Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) yeruriye bamwe mu bayobozi ko batari bakwiye kubabazwa n’uko umunyamakuru yagaragaje ibitagenda neza.
Ibi Gerald Mbanda yabigarutseho mu bukangurambaga RGB yageneye abayobozi b’inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Nyarugu bwari bugamije kumenyekanisha itegeko ryo kubona no gutanga amakuru.
Ni mu gihe kandi bamwe mu bayobozi babazaga impamvu abanyamakuru barinda gutumwaho iyo hari ibyiza byabaye, nyamara ngo haba ikitagenze neza ntibamenye uko bahageze nk’uko Ndayiragije Simon uyobora Umurenge wa Ngera yabibazaga.
Bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye z’akarere ka Nyaruguru ndetse n’abakozi b’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Ifoto/Nshimiyimana E)
Aha Mbanda yibukije ko gutangaza ibyiza na byo biri mu byo abanyamakuru bakora ariko abibutsa ko mu gihe bifuza kugaragaza ibyiza bagezeho bashobora no kubyumvikana n’ibitangazamakuru bakanabaha no ku ngengo y’imari.
Yagize ati “Icyo kwinuba ko abayobozi batishimira abababaza ibitagenda ni ikibazo gikunze kugaruka ariko burya baravuga ngo ‘udakosa ni udakora’, iteka iyo umuntu akora ibyo ari byo byose hari igihe umuntu abonamo ikintu kitagenze neza.”
Yakomeje agira ati “Niba hari ikintu kitagenze neza dukwiye kucyemera kandi tukumva ko nukitubajije akitubajije agira ngo tugikosore.”
Gusa Mbanda anagaruka ku myitwarire ikwiye kuranga abanyamakuru igihe batara inkuru zikomoza ku bitagenda neza.
Ati “Natwe nk’abanyamakuru igihe tubaza abayobozi ntabwo dukwiye kuba nk’abashinjacyaha cyangwa abacamanza, hari abo wumva ukagirango umunyamakuru agiye kuba umucamanza icyo twemera n’uburyo bwo kunenga bwubaka, ukanenga ariko ugamije kubaka.”
Asobanura ko umwuga w’itangazamakuru atari umwuga wo kwinjira mu buzima bw’izindi nzego ngo umunyamakuru amera nk’uca imanza.
Ati “Twebwe dukwiye kubona y’uko ikitagenda twakivuga cyangwa twagikora tugamije ko niba kitagenda gikwiye gukosorwa, kugira ngo turusheho kugira imikorere myiza, kuko iyo umuyobozi abwiwe ikitagenda aba agize Imana akabona ikitagenda nyamufasha kugikosora akakibona nk’ubufasha.”
Yunzemo ati “N ibwo bwuzuzanye twifuza, ni yo mikoranire dukeneye idufasha gukosora ibitagenda ariko nanone n’ibyiza tubivuge, ntitubirengeho.”
Gerald Mbanda Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB)