Iki kiryabarezi ”Rwanda Bridge Builders, RBB” kigizwe n’ingirwamashyaka y’ibigarasha n’abajenosideri, ngo baharanira guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Igisekeje ariko, ni uko nabo ubwabo badashobora kuvuga rumwe kandi biyita “abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi”. Amacakubiri ashingiye ku moko, inda nini no kutagira umurongo wa politiki uhamye nicyo kibaranga, nk’uko nabo ubwabo babishinjanya.
Mu minsi mike ishize, uwitwa Gilbert MWENEDATA, uzwi cyane mu guharabika isura y’uRwanda, yapanduye RBB ayirega “ubuhezanguni bushingiye kuri Hutu Power”, anasobanura ko adashobora kubana n’abantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Ubu noneho uwasezeye mu buyobozi no muri RBB, ni Charlotte MUKANKUSI usanzwe ari no mutwe w’iterabwoba wa RNC. Mu ibaruwa ndende Mukankusi yandikiye abagize RBB bose, nawe yunze mu rya Gilbert Mwenedata, avuga ko atakomezanya n’abatinyuka kwatura ko habayeho jenoside yakorewe Abahutu, bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Charlotte Mukankusi aragaya cyane abagendera kuri “Mapping Report” ishinja ibinyoma ingabo z’uRwanda ko zaba zarishe impunzi z’Abahutu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakayuririraho bavuga ko Leta y’uRwanda yakoreye Abahutu Jenoside.
Mukankusi ati:” Ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe na FPR-Inkotanyi, iyo muvuga yakorewe Abahutu yo yahagaritswe nande? Ndambiwe abahezanguni b’Abahutu birirwa bashaka kugoreka amateka no gutambamira ubumwe n’ubwiyunge.”
Charlotte Mukankusi arega abo babanaga muri RBB, ni ukurwana ku nyungu z’abantu ku giti cyabo, aho kugira ibitekerezo biharanira inyungu z’Abanyarwanda bose. Ibi siwe wa mbere ubivuze, kuko abasesengura imyitwarire y’ abiyita “abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”, bagaragaje kenshi ko abo bantu barangwa no guhuzagurika, ubuswa n’ubusambo, ari nabyo binatuma ingirwamashyaka yabo asenyuka atamaze kabiri, andi akaba ariho ku izina gusa.
Ni mu gihe kandi kuko usanga agizwe n’abasize bibye ibya rubana ndetse n’abajenosideri, bakiyita impirimbanyi za demukarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ari amayeri yo guhunga ubutabera.
Abenshi mu basomye ibaruwa y’ isezera rya Charlotte Mukankusi muri RBB, banditse ku mbuga nkoranyambaga bamusaba no gusezera muri RNC, kuko byombi ari ibipampara bidafite epfo na ruguru.
Bamwibukije ko uretse ko ari n’ubuswa mu kuba mu bitu bidashinga, ni n’icyaha gihanwa n’amategeko kujya mu mitwe y’iterabwoba. Gutana ni icyaha giterwa n’imbaraga nke za muntu, ariko kumenya ko utari mu nzira nziza, ukayireka, ukanabisabira imbabazi nibyo abavandimwe ba Mukankusi bamusaba.