Mu minsi ishize mu Mujyi wa San Antonio, upfobya akanahakana Jenoside wibera muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Paul Rusesabagina niwe wari ufite ijambo nyamukuru ,mu muhango wiswe DREAM WEEK 2020 OPENING CEREMONY BREAK FAST.
Nkuko bisanzwe, ubutumwa bwe ntibwigeze buhinduka, nk’umutekamutwe, atoranya ahari Abanyamerika baba batazi ibyabaye.
Za Kaminuza n’amashuli makuru, kuko baje kumutahura, kubera ibinyoma bye, ariko agenda yivuga ibigwi byo kuba yararokoye amagana y’abantu mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri 1994 ubu ntashobora gukozayo ikirenge, bitewe nuko batita ku byo avuga.
Mu ntangiriro Rusesabagina yahawe umudari na Perezida George W Bush mu rwego rwo kugerageza guhisha kuba Amerika yarananiwe kugira icyo ikora mu rwego rwo guhagarika Jenosidde yarimo gukorerwa Abatutsi. Bityo akaba adakwiye kumenywa kubirebana nibyo yita uruhare rwe mu bikorwa by’ubigiraneza yiyitirira.
Inkuru ye ni icyinyoma cyambaye ubusa, ubutekamutwe, kandi akaba yibanda ku bantu baba bataratahura ibye, cyangwa se badafite icyo bazi ku byerecyeranye n’umugabane wa Afurika, n’URwanda by’umwihariko.
Birababaje, Abanyamerika bapfa kwemera buri cyintu cyose giturutse muri Hollywood, bityo filime HOTEL RWANDA ikaba yaratumye uyu mutekamutwe ahabwa ikarita y’umweru imuha amahirwe yo kubona akayabo k’amafaranga, mu maraso n’umubabaro by’Abanyarwanda.
Kuba Rusesabagina akomeje kwiyitirira ubutwari bwo kuba yararokoye ibikorwa by’ubugiraneza, ni igitutsi ku nzirakarengane zatakaje ubuzima bwazo, ndetse bikaba ni igitutsi kuri buri Munyarwanda. Nyamara kandi niba yibagiza ko igiciro cy’ibinyoma bye ku Rwanda ko ari kinini. Ushobora kwiruka ariko ntushobora kwihisha ubuziraherezo.
Hakaba hari gihamya simusiga igaragaza ko MRCD Ishyaka yashinze afatanije n’abandi ritera inkunga mu rwego rw’amafaranga imitwe yiterabwoba ikorera muri Kongo Kinshasa n’UBurundi.
Byari bigoye kumva ibyo Rusesabagina yarimo avuga, noneho kandi ikibabaje kurutaho nuko byari byateguwe n’ Umunyafurika ukomoka muri Afurika y’Iburengerazuba mu gihugu cya Nigeria, ubwo namubazaga, yavuze ko byose byakozwe mu izina ryo kwishyira ukizana mu kugaragaza ibitekerezo.
Baloney. Nkaba nashyiraho intego ko atari kubona intege zo kwakira umunazi uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.
Bikaba byatera kwibaza impamvu ituma Abanyafurika bamwe na bamwe biyanga, bityo ntibite ku mubabaro w’Abanyafurika bagenzi babo?
Kuba Rusesabagina akomeje guhabwa urubuga muri Amerika ntibitangaje, cyane cyane muri icyi gihe cy’ingoma ya Trump, aho bagendera ku moko babitewemo ingabo mu bitugu n’ibiro by’umukuru wicyo gihugu, bityo igitekerezo cy’uko Tump yakongerwa manda gituma ndara ntagohetse.
Birababaje, kumva uyu mugabo ugenda ahembera urwango n’ubutekamutwe avuga ubwo yarabonye Abanyarwanda batahukaga ngo ni abashyitsi, akaba yarabyongoreraga abo bari bicaranye nabo babajenosideri birumvikana n’izindi ntagondwa z’abahezanguni. Ubutumwa burumvikana neza, kandi no kuba imyumvire ya Rusesabagina yarangiritse yitwaje ko ngo yashakanye n’umututsikazi bityo akaba yibeshya ko byamuhanaguraho ibyaha bye. Ese ubundi ninde yita igicucu?
Ibinyoma by’umusubirizo buri gihe ntibishobora guhindura ukuri n’amateka yacu, bityo amateka yacu akaba adashobora kwandikwa no gusobanurwa n’igikuri mu bwenge nka Rusesabagina
Ni inshingano yacu kuvuga ibyatubayeho, niba imyaka 25 ari ikimenyetso, bityo amateka akazatugirira impuhwe, kuko tuzayandika.
Willis Shalita