Amakuru aturuka South Africa muri iki gitondo avuga ko abagabo barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali na Kennedy Gihana bari gushaka uko bacika ubutabera. Ibi bije nyuma yaho Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze n’impfu z’abantu batandukanye baguye mu bitero bya Grenade byabereye mu mujyi wa Kigali.
Undi muryango wiciwe umuntu wabo ukaba wandikiye Ikinyamakuru Rushyashya , usaba ubuvugizi kuruhare rwa Kayumba mu rupfu rwa nyirabukwe wa mushiki we wishwe bitumwe na Kayumba ubwe amuhora amafaranga yari muri BACAR, ya muramu we bari basangiye Business n’undi witwa EL-HADJI Murwanashyaka, waje guhungira muri Canada nawe Kayumba ashaka kumwica.
Uyu EL-HADJI Murwanashyaka, yumvise ko nyina bamwishe, ariko n’umurambo we bawusanga mu modoka ya Jean Paul Turayishimye [ ukora kuri Radio Itahuka ], akaba yari umusilikare akaba umunyamabanga [ edc] wa Gen. Kayumba Nyamwasa muri Jandarumori. EL-HADJI Murwanashyaka, ajya guhunga yari yarahahamutse cyane ku buryo n’aho amenyeye ko Kayumba yamwiciye nyina, yahise abwira murumuna we ngo ave mu Rwanda bwangu. Ubu El-Hadji yahinduye idini, asigaye ar’umurokore ndetse na Pasteur Canada.
Ibi Jean Paul Turayishimye ntabihakana ahubwo mu bamwandikiye bamuryoza uwo mubyeyi yishe ku mabwiriza ya sebuja Kayumba, yagize ati: ” Nari ndi mu kazi, kandi byari mu nshingano zanjye mpawe na “Afande ”.
Jean Paul ntiyatinye kwirenza umukecuru, wari ufite imyaka 81, abitumwe na shebuja Kayumba kandi umukecuru yishwe atazi nicyo azira, atazi iyo biva niyo bijya uby’ubucuruzi bw’abahungu be, ariko kubera iterabwoba rya Kayumba aramwicisha kugirango abatere ubwoba abone uko atwara ayo mafaranga .Ngaho namwe ni mwiyumvire amateka ya Kayumba Nyamwasa wari warizewe agirwa umuntu ukomeye mu ngabo z ‘u Rwanda, ariko aranga arahemuka, ahemukira igihugu n’abantu.
Uyu Jean Paul T yihishe Boston, aho yiga ikigoroba muri University, muri LawSchool agakora no kuri Radio Itahuka isa neza neza na RTLM. Akaba n’umuvugizi wa RNC.
Lille
Reka reka, ntaho bihuriye n ukuri rwose,.Murimo guharabika gusa.Kandi ntabwo Jean Paul yiga ikigoroba ahubwo yaranarangije.
Kandi niba mubarega ubwicanyi ubwo muzabajyane mu nkiko.
Justin-Marie Ntwali
Ndasubiza uwo Lille. Umva nkubwire ntukajye uhakana ibyo utazi. Jean- Paul Turayishimye alias Karane ndamuzi neza twarakoranye. Umunsi atumwa kuri Muhazi gushaka muramuwe El Hadj Ibrahim agasangs ngo yaragiye, yabinye ubutumwa bwihuta bwo kubaza nyina aho umuhungu we yaraherereye kandi mwiterabwoba ryinshi. Uwo mubyeyi akomeje guhakana, Uyu Jean-Paul aramuhotora akoresheje umukandara. Aterura intumbi ye ayikingiranira mu modoka. Rero wihakana ndabizi kandi mbibajijwe nabisubiramo. Ibyo kwiga kwe byo simbizi, ariko yari muba escort ba Kayumba bagenda bambura abacuruzi kandi banagerageje kuvuga bakicwa. Kayumba yakoze ibibi byinshi. Niba nawe uri umuyoboke wa RNC, uri mu bicanyi n’abajura kabombo, kandi ntacyo bazakugezaho. Nutareba neza nawe bazakuniga.
Marius Nkwaya
Ariko uwakwumva uwo Karane avuga muri Radio Nyakabwana Corporation( RNC- Itahuka) wagirango nundi wundi wihaye gushyanuka no gucuriranya amakuru. Umutwe we rwose nuwumwicanyi.
Manzi Norbert
Ababa bazi uwo mu El- Hadj uba Canada azamubwire ashinge urubanza rwa maman we Kayumba na Karane bishe. Ziriya ngegera
Athanase Nsenga
Muzagenzure buri gihe abitwa ko barwanya ubutegetsi bavugiye muri ya mitiba ngo ni radios zabo, bahora bashinja ubutegetsi bw’u Rwanda ko bwicana kandi aribo basize bayogoje igihugu, buriya ngo baba bashaka amajwi n’abayoboke.
Jye sinirirwa nta umwanya mur’abo bahotozi b’abakecuru.
Mireille Uwase Janis
Uwo mukecuru we yazize kutamenyaho umuhungu aherereye, mukuru wanjye we yarashwe ku manywa y’ihangu ahahoze Orinfor azize ko Kayumba yamutumyeho ngo bahurire muri hoteli, byashize amuhoye ko yamusuzuguye. Ibya ba Afande ntabyo twari tuzi ko ngo ntawubagisha impaka. Niyo twari tukiva i Tanzania. Nahise mpunga narahungabanye kubera Kayumba wishe my big sister .Ahubwo bazamuzane tumushinje.
Sacyega
Mujye mukora inkuru y’umwuga , kuko nk’iyi umunyamakuru yabaye Umushinjacyaha