Nyuma y’uko muri Nzeri 2019 Kayumba Nyamwasa ashinjwe kwicisha Ben Rutabana babanaga mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, uyu mugabo yararuciye ararumira, n’ubwo byakomeje gushimangirwa n’abantu benshi, barimo mushiki wa Rutabana ariwe Adeline Mukamugemanyi, n’ubu wemeza ko musaza we yarigishijwe ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa.
Muri iyi minsi bwo haravugwa iyicwa rya Abdu Nour Nsanzamahoro, wari uhagarariye RNC muri Noth Western Cape, muri Afrika y’ Epfo, ariko mbere yo gupfa akaba yari yaritandukanyije na Kayumba Nyamwasa.
Charlotte Mukankusi nyamara uzwiho kuba inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa, ndetse amakuru yizewe agahamwa ko ari inshoreke ye, niwe wamuvuyemo, anavuga ko yashenguwe n’urupfu rwa Abdu Nour Nzanzamahoro wishwe arashwe muri Kanama uyu mwaka.
Mbere ya Nsanzamahoro kandi hari hishwe uwitwa Abdul Seif Bamporiki wahoze ari umuyoboke wa RNC, akaba yarasiwe Cape Town muri Gashyantare uyu mwaka. Kayumba Nyamwasa yashyizwe mu majwi cyane, ashinjwa kwicisha Seif Bamporiki, dore ko bari batagicana uwaka.
Kayumba Nyamwasa ntagoheka iyo hari umugaragarije ko batakivuga rumwe. Muri Gicurasi 2019 yivuganye uwitwa Casimir Nkurunziza wari uherutse kuva muri RNC ajyanye na Nsabimana Callixte”Sankara”, bakajya gushinga undi mutwe. Yamuteje abambaye imyeda ya polisi y’Afrika y’Epfo, kugirango urupfu rwa Casimir Nkurunziza ruzitirirwe abapolisi bo muri icyo gihugu.
Mu bandi Kayumba Nyamwasa yambuye ubuzima, harimo Gabriel Heritis Kanyangoga babeshye ko yishwe na Covid-19 kandi yarahawe uburozi, hakaba na Mukarugwiza Petronille bakundaga kwita”Mama Bonheur”.
Aba tuvuze ni bake ku rutonde rurerure rw’abo icyihebe Kayumba Nyamwasa amaze kwirenza. Abo bose abaziza kuvumbura no kwamagana ubujura bwe, aho akusanya imfashanyo abeshya ngo mu gihe cya vuba arakuraho ubutegetsi bw’uRwanda, yamara kurigwiza akayashora mu bikorwa by’ubushabitsi bwe.
Mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwana barimo na Nsabimana “Sankara”, yasobanuye uburyo Kayumba Nyamwasa yakusanyije imfashanyo isaga miliyoni n’igice y’amadolari, yarangiza akiguriramo rukururana 8 zo mu bwoko bwa”Actros”, ubu zikaba zikora ubucuruzi mu bihugu byo mu majyepfo y’Afrika.
Uko iminsi ishira ariko abayoboke ba RNC baragenda bayipakurura nyuma yo gutahura ubuhemu bukabije bwa Kayumba Nyamwasa, kuko bamaze kumenya ko ashaka kwiyubakira paradizo abikesha inkunga avana hirya no hino mu mpunzi, ubyamaganye akahasiga ubuzima.
Abakimuri inyuma rero namwe murarye muri menge, kuko umunsi muzavuga amabi ye ntimuzarara. Kayumba Nyamwasa si ikirura cy’inda nini gusa, ahubwo ni n’umwicanyi kabuhariwe.