• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Editorial 07 May 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, SHOWBIZ, UBUKERARUGENDO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 2024 nibwo icyamamare mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, Jimmy Gatete yageze mu Rwanda.

Uyu Rutahizamu ufatwa nk’uwib’ibihe byose mu rw’imisozi igihumbi agaruwe n’umushoramari uzwi nka Coach Gael ufite inyubako y’imyidagaduro yise “Kigali Universe”.

Biteganyijwe ko Jimmy Gatete azafasha Coach Gael gufungura ku mugaragaro iyi nyubako iherereye mu mujyi wa Kigali, ku gisenge cy’inyubako izwi nka CHIC.

Agera ku kibuga cy’indege, Gatete yavuze ko azigaragariza abazaza kumureba ubwo hazaba hafungurwa Kigali Universe.

Yagize ati: “Ikinzanye ni ugushyigikira umuvandimwe [Coach Gaël], ntabwo ari iby’ubucuruzi ahubwo ni ubuvandimwe dufitanye. Abanyarwanda banyitegure nzongera mbigaragarize ubwo nzaba nongeye gukina, kuko maze iminsi nkora imyitozo y’abantu nyine batabigize umwuga”.

Kigali Universe, ni inyubako yabatswe ku gisenge cya CHIC izajya iberamo ibikorwa by’imyidagaduro aho izaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro, ikaba igizwe n’ibice bibiri birimo ibibuga n’amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.

Abajijwe n’itangazamakuru niba hari abashinzwe umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) baba baramwegereye ngo bagire imikoranire nk’uko byagiye bivugwa, Jimmy yabihakanye avuga ko ibyo bitabayeho.

Ati ’’Ferwafa nta na rimwe yigeze imvugisha cyangwa inyitabaza. Gusa kuri ubu ntegereje ko hari amahirwe yaboneka nanjye nkagira icyo nakorera umupira w’u Rwanda. Birumvikana ni ikintu mpora ntekereza hari uburyo bubonetse nabikora”.

Gatete wakiniye Ikipe y’Igihugu hagati ya 2001 na 2009, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu 2010. Uretse Amavubi, Gatete Jimmy yakiniye Mukura VS ubwo yayoborwaga na nyakwigendera Gasarabwe Jean Damascène nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yayivuyemo ajya muri Rayon Sports hagati ya 1997-2001, batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1. Nyuma yaho yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports (ku nshuro ya kabiri), Police FC, St George yo muri Ethiopia na Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo.


2024-05-07
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Editorial 26 Nov 2018
Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Editorial 03 Aug 2023
Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Editorial 25 Jun 2022
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC
Amakuru

Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC

Editorial 28 Nov 2020
Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa
Mu Mahanga

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Editorial 20 Feb 2016
Sénégal yari icyizere cya Afurika mu Gikombe cy’Isi yasezerewe izize amakarita y’umuhondo
IMIKINO

Sénégal yari icyizere cya Afurika mu Gikombe cy’Isi yasezerewe izize amakarita y’umuhondo

Editorial 29 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru