• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2

Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2

Editorial 26 Sep 2016 ITOHOZA

Mu gihe Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi muri iyi minsi ari mu gihugu cya Israel, ku munsi w’ejo tariki ya 23 Nzeri 2016 yarasenze haba igitangaza gikomeye, benshi batangarira Imana. Ukurikije ibyo amaze igihe yigisha, icyo gitangaza akaba ari cyo kwandikwa mu Byakozwe n’Intumwa 29.

Ni mu rugendo rw’ubuhanuzi (Authentic Prophetic tours) Apotre Gitwaza n’abandi bari kumwe na we bari kugirira mu gihugu cya Israel gifite amateka menshi mu bijyanye n’iyobokamana. Nkuko bitangazwa n’abari kumwe na we muri urwo rugendo rw’ubuhanuzi barimo Pastor Barbra Umuhoza, ku munsi w’ejo bagiye gusengera ku musozi Carmel babona igitangaza cy’Imana.

Pastor Barbra Umuhoza avuga ko ubwo Apostle Dr Paul Gitwaza yari amaze gusenga bari ku musozi Carmel, hamanutse umuriro, wiyandikamo inyuguti nini ya ‘U’, ndetse babona n’ifoto irimo abamalayika babiri. Nyuma y’icyo gitangaza babonye n’amaso yabo, ngo hahise hagwa imvura mu gihe isanzwe igwa mu kwezi kw’Ukwakira, ibyo bikaba byatangaje abantu benshi.

-4146.jpg

Pastor Barbra Umuhoza

Pastor Barbra Umuhoza ari na we ukunze gusemurira Apostle Gitwaza akaba n’umwe muri Zion Temple bafite ibikorwa by’itangazamakuru mu nshingano zabo, yagaragaje ko ibyo babonye nta gushidikanya ari ibyo mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 29, igice gishya kitaba muri Bibiliya cy’ibitangaza Imana iri gukoresha Intumwa muri iyi minsi.

Mu butumwa yasangije abakristo ba Zion Temple, abanyarwanda n’abandi bamukurikirana, akoresheje Instagram, yavuze ko nyuma yo gusenga Imana yabiyeretse inyuze mu muriro. Ati:

(…..)Ejo hashize igihe twari dushoje gusenga aho twari tuyobowe na Apostle Dr Paul Gitwaza ku musozi Carmel hamanutse umuriro urimo abamalayika babiri bari bawuhagazemo hagati, uwo muriro wari mu ishusho ya U isobanuye Might God (Uwiteka) mu kinyarwanda. Eejo hashize wari umunsi w’ibitangaza bigaragara. #Israel #AuthenticPropheticTours #Acts29.

Iki gitangaza cyo kubonekerwa n’Imana, kibaye nyuma y’aho Intumwa Dr Paul Gitwaza amaze igihe yigisha ku gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa aho abwiriza ku gice cya 29 gisanzwe kitanditswe muri Bibiliya, agasobanurira abakristo ko muri iki gihe hari ibindi bitangaza bikomeye Imana iri gukoresha abakozi bayo batandukanye ku isi, mu ihishurirwa rya bamwe mu bakozi b’Imana bakomeye, ibyo akaba ari byo bikubiye muri icyo gice cya 29 (igice gishya) dore ko ubusanzwe igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kigizwe n’ibice 28.

-4147.jpg

Intumwa Paul Gitwaza

2016-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Editorial 07 Oct 2017
Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Editorial 08 Dec 2016
Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Editorial 13 Jun 2023
NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Editorial 18 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe
ITOHOZA

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Editorial 21 Jul 2017
Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Editorial 20 Jan 2019
Loni ntishyigikiye igabanywa ry’abasirikare ba Monusco muri Congo
Mu Mahanga

Loni ntishyigikiye igabanywa ry’abasirikare ba Monusco muri Congo

Editorial 04 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru