Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva k’umunsi w’ejo avuga ko Itsinda rigizwe na Charly na Nina ryatangaje ko ryatandukanye na Muyoboke Alexis wari umujyanama wabo nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakorana mu muziki ndetse akaba ari nawe wagize uruhare mu kumenyekana kwabo nka Charly na Nina.
Babinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru batangaje ko kuva kuwa 20 Gashyantare 2018 charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis wabafashaga mu muziki. aba bakobwa kandi bashimiye cyane Muyoboke wabafashije mu muziki wabo mu gihe kitari gito bari bamaranye doreko kigera ku myaka 5 ndetse bagaragaje ko bamwigiyeho byinshi ndetse abageza kuri byinshi. Charly na Nina batangaje ko badahagaritse umuziki ahubwo ngo bagiye kwireberera umuziki wabo na cyane ko bifuza ko urushaho kwamamara muri Afrika no ku isi.
Umwaka ushyira 2013 ushyira uwa 2014 nibwo itsinda charly na Nina ryavutse ndetse byavuzwe ko aba bakobwa bahujwe na Muyoboke Alexis,Kuva icyo gihe batangiye kumenyakana nk’itsinda rishya ry’abakobwa bazi kuririmba. Indirimbo zabo zinyuranye nka; Mwenyura, Uri mwiza, Ngwino, Bye bye, Face to Face,Indoro bakoranye na Big Fizzo indirimbo yaba shyize kurwego uhanitse mubanya muziki bakomeye n’izindi zagiye zikundwa iya herukaga hanze ni try me yasohokanye na mashusho yayo.
Mubyo muyoboke yabagejejeho mu gihe cy’imaka 5 bari bamaranya harimo ibitaramo yabateguriye mu Rwanda,Uganda, Burundi, DRCongo, mu Bubiligi, i Paris mu Bufaransa no mu Buholandi batandukanye hari ikndi gitaramo bari bafite mu Bubiligi(Belgium) mu kwezi kwa Gicurasi bazakorana na Makanyaga. Kugeza ubu amakuru ari kuvugwa muri uyu mujyi wa KIgali n’uko uyu Muyoboke n’aba bakobwa batabashije kumvikana ku mafaranga bagiye babona hirya no hino cyane cyane muri Uganda n’iburayi. Bikavugwa ko harimo n’ibihombo byaba byaravuye kuri Muyoboke.