Tariki ya 18 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje guhindura inyito y’umwanzuro A/RES/58/234 watowe tariki ya 23 Ukuboza 2003 yemezagako tariki ya 7 Mata ari Umunsi wo Kwibuka no Kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe inyito ya 2003 yavugaga Jenoside yabaye mu Rwanda.
Umwanzuro ntiwahindutse ahubwo inyito niyo yahindutse aho kuvuga Jenoside yo mu Rwanda, inyito yahindutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyi mvugo igaragaza neza ibyabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, aho ari ngombwa kugira inyito ihuye n’ibyabaye kuko abakoze Jenoside ndetse n’ababashyigikiye bafite amayeri menshi agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kuyita intamabara hagati y’amoko, amahano n’ibindi bitagaragaza uwishwe ndetse n’uwamwishe.
Guhera muri Mata 1994 kugeza Nyakanga 1994, Abatutsi barenga Miliyoni imwe, abana abagore n’abagabo barishwe bazize uko bavuze. Abitandukanyije nuwo mugambi ariko batahigwaga nabo bamwe barishwe abandi barakomeretswa basigirwa ubumuga. Iyi nyito yatowe, igaragaza ishusho yibyabaye mu . Ntabwo Abatutsi bishwe nkuko inkuba yakubita abantu, habaye ibikorwa byinshi byerekanaga ko bahigwa bukware ko bazicwa, byandikwa mu bitangazamakuru ariko Umuryango Mpuzamahanga uricecekera. Jenoside yarateguwe ishyirwa no mubikorwa.
Nubwo Inteko y’Umuryango w’Abibumbye yemeje uyu mwanzuro, Amerika n’u Bwongereza ntabwo bawutoye ariko ntibanawurwanyije. Bo bumvaga ko abahutu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi batibukwa kandi ari ukwibeshya cyane. Iminsi irindwi y’icyunamo mu Rwanda yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isozwa hibuka Abanyapolitiki bishwe tariki ya 13 Mata buri mwaka. Abishwe bazize ibitekerezo n’ibikorwa byabo byari bibangamiye umugambi wa Jenoside ntabwo bibagiranye, ariko icyahigwaga muri 1994 ni Umututsi aho ava akagera. N’Abatutsi bari barwariye mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe I Ndera barishwe.
Ibi ariko siko Interahamwe n’abambari bazo babisomye, bo bumviseko ya Jenoside baririmba mu magambo ariyo bari kuvuga; basomye ibi bari mubwonko cyane cyane ko birengagiza nkana ibimenyetso ndetse n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu ebyiri: Guhunga ubutabera no gusunika iminsi. Ibi bikorwa cyane cyane n’abakoze Jenoside bagakorerwa mu ngata n’abana babo. Ibi Rushyashya yabigarutseho kenshi ivuga urubyiruko rwibumbira mu mashyirahamwe bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukorera ubuvugizi ba Sekibi aribo babyeyi babo.
Kubera iki uyu munsi?
Uyu mwanzuro ugaragaza inyito umaze imyaka ibiri utowe, naho amabaruwa amaze ukwezi kurenga; Amerika n’u Bwongereza barasubijwe ku mpungenge bari bafite zitagira aho zihuriye nibyo Interahamwe n’abambari bazo bibwira. Nyuma yuko umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi ufatwa nk’umukuru w’icyubahiro w’Interahamwe, Kabuga Felesiyani afatiwe, abahakanyi ba Jenoside barakonje kuko isi yose niyo makuru, ntaho bamenera. Bagerageje kwandika inyandiko zimushyigikira ariko biba ubusa bakoresheje inshuti zabo. Ibi kandi bije byiyongera mu kuba imitwe yitwara gisirikari harimo igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda irimo FDLR na RUD Urunana irimbukiye muri Kongo umwaka ushize ndetse no muntangiriro zuyu mwaka, kandi ariho bari bateze icyizere ngo bazongera bisubize u Rwanda bahekuye.