• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Editorial 20 Jun 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva umutwe wa M23 wakwegura intwaro mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2022, ndetse ukigarurira ibirindiro byinshi by’igisirikari cya Kongo, FARDC, Leta ya Kongo yananiwe gusobanurira abaturage impamvu ingirwa-ngabo zabo zikubitwa inshuro bibi cyane, maze ihitamo kubyegeka ku Rwanda ngo nirwo rurwana mu Burasirazuba bwa Kongo.

Ingabo za Loni ziri muri icyo gihugu (Monusco) zatangaje ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko u Rwanda rufite ingabo muri Kongo, ariko FARDC na Leta ya Perezida Félix Tshisekedi batsimbarara ku kinyoma, nubwo amahanga yamaze kumenya ko ari ikinamico.

Ntibyagarukiye aho , iyo Leta, igisirikari, igipolisi n’amashyaka ya politiki yahamagariye abaturage gufata imihoro n’amacumu bagatsemba bagenzi babo b’Abanyekongo, babaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda. Insoresore zahaze urumogi, abasirikari n’abapolisi babyumvise bwangu, maze birara mu Batutsi b’abanyekongo baratemagura, abandi barabatwika kugeza bapfuye.

Kuwa gatandatu tariki 18/06/2022, ahitwa Maniema bishe umututsi baramurya, ibintu birenze ubwenge bwa kamere-muntu. Ubu abashyushye muri ayo marorerwa ni urubyiruko rw’ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi, rwiyise , “Brigade Spéciale de l’UDPS”(B.S.U) bigaragara ko rwafashe neza amasomo rwatojwe n’Interahamwe, dore banafitanye umubano wihariye.

Leta ya Kongo yabonye amazi yarenze inkombe itangira kwiyerurutsa ngo iramagana ubwo bwicanyi, nyamara nta n’umwe irahana muri abo bicanyi, kandi babukora ku manywa y’ihangu. Ubu noneho FARDC yabuze ayo icira n’ayo imira. Yamaze kubona ko amaherezo iyi Jenoside ikorerwa Abatutsi n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda izabagaruka, basohora itangazo ryasekeje benshi, ngo imvugo zihembera urwango n’amashusho yakwiye isi yose agaragaza uburyo iyo Jenoside irimo gukorwa, “byateguriwe i Kigali, maze u Rwanda rubikwiza isi yose, rugamije gusiga isura mbi Leta ya Kongo”!

Ababonye iryo tangazo ku mbuga nkoranyambaga, barimo n’Abanyekongo ubwabo, bagize bati””Aba bantu niba atari abasazi ni abaswa bikabije”!

Igitangaje ariko, ni imyitwarire y’itangazamakuru mpuzamahanga muri iyi Jenoside ikorerwa Abatutsi n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda. Za BBC, RFI, France24, The Guardian, Financial Times, CNN, n’ibindi bitangazamakuru bikomeye i Burayi n’Amarika byararuciye birarumira, atari uko bitazi ukuri kw’ibirimo kuba, ahubwo ari muri wa mugambi wo gushyigikira”rubanda nyamwinshi”, nk’uko byagenze mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Umunyamakuru ugerageje kuvuga agarukira gusa ku kwamagana”imvugo zibiba amacakubiri”, ariko nta n’umwe urerura ngo avuge ko ibikorwa ari” JENOSIDE”, kandi ikaba imaze guhitana inzirakarengane nyinshi cyane.
Loni n’imiryango mpuzamahanga yitwa ko”irengera uburenganzira bwa muntu”, nayo ntacyo ikora ngo itabare cyangwa itabarize abahigwa bukware. Bose barahera mu magambo ayobya uburari, ngo ibiba ni “ubushyamirane”, aho kwererura ngo bahamagarire isi yose guhagarika iyi jenoside.

Kuki nta muryango cyangwa igitangazamakuru cyari cyamagana Perezida Tshisekedi ushora urubyiruko rw’ishyaka rye mu bikorwa byo gutsemba Abatutsi n’abandi bakongomani bavuga ikinyarwanda?

Ibi byose biragaragaza ko Abatutsi b’Abanyekongo bagambaniwe. Icyakora ubutegetsi bwa Kongo bwari bukwiye kwitegura ingaruka z’ubu bwicanyi. Uretse ko na nyuma y’imyaka mirongo ababugizemo uruhare bazabiryozwa, biranaha imitwe y’itwaje intwaro, nka M23, impamvu yo kurwana irengera abo mu bwoko bwabo.

Kwica Abatutsi n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ntibishobora gukemura ibibazo bya Kongo, ahubwo bizatuma ibintu birusho kudogera. Guhishira ubu bwicanyi nk’uko za BBC , CNN n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga birimo kubikora, nabyo nyacyo bizafasha abicanyi, ahubwo birabaroha mu mateka mabi batazigobotora.

2022-06-20
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Editorial 30 Aug 2023
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Editorial 05 Jul 2022
‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Editorial 21 Nov 2016
Hatahuwe isano iri hagati ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda mu guhungabanya u Rwanda

Hatahuwe isano iri hagati ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda mu guhungabanya u Rwanda

Editorial 04 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri  Mushikiwabo yahishuye byinshi  kuri AU Summit igiye kubera mu Rwanda
Mu Mahanga

Minisitiri Mushikiwabo yahishuye byinshi kuri AU Summit igiye kubera mu Rwanda

Editorial 10 Jun 2016
Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda
Amakuru

Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Editorial 13 Sep 2021
Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama
Amakuru

Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Editorial 14 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru