• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Editorial 07 Feb 2017 Mu Mahanga

Itorero Zion Temple ni Itorero ryabyawe na Ministere y’Ijambo ry’ukuri (Authentic Word Ministries) iyerekwa ryahawe umukozi w’Imana Apotre Dr. Paul Gitwaza ubwo yari afite imyaka 16 mbere y’uko yinjira muri Kaminuza ubwo Imana yamubwiraga ko umusore w’umu Authentique azahindura isi, ikaba yarabimubwiye mu rurimi rw’igifaransa ( un jeune Authentique transformera le Monde).

Apotre Dr. Paul Gitwaza kuri iki cyumweru yavuze ko nyuma yo guhabwa iryo yerekwa yakomeje gusenga, ageze muri kaminuza atangira gushaka abo bazafatanya mu murimo, bamwe bahurira muri Congo abandi bahura ageze mu Rwanda. Abo rero kuva umurimo utangiye nibo bakomeje gusimburana ku myanya y’ubuyobozi itandukanye. Ariko aho Itorero rimaze gukurira byabaye ngombwa ko status y’itorero (Itegeko Ngenga) ihindurwa nkuko byasabwe n’abandi bashumba baje mu murimo nyuma kugira ngo buri muntu wese ayibonemo kugeza no ku mukristo wo muri buri rusengero kuko n’ubundi Itorero ni iry’abakristo.

Ngo ibyo rero nibyo byatumye ubuyobozi bw’itorero bwifuza ko status ihinduka kugira ngo n’abandi bibone mu buyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko kandi banashobore gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwagura uwo murimo bawiyumvamo. Byatumye rero habaho ubusabe ko Status y’Itorero Zion Temple yongera guhindurwa, biza kwemezwa nuko iravugururwa hashyirwamo ingingo nshya ndetse haba n’izivugururwa. Ibyo kandi byanahuriranye nuko Manda y’ubuyobozi bwari buriho yari yararangiye maze hashyirwaho ubuyobozi bushya.

-5654.jpg

Apotre Dr. Paul Gitwaza Umuyobozi Mukuru w’ Itorero Zion Temple

Apotre Dr. Paul Gitwaza yavuze ko mu nama yabaye taliki ya 28/12/2016 yemeje status nshya ishyirwaho umukono n’aba Bishops Bose, abashumba bose ba Zion mu Rwanda, ndetse banabisinyira imbere ya Noteri mu rwego rwo kugaragaza ko nta gahato ahubwo ko bibavuyemo kandi bayishyigikiye. Nyuma rero y’ihinduka rya Status kuri icyi cyumweru taliki ya 05/01/2017 hatangajwe ubuyobozi bushya bwasimbuye ubucyuye igihe. Ubuyobozi bwashyizweho ni ubugiye kuyobora Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center Rwanda

-5650.jpg

Abayobozi bashya ba Authentic Word Ministries uhereye iburyo hari Bishop Charles Mudakikwa, Rev Dr.David Bulambo, Pasteur Robert Runazi, Pasteur Hubert Kagabo, Pasteur Vincent Hakizimana, Pasteur Kamanzi Symphorien, Pasteur Karengera Ildephonse na Pasteur Uwera Egidia.

Ku mwanya wa Visionnaire ( uyu ntajya ahinduka) ni nawe Muyobozi mukuru w’umurimo yakomeje kuba Apotre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza.

Umuyobozi mukuru wungirije mushya yabaye Bishop Charles Mudakikwa.
Umunyamabanga mukuru yabaye Dr Reverend David Bulambo.

Apostle Dr Paul Gitwaza yerekanye Komite nshya anatangaza ko nta bayobozi ba Zion Temple bazongera kumara imyaka ibiri Ku buyobozi bw’itorero.

Muri iyi Komite nshya Bishop Dieudonné Vuningoma , Bishop Muya, Bishop Claude Djessa n’abandi bari bafatanije kuyobora na Gitwaza nta n’ umwe wagarutse muri Komite nshya.

-5651.jpg

Bishop Claude Djessa na Madame we ntibagarutse mu buyobozi

-5652.jpg

Bishop Dieudonné Vuningoma na Madame we bivugwa ko birukanwe muri Zion Temple

-5653.jpg

Bishop Muya nawe ntakiri mu buyobozi bwa Zion

Ubwo hatangazwaga ubuyobozi bushya bwa Zion Apostle Gitwaza yatangaje ko abatagaruwe mu buyobozi, ngo ntibivuze ko bavuye mu itorero yongeraho ko ukeneye gushinga itorero rye yarishinga nta kibazo.

Bishop Vuningoma n’abandi bahagaritswe bamaze amezi arenga 4 batagaragara muri Zion Temple.

Dr. Paul Gitwaza yavuze ko abashoje manda ku nshingano bari bafite bakaba bakomeza gukora umurimo w’Imana nk’aba Bishop kugeza igihe bayoborerwa gukora ikindi cyangwa igihe bazaherwa izindi nshingano nshya mu murimo.

Ariko mu rwego rwo gukuraho ibihuha bimaze iminsi bivugwa nta mushumba n’umwe wirukanywe keretse uzitwara nabi cyangwa se uzivumbura ubwe agasezera ariko kugeza ubu nta wirukanywe dukurikije ibyatangajwe na Apotre Dr. Paul Gitwaza, Ahubwo habayeho gusoza manda kandi biranashoboka ko mu basoje manda bashobora kuzongera gutorerwa kuyobora imwe mu myanya bari barimo mu nyuma y’uko manda y’abagiyeho irangiye.

Cyiza D.

2017-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021

Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021

Editorial 13 Sep 2021
Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose

Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose

Editorial 27 Aug 2021
Nyagatare : Ikindi gisasu cyaturikanye umuntu kiramwica

Nyagatare : Ikindi gisasu cyaturikanye umuntu kiramwica

Editorial 02 Nov 2016
John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

Editorial 14 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.
Amakuru

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021
Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha
Mu Mahanga

Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha

Editorial 12 May 2016
u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!
Amakuru

u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

Editorial 24 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru