Abahagarariye inzego z’umutekano n’iperereza muri Afurika bateraniye I Kigali mu nama yo kwiga ku mirongo yakuraho imbogamizi zabuza urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu mugabane wabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ari nawe wafunguye iyi nama ku mugaragarro avuga ko ntawe ukwiye kumva ko guha rugari abanyafurika mu mugabane wabo bizahungabanya umutekano w’uyu mugabane, ahubwo ko bikwiye kureberwa mu ndorerwamo yo kuzamura iterambere ryawo.
Minisitiri Louise Mushikiwabo na Nzabamwita Joseph wa NSS
Louise Mushikiwabo avuga ko umutekano ari ngombwa ariko ko udakwiye kuba imbogamizi z’ubwisanzure bw’Abanyafurika mu mugabane wabo. Ati “ Gufunga imipaka ukabuza abandi banyafurika kwinjira mu gihugu ntibivuze ko uzaba ufite umutekano 100%.”
Muri Afurika hari ibihugu byugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye uterwa n’imitwe y’iterabwoba n’izindi nyeshyamba.
Mushikiwabo avuga ko ibi bibibazo bidakwiye kuba intambamyi ngo bibuze Abanyafurika kugira amahirwe yo guhahirana no kugenderanira mu mugabane wabo.
Ati “ Gufungura imipaka no kureka Abanyafurika tugatembera mu mugabane bigomba gukorwa mu mutekano ariko ntabwo umutekano ukwiye kuba urwitwazo cyangwa ngo ube ikibazo kidashoboka gukemurwa.”
Avuga ko uku gushyira hamwe nk’Abanyafurika ari na byo bizavamo umuti wo kurandura bimwe muri ibi bibazo by’umutekano mucye bikomeje gutwara ubuzima bwa bamwe mu Banyafurika.
Ati “ Kwiharira ikibazo cy’umutekano uri igihugu kimwe kandi utinya abinjira n’abasohoka ntabwo byakunda.”
Bimwe mu bibazo bigarukwaho ko byazitira iyi ntego yo gufungura imipaka ku banyafurika mu mugabane wabo birimo indwara z’ibyorezo nka Ebola, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu.
Mushikiwabo avuga ko iyi nama iteraniye i Kigali izarebera hamwe uko ibi byose bitagomba kuba inzitizi kuri iyi ntego.
Ati ” Turifuza ko itanga imyanzuro ifatika ifasha ibihugu gufungura imipaka ariko bigakorwa mu mutekano.”
U Rwanda rwakuriyeho Visa ku banyagihugu bo mu bihugu bimwe mu byo muri Afurika (ibyitwa ‘Africa Visa Openness’).
Ibi byanatumye Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) muri 2016 ndetse na 2017 ishyira u Rwanda mu bihugu 10 byorohereje Abanyafurika kwinjira mu gihugu.
Iki cyegeranyo cya AfDB kigaragaza ko ibihugu byo mu majyaruguru y’Afurika bikiri hasi muri uru rugendo rwa ‘Africa Visa Openness’ kuko biri kuri 5%, mu gihe ibyo muri Afurika y’Uburasirazuba byakataje kuko bigeze kuri 45%, muri Afurika y’Uburengerazuba biri kuri 20% naho ibyo mu majyepfo biri kuri 30%.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ibihugu byinshi byo muri Afurika byiteguye gushyira mu bikorwa iyi ntego yo kwagura urujya n’uruza hagati y’ibihugu byo muri Afurika.
Ibindi bihugu binanizwa n’iki icyo u Rwanda rwakoze?
Khabele Matlosa
Umuyobozi w’ishami rya politiki mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika, Khabele Matlosa agaruka kuri iyi ntambwe u Rwanda rwateye mu korohereza Abanyafurika kurwinjiramo no kurusohokamo ikwiye gukwira mu bihugu byose byo muri Afurika.
Avuga ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame agaragaza ubushake mu korohereza Abanyafurika kwisanzura mu mugabane wabo.
Uyu muyobozi ushizwe ibya politiki mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika avuga ko ibyo u Rwanda rwakoze bigaragaza ko n’ibindi bihugu byabishobora.
Shimsles W. Semayat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CISSA
Avuga ko zimwe mu mbogamizi zizabangamira uru rujya n’uruza rwifuzwa ari iterabwoba n’ibyorezo bikunze kwibasira Abanyafurika nka Ebola.
Brig. Gen Joseph Nzabamwita , Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) avuga ko ibi bibazo byose bigomba gushakirwa umuti. Ati ” Uramutse ufunze imipaka kubera ibyorezo ariko izo ndwara zo ntibizi imipaka.”
Brig Gen Nzabamwita avuga ko ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba byafunguye amarembo ku banyagihugu bifuza kujya mu bihugu bigize uyu muryango kandi ko byaguye ubukungu bw’ibi bihugu kubera izamuka ry’ubucuruzi kubera uru rujya n’uruza.
Brig Gen Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru wa NISS
Anagaruka kuri izi mpungenge z’umutekano ushobora guhangabanywa no kwagura urujya n’uruza mu banyafurika, akavuga ko u Rwanda rwafunguriye amarembo abanyafurika ariko rutigeze ruhura n’ibi bibazo.
Ati ” Ndababwiza ukuri ko kuva u Rwanda rwafungura imipaka ntirwigeze ruhungabanyirizwa umutekano cyangwa ngo rusigare mu majyambere.”
Avuga ko kuba u Rwanda rwarashoboye gukora ibi n’ibindi bihugu bishobora kubikora.
Iyi nama yateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) ari narwo urifte intebe y’ubuyobozi mw’ihuriro ry’inzego z’ubutasi n’umutekano muri Afurika, CISSA (Committee of Intelligence and Security Services of Africa).
Iyi nama ije ikurikirana n’indi yahuje impuguke z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika kuva taliki ya 23 kugeza 26 Gicurasi 2017, nayo yiga ku mbanzirizamushinga ya gahunda yo korehereza urujya n’uruza rwa’abantu muri Afurika (Draft Protocol on Free Movement of persons in Africa) yabereye Kigali Conference and Exhibition Village.
Ubwanditsi