• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Editorial 21 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Abasirikare benshi kandi bafite intwaro zikomeye bagaragaye ku rukiko rukuru rwa gisirikare i Kampala muri Uganda, ubwo rwari rugiye kuburanisha abashinjwa ishimutwa ry’umunyarwanda Joel Mutabazi.

Ubu burinzi budasanzwe bwagaragaye Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, ubwo abopolisi 9 hamwe n’ umunyarwanda Rutagungirwa bagezwaga imbere y’ abacamanza ku cyaha bashinjwa Leta ya Uganda yita icyo gushimuta Joel Mutabazi wahoze afite ipeti rya Liyetona mu ngabo z’u Rwanda anarinda Paul Kagame.

Aba bakekwaho gushimuta Mutabazi bagomba kwiregura ku birego baregwa gukorera  umunyamahanga binyuranyije n’ ingingo ya 242.

Ikinyamakuru chimpreports gitangaza ko nyuma yo kwiregura, ngo aba bantu 9 bose bafite uburenganzira bwo gutanga ibirego byabo muri uru rukiko rwa gisirikare ariko mu gihe babonye ko barengana.

Icyiciro cya mbere cy’ abakekwaho gushimuta Lt. Joel Mutabazi ni Joel Aguma;  SSP Nixon Agasirwe, Sgt Abel Tumukunde, ASP James Magada et Faisal Katende.

Icyiro cya kabiri cy’ abaregwa kigizwe  na  Benon Atwebembeire, Amon Kwarisiima , umunyarwanda René Rutagungira n’ umunyekongo Bahati Mugenga.

Muri ibi byaha abapolisi bakuru baregwa harimo kuba bari batunze intwaro n’ ibisasu byo mu bwoko bwa grenades bitazwi kandi mu buryo butemewe, basanganwe ubwo bafatirwaga mu Karere ka Mpigi ku itariki 25 Ukwakira 2017.

Iyi ngingo yo gutunga intwaro  za gisirikare mu buryo butemewe ni kimwe mu byo uru rukiko rwa gisirikare rugenderaho ruvuga ko aba bantu 9 bashimuse Lt.Mutabazi bazifashishije.

Ubwo bageraga mu rukiko bwa mbere ku itariki 27 Ukwakira 2017, aba bakekwaho gushimuta umunyamahanga, Joel Mutabazi, abunganizi babo mu by’ amategeko, Evans Ochieng na  Caleb Alaka basabye ko uru rukiko rwareka kugendera ku bushake bwa Leta ahubwo bugakurikiza amategeko.

Aba bunganira aba bakekwaho gushimuta Joel Mutabazi bananenze uburyo abakiriya babo bafunzwe banamenyesha urukiko ko bakorerwa iyicarubozo.

N’ubwo bimeze bitya,  amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda avuga ko perezida Museveni aherutse kwakira ibaruwa y’Umuryango Mpuzamahanga imusaba kugira icyo akora ku ihohotera bamwe mu bakuru b’igipolisi cya Uganda bakorera impunzi z’Abanyarwanda.

Ibi ngo bikaba biha isura mbi perezida Museveni ubusanzwe ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’impunzi.

2017-11-21
Editorial

IZINDI NKURU

Prof Lawrence Kiwanuka, yise Perezida  Museveni umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.

Prof Lawrence Kiwanuka, yise Perezida Museveni umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.

Editorial 28 Mar 2019
Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Editorial 13 Aug 2023
U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

Editorial 27 Feb 2018
Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Editorial 05 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Instagram igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho yanyujijwe muri Photoshop
IKORANABUHANGA

Instagram igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho yanyujijwe muri Photoshop

Editorial 20 Jan 2020
Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 
Amakuru

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Editorial 25 Aug 2024
Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda
Amakuru

Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru