Igipolisi cya Uganda muri Old Kampala, cyataye muri yombi umukobwa w’imyaka 21 witwa Uwase Mariam, nyuma yo gutekera umutwe umusore w’inshuti ye ko yashimuswe amushakamo amafaranga. Uyu mukobwa akaba atuye mu nkengero za Kampala.
Igipolisi kiravuga ko Uwase yahimbye ishimutwa rye ashaka gukura amafaranga mu musore w’inshuti ye bivugwa ko bamaranye amezi atatu avuga ko nta kintu cyapfaga kumuvaho.
Igipolisi gikomeza kivuga ko uyu mukobwa yakoresheje serivisi ihindura ijwi ya telephone ye yakoresheje amuhamagara mu marira menshi. Uwase ngo akaba yarakoresheje numero za telephone zitandukanye avuga ko ari mu maboko ya ba rushimusi bafite ubugome ngo bari kumwica iyo uyu musore adatanga miliyoni 25 z’Amashilingi.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ivuga ko igipolisi cyahishuye ko uyu musore yohereje 700,000 by’amashilingi mbere ashaka kwereka abo ba rushimusi ko afite ubushake bwo kwishyura, ariko agahita abimenyesha station ya polisi ya Lugala.
Igipolisi cyo muri Kampala kivuga ko nyuma y’iminsi mikeya y’imishyikirano n’abo byavugwaga ko bashimuse Uwase, cyatangije umukwabu wo kumutabara mu ibanga, ariko kigasanga uyu yimereye neza mu nyubako yari yihishemo ndetse akemera ko yabeshyaga.
Uyu mukobwa yasobanuye ko yabeshye kubera ko yari akeneye amafaranga yo kwita ku bavandimwe be yasize mu rugo nk’uko itangazo rya polisi rivuga, aho ngo ashinjwa icyaha cyo gutanga amakuru y’ikinyoma kandi kikaba gihanwa n’amategeko ahana.