Buri mwaka mu Bufaransa hategurwa umuhango ukomeye witwa”Bayeux Calvados-Normandy Award “, ugatumirwamo abanyamakuru b’ibihangange , cyane cyane abataye bakanatangaza amakuru ajyanye n’intambara n’ubushyamirane hirya no hino ku isi. Uyu Judi Rever rero, umunya Canada wanga uRwanda urunuka, yari yashyashyanye, yibwira ko azatumirwa muri uwo muhango, kuko ngo ari “impuguke” mu bibazo by’akarere k’ Ibiyaga Bigari, by’umwihariko iby’uRwanda.
Ku munota wa nyuma , yamenyeshejwe ko atari mu batumirwa, ababikurikiranira hafi bakaba baduhishuriye ko byatewe n’inkuru ndetse n’ibitabo adasiba gusohora ahakana byeruye Jenoside yakorewe Abatutsi, Iyo atumirwa rero ngo byari kuba ari ikimwaro ku bategura umuhango, batifuza ko witabirwa n’imyanda ibonetse yose.
Judi Rever yamamaye(bigayitse) agerageza kugira abere abajenosideri ruharwa, nka Théoneste Bagosora, Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, JPaul Akayezu wakatiwe mbere y’abandi, n’izindi Nterahamwe-mpuzamugambi zamaze guhamwa n’icyaha biremereye. Akimara kumenya ko ubutumire bwe buteshejwe agaciro , Judi Rever yirukiye ku mbuga nkoranyambaga, maze yibasira abategura uwo muhango, avuga ko batigenga, ngo kuko kutamutumira byatewe n’igitutu bashyizweho n’abantu atavuze amazina.
Abasomye ibyo yanditse nabo ntibamurebeye izuba, kuko benshi cyane bahise bamusubiza ko aho kugira uwo yikoma, yagombye kwikoma umutima we umutegeka gukora ibidakwiye umuntu wiyita umunyamakuru mpuzamahanga Bamwibukije ko Jenoside ari icyaha gikorerwa isi yose, ko rero ibyo kuyihakana bitababaza Abanyarwanda gusa, ko ahubwo bibaza umuntu wese ushyira mu gaciro.
Bamwe mu bakomeje kunenga imyitwarire igayitse ya Judi Rever, harimo Linda Melvern, usobanukiwe cyane ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yakoze mu bushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, Yamaganye kenshi Judi Rever ukoresha imvugo nk’iza Augustin Bizimungu, n’abandi bafunze kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi biragaragaza rero ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagombye kubona ko bakora ubusa, kuko isi yose yamaze kumenya bidashidikanywaho ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n’ ababigizemo uruhare bose, Judi Rever rero arahomera iyonkeje ,ubwo na bagenzi be batangiye kumwamagana, bakanamuha akato. Erega ukuri kuratinda ariko ntiguhera!!