• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Editorial 24 Aug 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Umugore witwa Ingabire Victoire Umuhoza”IVU”, yigize umwiyahuzi  ku buryo avuga akanakora ibyo yishakiye, nta kwikanga ibihano. Icyo Abanyarwanda bibaza rero, ni icyamumaze ubwoba kugeza n’ubwo yivugira ko bazasubira  mu kaga nka Jenoside, niba adahawe ubutegetsi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, IVU yasabye ko imiyoborere y’u Rwanda ihinduka,ikinjizwamo n’inkoramaraso, bitaba ibyo Igihugu kigasubira mu mateka ashaririye cyanyuzemo. Ubu bushotoranyi noneho burenze ubwo twari tumumenyereyeho.

IVU ni umwe mu bashinze bakanayobora imitwe y’abajenosideri mu mashyamba ya Kongo, nka RDR yaje kuvamo ALIR. Iyi ALIR  nayo yabyaye umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umufatanyabikorwa wa FDU-Inkingi nayo yashinzwe ikanayoborwa na Ingabire Victoire.

Ngabo abicanyi bagenzi be asabira kugirana ibiganiro na Leta, bakinjizwa mu butegetsi, bitaba ibyo u Rwanda rukorama.

Iyi nkunguzi y’umugore yirirwa ibeshya ibitangazamakuru mpuzamahanga ngo yafunzwe izira amaherere, yirengagije ko   yahamijwe ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Bimwe mu bimenyetso byamuhamije ibi byaha akanabihanirwa, byatanzwe n’Ubuholandi yarokoreragamo amahano ngo ni politiki, nyamara abamugera hafi batubwiye ko yirirwa avuga ngo u Rwanda ntirwatinyuka gufunga Umuholandi!

Ese IVU ajya yibuka ko kuba yarafunguwe atarangije igihano ubwabyo byagombye gutuma yigengesera kugirango adasubizwa muri gereza. Nako ngo yishingikirije abavuzanduru nka ba Judi Rever na  Kenneth Roth wa Humana Rights Watch, ngo bazasakuza umunsi  IVU ryashyizwe  mu kimpoteri nk’indi myanda yose. Umuheto woshya umwambi bitazajyana.

Umwe  mu bamaganye amagambo ya IVU asaba ko u Rwanda rusubira mu manga rwavuyemo, ni Minisitiri Jean Damascène BIZIMANA ufite mu nshingano ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uku kwamagana umugome ni byiza, ariko tibyagombye kugarukira aha. Byagombye gukurikirwa no gusaba abo bireba kubahiriza amategeko ahana umuntu wese ubangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda. Gukomeza kurebera uyu mwanzi w’amahoro, ni ukwambura agaciro abahasize ubuzima bayaharanira.

Imyaka Ingabire Victoire yakatiwe ntimwemerera gukora politiki. Nyamara abirengaho akiyita “umunyapolitiki”, ayo matiku we yita”politiki” akanayakorera mu ishyaka”DALFA-Umurinzi”(impanga ya FDU-Inkingi) ritemewe n’amategeko.

Iki nacyo ni icyaha cyagombye kumusubiza aho yavuye ku mpuhwe za Perezida wa Repubulika, wamudohoreye agirango azikosora none amweretse ko akabaye icwende katoga!

Ingabire Victoire ushobora kwipfusha ubusa uko ubishaka, kwigira icyomanzi ni uburenganira bwawe uretse ko bitanakwiye umukecuru nkawe. Icyakora, ikizira kikanaziririzwa ni ukubahuka ubumwe bwacu. Niba inzego zibishinzwe kububungabuga zitubahirije inshingano ngo zigushyikirize ubutabera, abaturage tuzazibaza impamvu, muri bwa burenganzira twemerewe bwo kubaza ibidukorerwa.

2022-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Editorial 25 May 2017
Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Editorial 02 Dec 2019
Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Editorial 06 Jun 2020
Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.

Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.

Editorial 17 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umudipolomate w’u Burundi na RNC bashyizwe mu majwi mu rupfu rwa Louis Baziga
ITOHOZA

Umudipolomate w’u Burundi na RNC bashyizwe mu majwi mu rupfu rwa Louis Baziga

Editorial 29 Aug 2019
Umugore wa Kizza  Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika
Mu Mahanga

Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Editorial 13 May 2016
Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega kunzego z’Umutekano
Mu Rwanda

Bugesera :Abagabo bakubitwa n’ Abagore babo bakagira Isoni zo kujya kubarega kunzego z’Umutekano

Editorial 27 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru