Ku wa 31 Mutarama, umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi, Inspector of Police (IP) Augustin Mbonyumugenzi yagiranye inama n’urubyiruko rugera kuri 500 rwa Paruwasi gaturika za Kabgayi mu karere ka Muhanga na Kayenzi mu karere ka Kamonyi, rwari rwahuriye i Kayenzi, aruha ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu , n’uko bakwirinda kugwa mu mutego w’abarikora.
Iyo nama yagiranye na rwo yabereye mu kagari ka Bugarama, ikaba yaritabiriwe kandi na Padiri wa Paruwasi ya Kayenzi, Munyangaju Ronald.
IP Mbonyumugenzi yabwiye urwo rubyiruko ko icuruzwa ry’abantu ritarafata intera ndende mu Rwanda, ariko yongeraho ko, n’ubwo bimeze bityo, hari abantu bamwe na bamwe bafashwe ndetse bashyikirizwa inkiko kubera kubugiramo uruhare.
Yababwiye ati:”Abakora ubwo bucuruzi bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo baba bashaka kujya gucuruza, ariko mu by’ukuri, ibigaragara nko kugira neza biba byihishe inyuma iyo migambi mibisha.”
Yakomeje abasobanurira ko bene abo bantu bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga.
IP Mbonyumugenzi yababwiye kandi ati:”Iyo babagejejeyo, babambura ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo y’agahato ndetse y’ingufu kandi nta gihembo, cyangwa bakabacuruza mu bikorwa binyuranye by’ubusambanyi.”
Yagize ati:”Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano, aza akakwizeza ibitangaza nka biriya ukabyemera ! Uba ukwiriye guhita utahura ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihishe inyuma umugambi mubisha, bityo ukamwamaganira kure, kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa atararenga umutaru.”
IP Mbonyumugenzi yabahaye kandi ubumenyi ku bwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka mbi zabyo, kandi abasaba kubyirinda no kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.
Yabwiye urwo rubyiruko ko ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana bikorwa akenshi n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi ndetse n’ibindi.
Yarusobanuriye ko bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe n’ingaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,cyangwa gutwara inda zitateganyijwe.
Padiri Munyangaju yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye urwo rubyiruko, maze arusaba gukurikiza inama zose rwagiriwe no kuzabusangiza urundi rubyiruko rugenzi rwarwo.
Umwe muri rwo witwa Niyonsenga Papias yagize ati:”Sinari nsobanukiwe ukuntu umuntu yacuruza undi, ariko nyuma y’iyi nama nabimenye bihagije ku buryo nta wagira aho ampera ngo abinkorere, ndetse n’uwahirahira abihingutsa, nahita mbimenyesha Polisi y’u Rwanda kuko nomero za terefone zayo ndazizi.”
Yongeyeho ko yamenyeye muri iyo nama ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo , n’uruhare rwe mu kubirwanya.
RNP