• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Editorial 24 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

“Kongo isanzwe imeze nk’umurwayi uri muri koma, bisaba kwigengesera ngo utamukanga bikaba byamuhuhura.” Ubu ni ubusesenguzi bw’abamaze igihe bakurikiranira hafi ibibera muri Kongo, basanga guhindura itegekonshinga, nk’uko Perezida Tshisekedi abiteganya, byakongera intugunda mu gihugu gisanzwemo ubushyamirane n’intambara.

Byari bimaze igihe bihwihwiswa mu itangazamakuru, ariko benshi bakumva Tshisekedi adashobora kubirota, kuko azi ko byatuma ibintu birushaho kuba bibi, mu gihugu gisanzwemo umwuka mubi cyane.

Kubifata nk’ibihuha kandi abantu babishingiraga ku iyirukanwa rya Augustin Kabuya, muri Nyakanga uyu mwaka wasezerewe ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’ishyaka “UDPR” riri ku butegetsi, mubyo yazize hakaba harimo kuba yaratangaje ko hari igitekerezo cyo guhindura itegekonshinga.

Nyamara, ubwo yari mu mujyi wa Kisangani kuri uyu wa gatatu, Perezida Tshisekedi yavanyeho ibyafatwaga nk’impuha, yemeza mu ruhame ko “itegekonshinga rya Kongo rigomba guhinduka, rikajyanishwa n’ibihe”.

Abantu banyuranye twavuganye bari muri Kongo, barahamya ko, nyuma y’ijambo rya Tshisekedi, hari abaturage bariye karungu hirya no hino muri Kongo, ahateganyijwe imyigaragambyo karundura mu minsi ya vuba, yo kwamagana icyo bise” umugambi wo gushimuta burundu ubutegetsi”.

Ibi bije kandi bisanga benshi mu baturage, cyane cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bashinja Tshisekedi kwiba amajwi ubugira kabiri, mu matora y’umukuru w’igihugu yo muw’2018 na 2023. Guhindura itegekonshinga rero, agamije kongera manda ngo agundire ubutegetsi yagiyeho mu buryo butavugwaho rumwe rero, bikaba ari nko gusuka peteroli mu muriro.

Muri Kongo kandi hasanzwe intambara zishingiye ku miyoborere yananiwe gukemura ibabazo byabaye akarande mu gihugu. Kuyongeramo noneho ibyo guhindura itegekonshinga ngo ingoma barega gukandamiza rubanda ikomeze kwica igakiza, birumvikana ko ari ukongera ibinyoro mu bibembe.

Ese ko mu rwego rwo kwikura mu isoni, ubutegetsi bwa Kongo budasiba kuvuga ko ibibazo byose igihugu cyabo kibiterwa n’uRwanda, aka kaga Tshisekedi akuruye ko noneho azakagereka kuri nde?

Abahuza se barara amajoro bashakisha uko amahoro yagaruka muri Kongo, noneho baramenya bahera he nfo bakumire amarorerwa agiye gukururwa n’ubu busazi bushya bwa Tshisekedi n’ibyegera bye?

Tshisekedi we ntabona ko ibyo arimo ari ubwiyahuzi. Kugirango ndetse yerekane ko adakina, aho i Kisangani yahatangarije ko mu mwaka utaha azashyiraho komisiyo ivugurura itegekonshinga.

Abasenga rero nimutangire amasengesho yo kwiyiriza, musabe Imana kuvana Tshisekedi ku izima, areke uwo mushinga wo gucukurira Kongo imva, ariko nawe atiretse.

2024-10-24
Editorial

IZINDI NKURU

Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga  REG VC berekeje muri Police Volleyball Club

Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga REG VC berekeje muri Police Volleyball Club

Editorial 14 Aug 2025
Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 26 Mar 2018
Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Editorial 27 Feb 2018
FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2022

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 08 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage
UBUKUNGU

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Editorial 26 Aug 2018
Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Editorial 02 Aug 2018
Bamwe  mu byamamare mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi y’Amavubi
IMIKINO

Bamwe mu byamamare mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi y’Amavubi

Editorial 21 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru