Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko 80 % by’imyanzuro umunani y’inama y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza 2017, yashyizwe mu bikorwa uko byari byasabwe.
Kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga inama y’Umushyikirano ya 16, Dr Ngirente yavuze ko umwanzuro umwe ari wo utarabashije gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Iyo myanzuro yagabanyijwe ibikorwa 56, muri byo 44 bingana na 80 % byashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe. Ibikorwa 10 bingana na 18.2 % bigeze ku kigero kiri hagati ya 50 na 80 %. Igikorwa kimwe kingana na 1.8 % cyagendanaga no kuvugurura amashuri y’ubumenyi ngiro cyahuye n’imbogamizi nticyagerwaho ku gihe cyagenwe, ariko ubu imbogamizi zakuweho.”
Ku mwanzuro ujyanye n’uburezi, hashyizweho ibyumba 286 bikoresha ikoranabuhanga mu kwigisha (smart classrooms) mu mashuri 168 ndetse binashyirwaho umurongo wa internet yihuta.
Hubatswe ibyumba by’amashuri 922 n’ubwiherero bw’abana bugera ku 1341. Abarimu 62616 bahuguwe bijyanye n’imfashanyigisho nshya ishingiye ku bumenyi n’ubushobozi bw’umunyeshuri.
Hahuguwe kandi abarimu bahugura abandi 4417 mu myigishirize y’indimi. Hahuguwe abarimu 727 mu nzego zitandukaye z’imyuga.
Minisitiri w’Intebe yanavuze ko hakozwe isuzuma ry’ibikenewe kugira ngo ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye izahuzwe n’umwaka w’amashuri makuru na za kaminuza.
Abana bagera ku bihumbi 55 533 bari barataye amashuri umwaka ushize bayasubijwemo.
Mu bijyanye n’ubuzima, abaganga 409 bakomeje amasomo yabo mu rwego rwo kongera umubare w’abaganga b’inzobere. Hateguwe kandi gahunda yo kujya kuvurira abaturage aho batuye, aho abaturage 145 000 bavuwe.
Mu buzima kandi hatangijwe gahunda yo gusana ibitaro bitanu harimo ibitaro bya Byumba, Gatonde, Gatunda, Munini na Nyabikenke.
Ku mwanzuro wo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, havuguruwe igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibihano by’ibyo byaha birakazwa.
Abana 4123 bahoze ari inzererezi baragorowe batozwa imyuga n’ubumenyi ngiro mu byiciro bitandukanye.
Mu bijyanye no kurwanya imirire mibi, hashyizwe imbaraga muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato hakorwa ubukangurambaga.
Abana 74 248 n’ababyeyi 13111 bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahawe indyo zikungahaye ku ntungamubiri kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Mu bukungu, ingo 138 390 zahawe amashanyarazi binyuze ku murongo mugari. Ingo zisaga ibihumbi 61 zagejejweho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Mu koroshya ishoramari, havuguruwe ibiciro by’amashanyarazi.
Ku mwanzuro wo kuzamura umuco wo kuzigama, hateguwe gahunda ihamye y’ubwizigame bw’igihe kirekire. Ku ikubitiro abasaga ibihumbi 30 bamaze kwiyandikisha, bamaze no kwizigamira agera kuri miliyoni 17.
Mu muco, handitswe igitabo ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Amashuri 18 mpuzamahanga akorera mu Rwanda kandi nayo yemeye gushyira isomo ry’Ikinyarwanda mu nyigisho zabyo.
Urubyiruko rusaga ibihumbi 55 rwanyuze mu rugerero ndetse abanyeshuri ibihumbi 52 basoje amashuri yisumbuye bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye inzu, ubwiherero, ibigega byo gufata amazi n’ibindi.