• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Editorial 29 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abdu Nour Nsanzamahoro

Nyuma y’uko muri Nzeri 2019 Kayumba Nyamwasa ashinjwe kwicisha Ben Rutabana babanaga mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, uyu mugabo yararuciye ararumira, n’ubwo byakomeje gushimangirwa n’abantu benshi, barimo mushiki wa Rutabana ariwe Adeline Mukamugemanyi, n’ubu wemeza ko musaza we yarigishijwe ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa.

Muri iyi minsi bwo haravugwa iyicwa rya Abdu Nour Nsanzamahoro, wari uhagarariye RNC muri Noth Western Cape, muri Afrika y’ Epfo, ariko mbere yo gupfa akaba yari yaritandukanyije na Kayumba Nyamwasa.

Charlotte Mukankusi nyamara uzwiho kuba inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa, ndetse amakuru yizewe agahamwa ko ari inshoreke ye, niwe wamuvuyemo, anavuga ko yashenguwe n’urupfu rwa Abdu Nour Nzanzamahoro wishwe arashwe muri Kanama uyu mwaka.

Abdul Seif Bamporiki

Mbere ya Nsanzamahoro kandi hari hishwe uwitwa Abdul Seif Bamporiki wahoze ari umuyoboke wa RNC, akaba yarasiwe Cape Town muri Gashyantare uyu mwaka. Kayumba Nyamwasa yashyizwe mu majwi cyane, ashinjwa kwicisha Seif Bamporiki, dore ko bari batagicana uwaka.

Kayumba Nyamwasa ntagoheka iyo hari umugaragarije ko batakivuga rumwe. Muri Gicurasi 2019 yivuganye uwitwa Casimir Nkurunziza wari uherutse kuva muri RNC ajyanye na Nsabimana Callixte”Sankara”, bakajya gushinga undi mutwe. Yamuteje abambaye imyeda ya polisi y’Afrika y’Epfo, kugirango urupfu rwa Casimir Nkurunziza ruzitirirwe abapolisi bo muri icyo gihugu.

Mu bandi Kayumba Nyamwasa yambuye ubuzima, harimo Gabriel Heritis Kanyangoga babeshye ko yishwe na Covid-19 kandi yarahawe uburozi, hakaba na Mukarugwiza Petronille bakundaga kwita”Mama Bonheur”.

Aba tuvuze ni bake ku rutonde rurerure rw’abo icyihebe Kayumba Nyamwasa amaze kwirenza. Abo bose abaziza kuvumbura no kwamagana ubujura bwe, aho akusanya imfashanyo abeshya ngo mu gihe cya vuba arakuraho ubutegetsi bw’uRwanda, yamara kurigwiza akayashora mu bikorwa by’ubushabitsi bwe.

Mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwana barimo na Nsabimana “Sankara”, yasobanuye uburyo Kayumba Nyamwasa yakusanyije imfashanyo isaga miliyoni n’igice y’amadolari, yarangiza akiguriramo rukururana 8 zo mu bwoko bwa”Actros”, ubu zikaba zikora ubucuruzi mu bihugu byo mu majyepfo y’Afrika.

Uko iminsi ishira ariko abayoboke ba RNC baragenda bayipakurura nyuma yo gutahura ubuhemu bukabije bwa Kayumba Nyamwasa, kuko bamaze kumenya ko ashaka kwiyubakira paradizo abikesha inkunga avana hirya no hino mu mpunzi, ubyamaganye akahasiga ubuzima.

Abakimuri inyuma rero namwe murarye muri menge, kuko umunsi muzavuga amabi ye ntimuzarara. Kayumba Nyamwasa si ikirura cy’inda nini gusa, ahubwo ni n’umwicanyi kabuhariwe.

2021-09-29
Editorial

IZINDI NKURU

Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye

Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye

Editorial 18 Oct 2016
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Editorial 10 Jul 2024
“Génération Paul Kagame”: Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n’imibereho iboneye mu gihugu cyabo.

Editorial 12 Dec 2020
Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Editorial 04 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

1994 : Uko Paul Kagame  yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu
ITOHOZA

1994 : Uko Paul Kagame yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu

Editorial 30 Aug 2017
Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki
INKURU NYAMUKURU

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Editorial 18 Apr 2018
Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”
Amakuru

Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Editorial 08 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru