Inama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, ihuje amatsinda atatu yo mu nzego zo hejuru mu gisirikare,inzego zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano zirimo Polisi,urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,urushinzwe abinjira n’abasohoka n’izindi ndetse n’irindi ry’ububanyi n’amahanga, bose bahuriye mu mishinga yo guteza imbere umuhora wa ruguru (NCIP), yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mutarama.
Impuguke zari ziyiteraniyemo zakoreye hamwe raporo y’uburyo bw’imikoranire n’ubufatanye bw’ibihugu mu byiciro byavuzwe hejuru.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo uburyo bwo kuzasuzuma uko hakwemerwa kwinjiza ibindi bihugu byabisabye kwinjira muri uyu muryango, mu bijyanye no gutabarana ndetse no kurwanyiriza umwanzi hamwe, aho mu gihe kimwe mu bihugu cyaba gitewe ndetse no gufashanya gukemura amakimbirane no gushakira hamwe umuti w’ibibazo byaba byavutse mu gihugu runaka.
Imyanzuro y’iyi nama izashyikirizwa inama ya 13 izahurirwamo na ba minisitiri bireba, ikazabera muri Uganda mu minsi iri imbere, ikazayigaho mbere y’uko yemezwa.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen.Patrick Nyamvumba ,yavuze ko iyi nama iha inzira ibihugu byifuza kwinjira muri uyu muryango nka Sudani y’amajyepfo, yitabiraga izi nama ku buryo bw’indorerezi, ku buryo yazaba umunyamuryango ku buryo busesuye. Yavuze ko inama y’abakuru b’ibihugu niyemeza imyanzuro y’inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize umuhora wa ruguru,Sudani y’Epfo izaba ibaye umunyamuryango wa kane.
Yakomeje agira ati:” twiteguye kwakira neza bagenzi bacu ba Sudani y’Amajyepfo ndetse n’ikindi gihugu kizifuza kuza muri uyu muryango mu bufatanye bwo guharanira amahoro n’iterambere rirambye mu karere kacu”.
Ifoto y’urwibutso
Maj. Gen. Marial Nuor Jok wari uyoboye intumwa za Sudani y’Epfo, yagaragaje ibyishimo byinshi ndetse n’ubushake bafite ku kuba bamaze igihe bitabira nk’indorerezi izi nama. Yavuze ko igihe kigeze ngo nabo binjire mu muryango.
Yagize ati:” igihe kirageze ngo natwe tube umwe mu banyamuryango bemewe, tugire ijambo ndetse tugire ibyo duhabwa ku buryo bwemewe n’amategeko”.
Intumwa za Kenya na Uganda nazo zatanze ubutumwa bumwe bwifuriza Sudani y’Epfo kuzaba umuyamuryango uhoraho mu bufatanye bw’iterambere ry’ibihugu bigize umuhora wa ruguru. Umuhora wa ruguru ni ihuriro ry’ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda, aho bihuriza hamwe ibitekerezo ndetse bigafatira hamwe ingamba z’iterambere mu bijyanye n’ibikorwa remezo,ubucuruzi,politiki n’ubukungu.
RNP