• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Editorial 12 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Inkuru y’ifatwa nk’intsinzi y’ingabo za Afurika y’Epfo zari zaroherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binyuze mu gikorwa cyiswe SAMIDRC, yateje impaka nyuma y’uko Abadepite b’Ishyaka rya Democratic Alliance (DA) bashyize ahagaragara ibibazo byaranze icyo gikorwa, aho bacyise “igikorwa cyateje isoni igihugu aho kuba icyubahiro.”

Ibyo byatangajwe nyuma y’iraswa no kwicwa kw’abasirikare 14 b’Afurika y’Epfo mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025 n’umutwe wa M23, hamwe n’abandi 174 bakomerekeye mu mirwano. Ibi byakurikiwe no gusoza burundu ubutumwa bwa SAMIDRC tariki ya 13 Werurwe 2025.

Minisitiri w’Ingabo n’Intwari z’Igihugu za Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, nawe yitabye inteko ishinga amategeko yemezako hajyaho Komisiyo icukumbura uri inyuma y’umugambi wo kohereza ingabo z’Afurika y’Epfo muri Congo. Iri ni ryo shyaka rya DA ryahise ribona nk’umwanya mwiza wo gusaba ibisobanuro birambuye ku kugaragaza ibyo rifata nk’ibinyoma mu itangazamakuru byavuze ko “ubutumwa bwa SAMIDRC bwagenze neza.”

Nicholas Gotsell, umwe mu badepite ba DA bashinzwe umutekano n’ubutabera, yagize ati:

“Iyo havuyemo abasirikare 14 bishwe n’abandi barenga 170 bakomerekeye ku rugamba, hatarimo indege zibaha ubufasha bwo mu kirere, nta bikoresho bihagije bafite, ndetse nta n’icyerekezo gihamye cy’ubutumwa, ibyo ntabwo ari intsinzi, ni amahano. Uwo mubabaro uri ku ntugu za Minisitiri Motshekga.”

Darren Olivier, umuyobozi w’ikigo African Defence Review, yavuze ko “nta gushidikanya ko bivugwa nk’intsinzi ari ikinyoma gikwiye kwamaganwa,” ashimangira ko SAMIDRC yagaragaye nk’igikorwa cyapfubye kubera ko:

• Ingabo zari nke,

• Nta bufasha bwo mu kirere bwari buhari,

• Ibigo byazo byari biherereye ahatari haboneye,

• Nta mugambi wa kabiri (plan B) wari uhari.

Olivier yakomeje avuga ko n’ubwo ibyo bikorwa byagaragaye nk’ibyapfubye, hari ubutwari bugaragara mu mirwano yiswe Operation Springbok III, aho ingabo za MONUSCO n’iza Afurika y’Epfo zagerageje guhagarika M23, ariko zaje guhagarika imirwano ubwo FARDC (ingabo za Congo) zari zimaze gutsindwa.

Yasoje ashimangira ko ari iby’ingenzi kuba inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Afurika y’Epfo igiye kwinjira mu isesengura ryimbitse ku byabaye muri SAMIDRC, ibintu ashima kandi yizeye ko bizazana impinduka ku mikorere n’inkunga y’igisirikare cyabo.

Icyibazwa ni iki: Ese Afurika y’Epfo igomba gukomeza kohereza ingabo mu ntambara zitazwi neza n’icyerekezo, cyangwa ikwiye kwita ku kibazo cy’ubushobozi bw’ingabo zayo imbere mu gihugu?

Amafoto agaragaza uko Ingabo za SADC zatashye nk’Umupfumu unaniwe umupfu.

(Foto: IGIHE)

2025-05-12
Editorial

IZINDI NKURU

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

Editorial 18 Jan 2019
Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu abivamo

Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu abivamo

Editorial 12 May 2017
Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda

Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda

Editorial 18 Jan 2018
Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Editorial 08 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby
Mu Rwanda

Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby

Editorial 18 Jul 2016
Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu
IMIKINO

Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Editorial 13 Jan 2020
BRD ihawe inguzanyo ya miliyoni 5 z’Amadolari
Mu Rwanda

BRD ihawe inguzanyo ya miliyoni 5 z’Amadolari

Editorial 31 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru