Nyuma y’ubuhamya bwa James Munyandinda imbere y’umucamanza w’Umufaransa, Jean-Marc Herbaut, ukurikirana ikirego cy’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana,muri Werurwe 2017, hakozwe icukumbura kuri bimwe mu byamuranze.
Iri cukumbura ryakozwe na Jeune Afrique rigamije kugaragaza uwo ari we n’amwe mu mateka ye mu bihe bitandukanye hanibazwa impamvu yatumye ubuhamya bwe aburindiriza imyaka isaga 20 ngo abone kubutanga.
James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku wa 6 Mata 1994.
James Munyandinda afata ihanurwa ry’iyi ndege nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe ari umugambi wateguwe igihe kirekire.
Ari imbere ya Jean-Marc Herbaut ku wa 8 no ku wa 21 Werurwe 2017, Munyandinda yahamije ko yiboneye misille zahanuye indege zipakirwa mu ikamyo y’ingabo zahoze ari iza APR zerekezwa i Kigali.
Munyandinda yakoraga murimo ki mu 1994?
Mbere ya Jenoside, James Munyandinda yari umusirikare ukiri muto winjiye mu ngabo zahoze ari iza APR, zatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.
Munyandinda yemeza ko muri Gashyantare 1994, yiboneye missile zo mu bwoko bwa SAM-16 zari zibitse ku birindiro bya APR ku Mulindi, akaba yari mu itsinda ry’abantu 10 bari bashinzwe kuzirinda.
Avuga kandi ko yagize uruhare mu kuzipakira mu ikamyo ya APR zikerecyezwa i Kigali ahagana muri Werurwe 1994 aho ngo ari zo zakoreshejwe mu kurasa indege Falcon 50 ya Habyarimana.
Nyuma ya Jenoside James Munyandinda yakomeje umurimo we wa gisirikare muri RDF kugeza mu 2008, aho yaje koherezwa mu mahugurwa mu Bwongereza ariko agahitamo kuguma muri icyo gihugu.
Akiva mu gisirikare cy’u Rwanda, Munyandinda yahinduye amazina
James Munyandinda akimara gutoroka igisirikare yafashe izina rya Jackson Munyeragwe. Yabaye umunyamabanga mukuru w’ihuriro Inyabutatu-RPRK risebya leta y’u Rwanda ryifashishije Radio Inyabutatu n’urubuga rwa internet.
James Munyandinda kandi ngo afite imbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter zanditse mu mazina y’amahimbano.
Ihuriro Inyabutatu rya Munyandinda ngo rifitanye imikoranire ya hafi n’ishyaka ritemewe rya RNC ribarizwamo Kayumba Nyamwasa n’abandi bavuye mu Rwanda bakoze ibyaha bitandukanye.
Munyandinda yashyize hanze inyandiko zitandukanye zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda. Mu 2015 yandikiye ibaruwa ifunguye uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair ashinja FPR uruhare muri Jenoside n’ibyaha by’ubwicanyi byibasiye abaturage b’abasivile hirya no hino mu gihugu.