• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa

Editorial 20 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC yari iteganyijwe kubera i Arusha muri Tanzania yongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri.

Ku ikubitiro iyi nama yari iteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2018, iza gusubikwa yimurirwa ku wa 27 Ukuboza 2018. Icyo gihe yasubitswe kubera nta muyobozi uhagarariye u Burundi wayitabiriye.

Iyi nama yari yimuriwe ku wa 27 Ukuboza nanone yongeye gusubikwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier yatangaje abinyujije kuri Twitter ko “iyi nama yimuwe kugira ngo abakuru b’ibihugu bazabashe kuyitabira. Abenshi muri bo ntabwo bari kuboneka ku wa 27 Ukuboza 2018, kuko ari mu gihe cy’iminsi mikuru.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Bazivamo Christophe, yavuze ko “Byemejwe ko inama itazaba ku wa 27 Ukuboza.”

Inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC ibanziriza iy’abakuru b’ibihugu yari iteganyijwe ku wa 20 Ukuboza nayo yahise ihagarikwa.

Amakuru ataremezwa avuga ko iyi nama ishobora kwimurirwa muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2019.

Iyi nama isubitswe mu gihe Leta y’u Burundi yaherukaga gutangaza ko Perezida Nkurunziza Pierre ashobora kuyitabira cyangwa akohereza indi ntumwa ye.

Abasesenguzi ba politiki yo muri EAC bavuga ko batatunguwe n’icyemezo cyo gusubika iyi nama ahanini bashingiye ku mwuka utari mwiza hagati y’ibihugu bigize uyu muryango by’umwihariko imibanire y’abayobozi b’u Burundi na Uganda ku Rwanda.

Iyi nama isubitswe mugihe hari amakuru ahamya ko Umuvugizi wa FDLR yafashwe avuye i Kampala guhura n’abashaka gutera u Rwanda. LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt-Col. Abega, bitangazwa ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’abandi bayobozi batandukanye barimo abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda harimo n’abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Aba bayobozi muri FDLR bafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, i Bunagana, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye muri Uganda guhura n’abandi bayobozi, ngo bategura ibitero. Kuri ubu bakaba bafungiye i Kinshasa.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yari yitezweho gusuzumirwamo uko Somalia yakinjizwa mu muryango, kwiga ku mishinga y’amategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) irimo uwo gucunga ibikoresho bikozwe muri pulasitiki, gushyiraho Urukiko rumwe, umushinga w’Ifaranga rimwe n’iyindi.

Inama iheruka yasubitswe kuko u Burundi bwanze kuyitabira

 

2018-12-20
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza

Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza

Editorial 06 Mar 2018
Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Editorial 07 Jul 2019
Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera

Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera

Editorial 05 Oct 2019
Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Editorial 11 May 2024

2 Ibitekerezo

  1. Ntareyekanwa
    December 20, 20188:41 pm -

    mbega agatogo k’amakuru!

    Subiza
  2. Emmy
    December 22, 20185:06 am -

    Nibayitegure neza kuko uyu muryango ni ingirakamaro mu karere kacu nubwo satani avangavanga abantu.Ariko Museveni we ntazi abo ari gukina nabo azbaze umugani winkware incira nareke bamugire ikiraro amenye ko bambutse bahita bagisenya.ubuse amasezerano ya Arusha mu Burundi ntiyakubiswe agashoka!!!!!! burya koko gusaza nugusahurwa.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Editorial 11 Jan 2019
Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi
ITOHOZA

Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi

Editorial 22 Oct 2018
Kayirere wamburiwe umwana muri Uganda agiye gusubirayo kumushaka acungiwe umutekano
INKURU NYAMUKURU

Kayirere wamburiwe umwana muri Uganda agiye gusubirayo kumushaka acungiwe umutekano

Editorial 23 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru