Wakwibaza Ingabire Victoire ni muntu ki, uwo Leta yateguye igashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yagiriye icyizere cyo kumufataho nk’umukiza wabo mu bihugu by’iburayi ubwo bari mu buhungiro kandi Ingabire yari afite imyaka 24 gusa? Nyuma yuko Interahamwe na Ex FAR bageze mu buhungiro cyane cyane muri Kongo, icyari MRND, CDR ndetse n’andi mashyaka yiyise Pawa, bahinduye amazina kubera ibyaha bari bamaze gukora byo kurimbura Abatutsi bahinduka RDR, ndetse bakemezako abari bafite amazina azwi muri Leta bagomba kungiriza amazina atazwi. Bahise bibuka umwana wabo Ingabire Victoire wari mu Buholandi guhera muri 1993, umukobwa wa Dusabe Therese, Interahamwe Kabutindi, umwimukira muri Butamwa ariko Arusha ijambo ba Kavukire kubera yari uwo muri muvoma anakomoka ku Gisenyi nyuma akaza kuba umwe mu bayobozi baje kurimbura Abatutsi muri ako gace.
Inama yo gushinga RDR yabaye tariki ya 29 Werurwe 1995, ibera mu nkambi ya Mugunga iyobowe na Gen Augustin Bizimungu, aho mu bayitabiriye harimo Lt Col Bahufite waje kuba umuvugizi, Col Murasampongo, Maj Ntabakuze, Charles Ndereyehe n’abandi. Nyuma y’iminsi itanu y’ishingwa rya RDR, Gen Bizimungu yahise ayobora inama y’abasirikari bakuru gusa.
Ingabire Victoire yari afite imyaka 24 gusa igihe yahabwaga izi nshingano. Interahamwe n’abasirikari bakuru benshi bahungiye iburayi bahinduranyije amazina bigaragarako ari Ingabire wabibafashagamo. Ku ikubitiro kuko abandi bihishahishaga, Ingabire niwe wazengurukaga uburayi no mu bitangazamakuru ngo aravugira impunzi ariko anafite inshingano yo guharabika isura ya FPR Inkotanyi aho anyuze hose. Nibwo mu matora yabaye tariki ya 19 Kanama 2000, Ingabire Victoire yagizwe umuyobozi mukuru wa RDR. Nubwo RDR igishingirwa mu nkambi ikamaganwa n’isi yose, ndetse ibikorwa byayo bya gisirikari bigakomwa mu nkokora n’ibitero by’intambara ya mbere ya Kongo yari iyobowe na Laurent Desire Kabila, icyari RDR cyaje guhinduka PALiR n’ingabo zabo zitwa AliR nyuma bahinduka FDLR.
Ishingwa rya FDU Inkingi
Ingabire Victoire yashinze FDU Inkingi ariko itandukaniro ari izina gusa ariko ibitekerezo ari bimwe nkibya FDLR. Mu banyamuryango b’imena bitabiriye inama yashinze FDU Inkingi yari iyobowe na Ingabire Victoire harimo Interahamwe n’abicanyi ruharwa, ku ikubitiro twavuga Charles Ndereyehe, wari uyoboye ISAR mu gihe cya Jenoside akanakora ubwicanyi muri ISAR no muri Butare muri rusange, Nyabusore Jean Baptiste wari ukuriye ISAE Busogo mu gihe cya Jenoside akanahakora ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Mukingo mu Ruhengeli, Rutunga Venant, wari ukuriye ISAR Rubona akanahakora ubwicanyi akaba azwi kuri Internet nka Kato Venant, wandika inyandiko nkiza Kangura we inzego za Polisi z’u Buholandi zamufashe umwaka ushize, Major Karangwa Pierre , Munyemana Justin , Mugenzi Joseph , Mutwe Baltazar, Rukundo Jean Bosco , Prosper Kamana n’abandi.
Iyi FDU-Inkingi niyo yakwiye I Burayi, Ingabire aramamara mu bahezanguni ba Hutu Pawa, arabyimba yumva ko igisigaye ari ukuba Perezida. Raporo zitandukanye z’Itsinda ry’abahanga ba LONI (UNGoE) yagaragaje mu myaka itandukanye uruhare rwa Ingabire na FDU Inkingi,muri raporo zabo za buri mwaka zagaragazaga abakorana na FDLR.
Ingabire yaratashye nuko asanga u Rwanda Atari urwa MRND na CDR n’amahame yabo yaribagiranye. Ayagaruye yisanga yakumiriwe arabogoza asaba imbabazi ararekurwa.
Ingabire yasanze FDU Inkingi nta mbaraga izagira wenyine, yisunga andi mashyaka arimo RNC, FDU-Inkingi, MRCD-FLN na RUD Urunana. Nyuma y’igitero cyo mu Kinigi umwaka ushize cyahitanye inzirakarengane z’abaturage, Ingabire nkuko abimenyereye yahise atanguranwa ngo ashinze DALIFA Umurinzi yitandukanya na FDU Inkingi ngo atabazwa ibitero byo mu Kinigi. Ibi Ingabire agomba kumenya ko ari umukino ushaje kandi ko atarusha abandi ubwenge.