• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kampala : Ikizere Kiraza Amasinde, Gitumye Rudasingwa Yisubiriye Mu ” ISHAKWE ” Kugirango Abone Uko Yaramuka Kabiri

Kampala : Ikizere Kiraza Amasinde, Gitumye Rudasingwa Yisubiriye Mu ” ISHAKWE ” Kugirango Abone Uko Yaramuka Kabiri

Editorial 12 Feb 2018 ITOHOZA

Kuva Ishyaka ’Rwanda National Congress’ [RNC] ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rivugwa mo bombori bombori, umwuka mubi ndetse no gushwana bikomeye hagati ya Kayumba na Rudasingwa ufatanije na Musonera na Ngarambe wahoze muri PSD.

Mu minsi ishize Kayumba na Rudasingwa ndetse nabamwe mu banyapolitiki bari baragagaritse ibyo gushwana bategereje gutaha .Nyuma yaho baboneye ko ikizere cya Kampala  kiraza amaside aho Lt Gen Tumukunde  Minisitiri w’umutekano muri Uganda na Gen Kandiho ukuriye Iperereza rya Gisilikare CMI na Salim Saleh  bari bijeje Kayumba Nyamwasa kumukuriraho ubutegetsi bw’i Kigali mugihe cya vuba , Rudasigwa, Musonera na Ngarambe bari barahagaritse  gusaba imfashanyo no kurya amafaranga yo kwibuka abahutu ndetse barahagaritse n’ibiganiro kuri Radio Ishakwe bituka Kayumba  baziko  bagiye gutaha kuyobora igihugu.

None aho uyu mugambi  wa Uganda utahuriwe amerwe bayasubije mu isaho bakomeje gahunda yabo yo kwibuka  interahamwe n’abajenosideri baguye kuri za bariyeri mu muwaka w’1994, kuko ariho  barira kandi bakesha amaramuko,  igitangaje ariko  kuki  batabaza  Ngarambe  iby’urupfu rwa Bucyana wa CDR, yatsinze mu maso y’abakombozi i Butare.

[ Ku ifoto ] Rudasingwa yicaranye n’ibirura ashakisha umugati,  barategura kwibuka Kinani tariki 6 Mata, kimwe n’abandi bicanyi baguye hirya no hino kumabariyeri, ibi rero byo kwigarurira ” Abateruzi b’ibibindi ” Rudasingwa   abyanganira na Kayumba kuko  kera bari aba Kayumba  ariko Condo Gervais  yanze kuva mu mujishi no guterura ibibindi kwa Kayumba  nubwo  ntamuteruzi w’ibibindi usogongera inzoga yanze kuva mugikari   kugeza magingo aya ntazi iyo biva niyo bijya.

Naho Rudasingwa  yasigaranye ba Nkiko Nsengimana naba Musangamfura bahoze muri FDU, aba baje gushwana n’igipande cya Ingabire baranatandukana,  bakora umushinga w’ISHAKWE  wo kuzajya bibuka Abahutu ngo bishwe na RPF, Rudasingwa , Musonera na Ngarambe  babonye ko urimo ibiryo barayoboka  ubu  basigaye biyita “ISHAKWE “, RNC nshya bayitaye kera, twumvise bikoma Rushyashya ngo ntitubizi ! Humura turabizi  mwasubiye mu nterahamwe mwiyita abarevolutionnaire[ Impinduramatwara  ntutsi] , ejo bundi mubonye  ibya Kayumba naba Tumukunde ntacyo bitanze mubishingutsemo.   Kayumba abisigayemo wenyine na Rugema nibo  basigaye  babungera  mubanyanyarwanda ba Nakivale  ngo barashaka abarwanyi bazagwa kugasi nka roho mbi!!

Nibuka umugani Kayumba yaciriye  Rudasingwa nyuma y’inama yahuje RNC FDU n’amahoro amubwira ati “Umuhutu umuvura ijisho ejo akarigukanurira”, ati : nta gusangira ubutegetsi tujye tubakubita igipindi! Rudasingwa, Musonera n’abandi basazi baranga bakomeza gushaka kurira ku bahutu babahezanguni, none byabakozeho bameze nka  Rubebe , Serwakira babuze uko bifata barabungera! Babaye  ba maguru ya sarwaya ibyabo muzaba mubireba.

Uku kutumvikana kwabahunze u Rwanda kubera amakosa yabo  kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.

Mu myaka itatu ishize bivugwa ko iri shyaka ryarimo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara muri  Nyakanga 2016, Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa. Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”

Imyanzuro y’iyo nama  twabonye  igaragaza ko Dr Rudasingwa yerekanye ko inama y’ubutegetsi yafashwe nk’itari kubahiriza inshingano zayo, ndetse nta bubasha we afite mu gihe igitutu cy’agatsiko k’igisirikare gikomeje gusaba ko hakorwa amatora, hagakurwa mu nzira ababangamiye umugambi w’ako gatsiko wo kugera ku butegetsi mu Rwanda.

Rudasingwa yagaragaje ko atagishoboye kuyobora uwo muryango wacitsemo ibice urimo n’ukwigomeka, ku buryo abanyamuryango basigaranye amahitamo ane.

Ayo mahitamo arimo gukomeza gukora gutyo [mu buryo budafite icyerekezo kizima], gutangaza ko umuryango utagishoboye gukomeza imikorere yawo, gutandukana mu mahoro cyangwa ku nabi no kuvugurura RNC ikagirwa umuryango ushobora kugera ku ntego zawo.

Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ko ari ingaruka z’ibikorwa bigayitse by’ababashyigikiye.

Nyamwasa ntiyigeze ashaka guhagarika ibikorwa bibi by’abanyamuryango ba RNC b’abasirikare bamushyigikiye kandi azi neza ko barwanya  Kagame mu mafuti . Ibi kandi  ngo byaganiriweho inshuro nyinshi ariko habura igisubizo, ndetse kenshi bigatera impaka z’urudaca hafi yo gufatana mu mashati.

Sankala Callixte

Ntibiteye kabiri ba Sankara Callixte nabo muri Afrika y’Epfo  bati Kayumba n’igisambo reka twisangire Adeline Rwigara n’abakobwa be badutize  kuya Rwigara ruriya rubyiruko turarushuka  turushore mubikorwa by’ubugizi bwa nabi none Sankara arabundabunda muri Uganda za Mbarara na Kabare ngo arashaka abarwanyi bo kujyana mu myitozo mu Minembwe , singurwo urubyiruko  yabeshye rwashutswe na Sankara na Rugema rurimo kuborera muburoko i Mbarara ruri  mu maboko y’ubutabera aho ruregwa ibyaha byiterabwoba no kujya mumitwe rutazi.

Cyiza Davidson

2018-02-12
Editorial

IZINDI NKURU

Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi

Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi

Editorial 10 Jan 2018
Abandi banyarwanda bafatiwe muri Uganda bajyanywe  mu mitwe y’iterabwoba irimo na RNC

Abandi banyarwanda bafatiwe muri Uganda bajyanywe mu mitwe y’iterabwoba irimo na RNC

Editorial 29 Apr 2018
FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

Editorial 13 Nov 2019
Twagirimana, Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza

Twagirimana, Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza

Editorial 08 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri
Amakuru

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Editorial 20 Aug 2021
Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo
Amakuru

Nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize agize imvune, Ruboneka Bosco ukinira APR FC yatangiye imyitozo

Editorial 27 Sep 2021
USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano
POLITIKI

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Editorial 10 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru