• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Editorial 26 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’iperereza bivugwa ko ryamaze umwaka wose, ibitangazamakuru the Guardian-Australia na ABC ibinyujije mu kiganiro cyayo “Four Corners”, bimaze gushyira ahagaragara inkuru icukumbuye, igaragaza ko muri Australia hari Abanyarwanda 2 bashakishwa kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo ni Froduald Rukeshangabo wahoze ari umugenzuzi w’amashuri mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, na Céléstin Munyaburanga wari umuyobozi w’ishuri rya Hanika mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Ubu bibereye ahitwa Brisbane, aho Rukeshangabo yigisha gutwara imodoka, naho mugenzi we icyo akora kikaba kitazwi neza.

Ubwo abanyamakuru ba Four Corners na the Guardian bamubazaga icyo avuga ku byaha aregwa, Froduald Rukeshangabo yarabihakanye, yemeza ko ngo azira”kutavuga rumwe”n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Céléstin Munyaburanga we yayabangiye ingata, yanga kuvugisha abo banyamakuru.

Abo bicanyi bombi baciriwe imanza mu nkiko Gacaca badahari, maze mu mwaka wa 2007 Rukeshangabo akatirwa gufungwa imyaka 30, naho Munyaburanga ahanishwa gufungwa burundu mu w’2008.

Mu iperereza ryabyo, ibyo bitangazamakuru byohereje intumwa no mu Rwanda, maze zigerera aho bivugwa ko Rukeshangabo na Munyaburanga bakoreye ibyaha. Zaganiriye n’abo mu miryango yiciwe n’abo bajenosideri, ndetse n’abo bafatanyije mu gutsemba Abatutsi ndetse banemera ibyaha. Abo bose bashinje Rukeshangabo na Munyaburanga uruhare rutaziguye muri Jenoside, aho batangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi, abandi bakabiyicira ubwabo, haba mu bitero, ndetse no kuri za bariyeri bayoboraga.

Ibi bitangazamakuru rero byanzura byibaza impamvu Froduald Rukeshangabo na Céléstin Munyaburanga badatabwa muri yombi, kandi Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze imyaka myinshi bwarashyikirije ubwa Australia impapuro zikubiyemo ibyo baregwa, zikanasaba ko boherezwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe.

Muri Australia havugwa Abanyarwanda b’abajenosideri benshi, bakaba ndetse barashinze ishyirahamwe Rwandan Association of Queensland (RAQ), rishinzwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri bo twavuga Théogène Rukundo unayobora RAQ, Amiel Nubaha( umuhungu wa ruharwa Rukeshangabo twavuze haruguru) n’abandi benshi.

Uretse no kwanga kubashyikiriza ubutabera kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma ya Australia iranabarebera mu bikorwa byo guhakana no gupfobya iyo Jenoside, ahanini bagakingirwa ikibaba na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu nabo bari muri uwo mugambi.

2024-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Editorial 23 Feb 2016
Abakozi barindwi b’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere  bamaze icyumweru  batawe  muri yombi

Abakozi barindwi b’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere bamaze icyumweru batawe muri yombi

Editorial 08 Sep 2016
Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Editorial 09 Sep 2021
Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru  y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Editorial 03 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntibisanzwe muri Konka Group bazanye uburyo bwo gutanga inguzanyo kubikoresho byo murugo na Telefone [ VIDEO ]
IKORANABUHANGA

Ntibisanzwe muri Konka Group bazanye uburyo bwo gutanga inguzanyo kubikoresho byo murugo na Telefone [ VIDEO ]

Editorial 08 May 2018
Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite
HIRYA NO HINO

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Editorial 10 Jan 2018
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Editorial 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru