Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha bongeye imbaraga mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu karere ka Burera ku itariki 9 Kanama habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge aho abaturage bagera ku 1000 bo mu murenge wa Butaro basabwe kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.
Ibi babisabiwe mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara , Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi n’Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence.
Mu ijambo yagejeje kuri abo baturage bahuriye mu kagari ka Rusumo, CSP Rumazi yababwiye ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri iyi Ntara byiganjemo urumogi n’inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda nka Kanyanga, Kitoko, Blue Sky,Coffee Spirit,Chief Waragi n’izindi.
Yavuze ko ibiyobyabwenge bifatwa biba byinjijwe rwihishwa muri iyi Ntara bivanywe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; kandi yongeraho ko ibyinshi bifatirwa mu turere twa Gicumbi na Burera.
CSP Rumanzi yavuze ko imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego ari yo ituma bifatwa.
Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha barimo Inzego z’ibanze, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) , Abavuga rikumvikana , Abagize Komite zo kubungabunga umutekano (Community Policing Committees CPCs), Ambasaderi mu gukumira ibyaha (Ambassadors in Crime Prevention) kimwe n’Abagize amahuriro yo gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs).
Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abagize ibi byiciro bwatumye mu karere ka Burera, mu mezi arindwi ashize abantu 99 bafatanywa ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 45. 139.000.
Ibiyobyabwenge byafashwe bigizwe na litiro 2117 za Kanyanga, amaduzeni 1815 ya Blue Sky, amaduzeni 74 ya Chief Waragi, amaduzeni 74 ya Coffee Spirit, n’amaduzeni 128 ya Host Waragi.
Muri ayo mezi hafashwe kandi amaduzeni 168 ya Kitoko, amaduzeni 95 ya kick Waragi, amaduzeni abiri ya Zebra Waragi, n’ibiro bitandatu n’igice by’urumogi.
CSP Rumanzi yashimye abatuye muri iyi Ntara kubera uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha, kandi abasaba kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo hakumirwe ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.
Yagize ati:”Ntidusiba gukangurira abantu kureka kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge ariko bamwe bakomeje kubikora. Tuzirikana ko guhindura imyumvire bisaba guhozaho. Tuzakomeza gukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda tubasobanurira ububi bwabyo.”
Yakomeje agira ati:”Bigaragara ko ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.”
Mu butumwa bwe, Uwambajemariya yagize ati:”Umutekano ni ishingiro rya byose. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kuwubungabunga yirinda ibyaha kandi atanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”
Yasabye abatuye mu karere ka Burera gukora amarondo neza, kandi bakitabira gahunda za Leta nk’Umuganda ngaruka kwezi no gutanga ubwisungane bwo kwivuza (Mutuelle de santé) ku gihe.
RNP