Kuva umutwe wa M23 wakwegura intwaro mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2022, ndetse ukigarurira ibirindiro byinshi by’igisirikari cya Kongo, FARDC, Leta ya Kongo yananiwe gusobanurira abaturage impamvu ingirwa-ngabo zabo zikubitwa inshuro bibi cyane, maze ihitamo kubyegeka ku Rwanda ngo nirwo rurwana mu Burasirazuba bwa Kongo.
Ingabo za Loni ziri muri icyo gihugu (Monusco) zatangaje ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko u Rwanda rufite ingabo muri Kongo, ariko FARDC na Leta ya Perezida Félix Tshisekedi batsimbarara ku kinyoma, nubwo amahanga yamaze kumenya ko ari ikinamico.
Ntibyagarukiye aho , iyo Leta, igisirikari, igipolisi n’amashyaka ya politiki yahamagariye abaturage gufata imihoro n’amacumu bagatsemba bagenzi babo b’Abanyekongo, babaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda. Insoresore zahaze urumogi, abasirikari n’abapolisi babyumvise bwangu, maze birara mu Batutsi b’abanyekongo baratemagura, abandi barabatwika kugeza bapfuye.
Kuwa gatandatu tariki 18/06/2022, ahitwa Maniema bishe umututsi baramurya, ibintu birenze ubwenge bwa kamere-muntu. Ubu abashyushye muri ayo marorerwa ni urubyiruko rw’ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi, rwiyise , “Brigade Spéciale de l’UDPS”(B.S.U) bigaragara ko rwafashe neza amasomo rwatojwe n’Interahamwe, dore banafitanye umubano wihariye.
Leta ya Kongo yabonye amazi yarenze inkombe itangira kwiyerurutsa ngo iramagana ubwo bwicanyi, nyamara nta n’umwe irahana muri abo bicanyi, kandi babukora ku manywa y’ihangu. Ubu noneho FARDC yabuze ayo icira n’ayo imira. Yamaze kubona ko amaherezo iyi Jenoside ikorerwa Abatutsi n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda izabagaruka, basohora itangazo ryasekeje benshi, ngo imvugo zihembera urwango n’amashusho yakwiye isi yose agaragaza uburyo iyo Jenoside irimo gukorwa, “byateguriwe i Kigali, maze u Rwanda rubikwiza isi yose, rugamije gusiga isura mbi Leta ya Kongo”!
Ababonye iryo tangazo ku mbuga nkoranyambaga, barimo n’Abanyekongo ubwabo, bagize bati””Aba bantu niba atari abasazi ni abaswa bikabije”!
Igitangaje ariko, ni imyitwarire y’itangazamakuru mpuzamahanga muri iyi Jenoside ikorerwa Abatutsi n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda. Za BBC, RFI, France24, The Guardian, Financial Times, CNN, n’ibindi bitangazamakuru bikomeye i Burayi n’Amarika byararuciye birarumira, atari uko bitazi ukuri kw’ibirimo kuba, ahubwo ari muri wa mugambi wo gushyigikira”rubanda nyamwinshi”, nk’uko byagenze mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Umunyamakuru ugerageje kuvuga agarukira gusa ku kwamagana”imvugo zibiba amacakubiri”, ariko nta n’umwe urerura ngo avuge ko ibikorwa ari” JENOSIDE”, kandi ikaba imaze guhitana inzirakarengane nyinshi cyane.
Loni n’imiryango mpuzamahanga yitwa ko”irengera uburenganzira bwa muntu”, nayo ntacyo ikora ngo itabare cyangwa itabarize abahigwa bukware. Bose barahera mu magambo ayobya uburari, ngo ibiba ni “ubushyamirane”, aho kwererura ngo bahamagarire isi yose guhagarika iyi jenoside.
Kuki nta muryango cyangwa igitangazamakuru cyari cyamagana Perezida Tshisekedi ushora urubyiruko rw’ishyaka rye mu bikorwa byo gutsemba Abatutsi n’abandi bakongomani bavuga ikinyarwanda?
Ibi byose biragaragaza ko Abatutsi b’Abanyekongo bagambaniwe. Icyakora ubutegetsi bwa Kongo bwari bukwiye kwitegura ingaruka z’ubu bwicanyi. Uretse ko na nyuma y’imyaka mirongo ababugizemo uruhare bazabiryozwa, biranaha imitwe y’itwaje intwaro, nka M23, impamvu yo kurwana irengera abo mu bwoko bwabo.
Kwica Abatutsi n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ntibishobora gukemura ibibazo bya Kongo, ahubwo bizatuma ibintu birusho kudogera. Guhishira ubu bwicanyi nk’uko za BBC , CNN n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga birimo kubikora, nabyo nyacyo bizafasha abicanyi, ahubwo birabaroha mu mateka mabi batazigobotora.