Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje gushinjanya ubujura, ibinyoma, ari nako baterana amagambo nyuma y’aho RNC ya Kayumba Nyamwasa icucuye impunzi z’Abanyarwanda izizeza ko igiye gutangiza urugamba rwo gukuraho ubutegetsi buriho zimwe zigateza utwazo, izindi zigafata imyenda mu mabanki none ubu ziraririra mu myotsi nk’uko bitangazwa na Jonathan Musonera, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’ishyaka, Ishakwe-Rwanda Freedom movement, rigizwe n’abahoze ari abayoboke ba RNC.
Ni mu kiganiro kuri radio y’iri shyaka cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza ibinyoma biranga abiyita ko barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, aho bavuga ibinyoma, ubusambo n’ubusahuzi byagiye bikorerwa impunzi z’Abanyarwanda bakazambura imitungo yazo mu cyo bitaga Plan B (Intambara) yo gukuraho ubutegetsi.
Muri iki kiganiro havuzwemo ko imyaka ibiri ishize yaranzwe n’umururumba n’ikinyoma mu kwaka imisanzu ngo igamije urugamba (Plan B), bikorwa n’abizezaga abayitanga ko perezida w’u Rwanda, Paul Kagame atazagera mu matora ya 2017 akiri ku butegetsi.
Nyuma rero y’aho ikinyoma kigaragariye, perezida Kagame akongerwa indi manda mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka ushize, ngo igitutu cyabaye kinshi ku banyabinyoma, abayoboke botsa igitutu cyane cyane abari barahawe akazi ko kubakuramo imisanzu, nabo byabayobera bakabaza Kayumba Nyamwasa icyo bakora.
Ibi ngo byateje akavuyo mu mashyaka yiyita ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, birangira muri iyi minsi abatanze imisanzu bihebye, bijujutira mu matamatama bamwe abandi bacye bakabyerura, mu gihe ngo ababasahuye ahubwo babarushije uburakari bakitotomba, aka wa mugani ngo Impyisi ikurira umwana ikakurusha uburakari. Aba rero ngo bakaba barakaga imisanzu ariko mu by’ukuri nta kintu bigeze bategura.
Havuzwe ko ibi bintu byatangiye kera mu 2016 na mbere yaho, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwaka imisanzu y’urugamba, ariko ngo bigakorwa uwari umukuru wa RNC, Theogene Rudasingwa, atabizi.
Naho bwana Jonathan Musonera ubwo yahabwaga ijambo, yatangiye avuga ko bamagana abasahuzi basahuye abantu n’ibyo basahuye bakananirwa kubikoresha ahubwo bagahindukira bagatuka abo basahuye iyo misanzu.
Jonathan Musonera ashinja Kayumba Nyamwasa kwifashisha bamwe mu bantu babanye mu gisirikare mu gusenya RNC, ndetse no kwitwaza ipeti rya general, yambuwe mu Rwanda, ababeshya ko agiye kubarwanira bikamufasha gusahura imitungo y’impunzi ngo kugirango abone ibyo yishyirira mu mifuka ye, naho ngo iby’urugamba nta n’ibyo yishoboreye.
Musonera ashinja Kayumba Nyamwasa kuba yarakoresheje ibinyoma agasenya RNC, agasenya FDU, ndetse ngo na n’ubu birakomeje ku buryo ejobundi wakumva hasenyutse andi. Yakomoje kandi ku bahoze muri RNC bahisemo gutaha mu Rwanda nka Rwalinda, Major Nkubana, Capt. Rubagumya n’abandi.
Musonera yakomeje agira ati: “Turagirango tuburire buri wese aho ari, kwitondera abantu bamusaba amafaranga ngo y’urugamba, urugamba bamaze imyaka ibiri ngo bashaka kururwana, babeshya.”
Yakomeje avuga ko ibi bagiye babivuga ndetse na Theogene Rudasingwa yari yavuze ko ari ikinyoma ari nabyo byatumye ishyaka RNC ricikamo ibice.
Kayumba Nyamwasa avuga iki?
Aragira ati: “Njyewe ibyo navuze nashakaga kwereka abantu ko task dufite itoroshye…kuko ni task isaba abantu, isaba ibintu, isaba ubwitange, igihe rero ufite abo ukorana nabo, ukababeshya ko ibintu byoroshye kandi bagomba gukora ibintu bikomeye..yenda icyo gihe bagukomera amashyi, bakumva ko wenda uri Rambo cyangwa Schwarznegger, kandi njyewe ntabwo ari uko nashakaga kubigaragaza.”
Ibi Musonera akaba avuga ko Kayumba abivuga mu gihe bari barijeje abantu ko bazakora akantu mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2017 .
Musonera ati: “Iyi mvugo ni imvugo iteye agahinda, ibabaje, cyane cyane ku bagiye batanga amafaranga yabo, abafashe amadeni mu mabanki, abatanzwe utw’abana babo…barabacuje none abantu bararirira mu myotsi, we arigaramiye, ahubwo asize intambara zitoroshye no muri P5 arayisenye, FDU na none agiye kongera kuyisenya..ayisezemo ibindi bice, ibi ni agahomamunwa abantu bakwiye kwamagana .”
Muri Nyakanga 2016 nibwo ishyaka RNC ryacitsemo ibice bibiri, icya Kayumba n’icya Theogene Rudasingwa, aho uyu wa nyuma yashinjije Kayumba kurema udutsiko mu ishyaka bigatuma akuramo ake karenge
Kutumvikana muri irishyaka ngo kukaba kwarabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, no kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa.