Bamwe mu banyapolitiki bavuga ko kuba Leta y’u Burundi yaranze kwitabira ibiganiro biyihuza n’abatavuga rumwe nayo, ari ikimenyetso kigaragaza ko intambara ishobora kurota.
Ku wa Mbere tariki ya 29 Ukwakira 2018, nibwo hasojwe inshuro ya gatanu y’ibiganiro bihuza Abarundi i Arusha muri Tanzania, Leta y’u Burundi ikaba yaranze kubyitabira ndetse inatangaza ko ibizabivamo itazabyemera.
Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bari bitabiriye ibi biganiro, bavuga ko kuba Leta yaranze kwitabira ibi biganiro nk’inzira y’amahoro ishobora gukemura ibibazo abarundi bafite, ari ikigaragaza ko hari abashobora gushakira umuti mu ntambara.
Umuyobozi wungirije mu ishyaka Sahwanya- FRODEBU, Ngendakumana Leonce, wari uri muri ibi biganiro, yagize ati “ni uko nshaje, nari kuva aha mfata inzira y’intambara kuko inzira y’ibiganiro yanze, nubwo nkunda amahoro ariko nshingikiye inzira iyo ariyo yose yo kurwanya ubutegetsi bw’i Bujumbura kuko inzira y’ibiganiro yananiranye”.
Uhagarariye ishyaka ritemewe mu Burundi rya UPRONA, Nditije Charles, nawe yunze mu rya mugenzi we, agira ati “ Ikigaragara cyo ni uko tutazajya mu matora yo mu 2020 icyuka ari cyiza, kuba nta kivuye mu biganiro bikamiye mu cyogeje abashaka gufata intwaro”.
Nditije arakomeza asaba Umuryango w’Abibumbye gufatira ibihano Leta y’u Burundi, mu gihe bamwe bavuga ko inzira y’imirwano atari nziza.
Ndayikengurukiye Jean Bosco wahoze ayoboye ishyaka CNDD FDD rikiri mu ishyamba, avuga ko inzira y’intambara yangiza, ahubwo agasaba ko na Leta y’u Burundi itagakwiye gutegereza ko intambara iyigabwaho.
Ati “Nzi ingaruka ku butunzi, imibano n’abapfa mu gihe habaye intambara, ndibaza ko Leta n’ishyaka riri ku butegetsi batazavunira ibiti mu matwi kugeza habayeho intambara, ndasaba EAC, AU ndetse na Loni kugira icyo bikora kugira ngo hatagira abafata ibirwanisho”.
Mu gihe aba banyapolitiki bavuga ko intambara ishobora kurota hatagize igikorwa mu maguru mashya, Abarundi bari mu bikorwa bitegura amatora yo mu 2020, aho perezida Nkurunziza atazayagaragaramo nk’umukandida.
RUGENDO
RUSHYASHYA IYO NTAMBARA MUZAYIRWANA ??
MWANJYIYE MWANDIKA INKIRU MUKAREKA AMATIKU!!
EREGA DIPOLOMASI UBU YARAHINDITSE!!!!!
NIBA MUFATANYA NA USA NUBWONGERAZA ,NUBUBILIGI
NU BU FARANSA
ABANDI NABO BAZEREKEZA MURI CHINE NU BURUSIYA!!!!!
ibyakera byarahindutse !!burya sibuno!!!!!!!!!!RUSHYASHYA NI murote amahoro apana intambara!!