• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kampala: Uwase yabeshye umukunzi ko yashimuswe ashaka kumukuramo miliyoni 25 ntibyamuhira

Kampala: Uwase yabeshye umukunzi ko yashimuswe ashaka kumukuramo miliyoni 25 ntibyamuhira

Editorial 17 Apr 2018 Mu Mahanga

Igipolisi cya Uganda muri Old Kampala, cyataye muri yombi umukobwa w’imyaka 21 witwa Uwase Mariam, nyuma yo gutekera umutwe umusore w’inshuti ye ko yashimuswe amushakamo amafaranga. Uyu mukobwa akaba atuye mu nkengero za Kampala.

Igipolisi kiravuga ko Uwase yahimbye ishimutwa rye ashaka gukura amafaranga mu musore w’inshuti ye bivugwa ko bamaranye amezi atatu avuga ko nta kintu cyapfaga kumuvaho.

Igipolisi gikomeza kivuga ko uyu mukobwa yakoresheje serivisi ihindura ijwi ya telephone ye yakoresheje amuhamagara mu marira menshi. Uwase ngo akaba yarakoresheje numero za telephone zitandukanye avuga ko ari mu maboko ya ba rushimusi bafite ubugome ngo bari kumwica iyo uyu musore adatanga miliyoni 25 z’Amashilingi.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ivuga ko igipolisi cyahishuye ko uyu musore yohereje 700,000 by’amashilingi mbere ashaka kwereka abo ba rushimusi ko afite ubushake bwo kwishyura, ariko agahita abimenyesha station ya polisi ya Lugala.

Igipolisi cyo muri Kampala kivuga ko nyuma y’iminsi mikeya y’imishyikirano n’abo byavugwaga ko bashimuse Uwase, cyatangije umukwabu wo kumutabara  mu ibanga, ariko kigasanga uyu yimereye neza mu nyubako yari yihishemo ndetse akemera ko yabeshyaga.

Uyu mukobwa yasobanuye ko yabeshye kubera ko yari akeneye amafaranga yo kwita ku bavandimwe be yasize mu rugo nk’uko itangazo rya polisi rivuga, aho ngo ashinjwa icyaha cyo gutanga amakuru y’ikinyoma kandi kikaba gihanwa n’amategeko ahana.

2018-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Editorial 21 Apr 2023
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Editorial 25 Sep 2024
Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Editorial 08 Sep 2025
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Editorial 21 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024
Amakuru

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Editorial 13 Dec 2023
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 17 Sep 2017
“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.
Amakuru

“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

Editorial 07 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru