Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 2024 nibwo icyamamare mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, Jimmy Gatete yageze mu Rwanda.
Uyu Rutahizamu ufatwa nk’uwib’ibihe byose mu rw’imisozi igihumbi agaruwe n’umushoramari uzwi nka Coach Gael ufite inyubako y’imyidagaduro yise “Kigali Universe”.
Biteganyijwe ko Jimmy Gatete azafasha Coach Gael gufungura ku mugaragaro iyi nyubako iherereye mu mujyi wa Kigali, ku gisenge cy’inyubako izwi nka CHIC.
Agera ku kibuga cy’indege, Gatete yavuze ko azigaragariza abazaza kumureba ubwo hazaba hafungurwa Kigali Universe.
Yagize ati: “Ikinzanye ni ugushyigikira umuvandimwe [Coach Gaël], ntabwo ari iby’ubucuruzi ahubwo ni ubuvandimwe dufitanye. Abanyarwanda banyitegure nzongera mbigaragarize ubwo nzaba nongeye gukina, kuko maze iminsi nkora imyitozo y’abantu nyine batabigize umwuga”.
Kigali Universe, ni inyubako yabatswe ku gisenge cya CHIC izajya iberamo ibikorwa by’imyidagaduro aho izaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro, ikaba igizwe n’ibice bibiri birimo ibibuga n’amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.
Abajijwe n’itangazamakuru niba hari abashinzwe umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) baba baramwegereye ngo bagire imikoranire nk’uko byagiye bivugwa, Jimmy yabihakanye avuga ko ibyo bitabayeho.
Ati ’’Ferwafa nta na rimwe yigeze imvugisha cyangwa inyitabaza. Gusa kuri ubu ntegereje ko hari amahirwe yaboneka nanjye nkagira icyo nakorera umupira w’u Rwanda. Birumvikana ni ikintu mpora ntekereza hari uburyo bubonetse nabikora”.
Gatete wakiniye Ikipe y’Igihugu hagati ya 2001 na 2009, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu 2010. Uretse Amavubi, Gatete Jimmy yakiniye Mukura VS ubwo yayoborwaga na nyakwigendera Gasarabwe Jean Damascène nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yayivuyemo ajya muri Rayon Sports hagati ya 1997-2001, batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1. Nyuma yaho yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports (ku nshuro ya kabiri), Police FC, St George yo muri Ethiopia na Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo.