• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

Editorial 23 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame Chairman w’Umuryango wa RPF – Inkotanyi ari mu karere ka Gisagara aho ubwe yagiye kwamamaza Abakandida-Depite b’ishyaka rye, yavuze ko abaturanye neza bahahirana, ariko aha gasopo ‘udukoko duto dukinisha Intare isinziriye’ itagira uwo yanduranyaho.

Muduhe amahirwe dukosore ibitaragenze neza

Ijambo “kuduha amahirwe” risa n’iriyoboye andi Perezida Paul Kagame yavugiye mu karere ka Gisagara.

Ati “Muduhe amahirwe yo gukomeza kubakorera, muduhe amahirwe yo gukosora ibyaba bitaragenze neza, igisigaye ni ubufatanye n’abaturage kugira ngo tugere kuri iyo ntego.”

Kagame yavuze ko muri ayo mahirwe asaba abaturage, nibayamuha azasaba Abadepite kumanuka bakegera abaturage ntibabe bamwe baheruka batorwa gusa bakigumira i Kigali. Ibyo ngo azanabisaba abandi bayobozi na ba Minisitiri, ngo nubwo badatorwa bashyirwaho n’abatowe n’abaturage bityo ngo bagomba kugaruka kubumva.

Ati “Muduhe amahirwe tubikosore. Ndumva mvanye aha ngaha ikizere ko inama ari ya yindi, akazi tuzagakore rwose tukanoze, tugakore duteze imbere iyi Gisagara yacu, duteze imbere u Rwanda rwacu.”

Kagame yavuze ko FPR ariyo azi yemera ko hari ibitameze neza. Ati “Sinajya hariya ngo mvuge ko ibintu byose byera ngo de, niyo mpamvu mvuga ngo muduhe amahirwe biriya tubikosore.”

Perezida Kagame yabwiye abatuye Gisagara ko ubushize yabasezeranyije kubaha umuhanda wa kaburimbo. Ku bw’ibyo ngo mbere y’uko uyu mwaka urangira ibikorwa byo kubaka uwo muhanda bizaba byatangiye kuko hamaze gukusanywa ibyangombwa byose. 

Perezida Kagame yavuze  ku bambuka ‘imipaka bajya aharutwa n’aho bavuye’ n’Intare iba ku kirango cya FPR 

Ati “Hakurya y’imipaka ntituhashinzwe, dutunganye iby’iwacu dutere imbere, tureke gutega amatwi ibyo birirwa bavuga, turebe ibyacu. Si ukubikora no kubiteza imbere gusa, twitegure no kubirinda igihe bibaye ngombwa.”

Kagame yabajije abari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi ati “FPR ku kirangantego cyayo hariho iki?” Bati “Hariho intare”.

Kagame ati “Ariko burya iyo Intare yibereye mu ishyamba hari n’izindi nyamaswa ziba zikinira iruhande rwayo, akanshi iba isa n’isinziriye, hakaba n’udukoko tuza kuyikiniraho twibwira ngo irasinziriye, ikajya yirigatira iminwa, ariko iba izi ko aho ibishakira iri bubwiyunyuguze.

Intare ntikunda kwanduranya, si ngombwa, ntabwo twanduranya ariko si ngombwa ko abantu batwanduranyaho. Imbaraga tuzishyire mu kwiyubaka no kurinda ibyo twubaka.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko abaturanyi biba byiza iyo babanye neza kuko bungukira mu guhahirana.

Ati “Ndetse uwatubera mwiza twakorana, twahahirana, kandi ubigiramo inyungu iyo uturanye n’umuntu mugakorana, ntabwo inyungu ari uguturana n’abantu mukanduranya.”

Muri Gisagara ngo hari ibyo abaturage baheraho bagirira ikizere FPR-Inkotanyi harimo ko babonye impinduka mu buzima bwabo.

Umuturage witwa Thacianna watanze ubuhamya bw’uko yari akennye cyane ariko nyuma y’aho iwabo haje gahunda yo kuzamura abaturage ya VUP yavuze ko yiteje imbere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, iherutse kuza inyuma mu mihigo ya 2017/18 yavuze ko hari imigambi myinshi FPR Inkotanyi ibafitiye hatibagiranye n’ibyo yabagejejeho.

Mu byo Guverineri Mureshyankwano Marie Rose avuga byagezweho harimo uruganda rwenga inzoga z’ibitoki mu buryo bugezweho, aha ariko Perezida Paul Kagame yavuze ko harebwa uko rwanakwenga imitobe.

Nibura mu karere ka Gisagara ibihumbi 32 by’abaturage bafite amashanyarazi mu mirenge yose, ngo utugari 56 kuri 59 dufite amashanyarazi.

Amazi ngo niyo ataraboneka ku rugero rushimishije, ariko ngo umuyoboro w’amazi uzagera mu mirenge ya Higiro, Kigembe, na Mukindo, ndetse ngo azagera no mu murenge wa Muganza aho Perezida Paul Kagame yari ari kuri uyu wa kane.

Yavuze ko FPR izongera imihanda n’amavuriro, ikubaka TVET ya Mugomba ndetse ikavugurura Ikigo Nderabuzima cya Mukindo muri Mugombwa.


2018-08-23
Editorial

IZINDI NKURU

Dianne Rutabana yifurije umugabo we isabukuru y’amavuko akoresheje igisigo kizimije

Dianne Rutabana yifurije umugabo we isabukuru y’amavuko akoresheje igisigo kizimije

Editorial 20 Jan 2020
Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Editorial 14 Jan 2019
René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

Editorial 24 Oct 2020
Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Editorial 27 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye bamwe mubarwanya Leta y’u Rwanda
ITOHOZA

Tumenye bamwe mubarwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 26 Feb 2016
Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru
IMIKINO

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Editorial 10 Sep 2018
Burundi : Lt. Col  Darius IKURAKURE,yarasiwe muri Etat Major na mugenzi we w’umusilikare ahasiga ubuzima.
Mu Rwanda

Burundi : Lt. Col Darius IKURAKURE,yarasiwe muri Etat Major na mugenzi we w’umusilikare ahasiga ubuzima.

Editorial 22 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru