ibiri izatangira ku wa 1 Mutarama 2021.

Canada ihanganiye imyanya ibiri na Norvège na Ireland. Amatora azabera mu Nteko Rusange ya 75 mu 2020. Gutsindira umwanya bizasaba Canada gutorwa n’ibihugu 129 muri 193. Muri byo Afurika ihagarariwe na 54.
Amabwiriza y’aka kanama agena ko ibihugu icumi bisimburana byiyongera kuri bitanu bihoraho birimo u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki gihugu cyatorewe kwinjiramo inshuro esheshatu ariko kiza gutsindwa mu 2010 ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe, Stephen Harper. Abasesenguzi babyegetse kuri dipolomasi itaboneye no kugabanya inkunga ku bihugu bya Afurika.

Ibyo bigatuma hari abakeka ko Canada ishaka kugaragaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose igashyigikira ibihugu bya Afurika, yiteze ko nayo aho bikenewe izabona amajwi yabyo.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau aganira na Michaëlle Jean

Mu ijambo rye mu itangizwa ry’Inama ya OIF, Michaël Jean yavuze ko uyu muryango urimo ubwumvikane bw’amatsinda mu nyungu zayo

2018-10-12
Editorial

IZINDI NKURU

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Editorial 15 Mar 2018
Uko  ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Uko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Editorial 25 Mar 2018
Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 05 Jul 2018
Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever

Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever

Editorial 12 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC
INKURU NYAMUKURU

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

Editorial 17 Jan 2020
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!
Amakuru

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo
Mu Rwanda

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

Editorial 02 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru