• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Editorial 02 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda witoreza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Kayumba Nyamwasa yahawe ubuhungiro mu gihugu cy Afurika y’epfo nyuma  yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda. Muri 2011 yakatiwe adahari n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Bimwe mu biteza ikibazo mu mibanire hagati y’u Rwanda na Afurika y’epfo ni uburyo Kayumba Nyamwasa ahora mu bikorwa byo guteza umutekano muke ku Rwanda maze akidegembya mu gihugu cyamuhaye ubuhungiro, kikaba kinamureka agatemberera mu bihugu bitandukanye aho afite abarwanyi bitoza kuzatera u Rwanda.

Tariki 18 Ukuboza 2018, Itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.

Muri iyo nyandiko zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’, impuguke zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku mazina P5, uhuriweho AMAHORO-PC, FDU- INKINGI, PDP-IMANZI, PS- Imberakuri na RNC.

Kugeza muri Nzeri uwo mutwe wari ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukoresha intwaro n’ibindi byanombwa byose bituruka mu Burundi nubwo hatashyizwe hanze ababibaha.

Abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge.

Bavuze ko Kayumba Nyamwasa asura ako gace inshuro nyinshi, banavuga ko  basabye Afurika y’Epfo ubufasha ngo bamenye byinshi kurizo ngendo, ariko leta ya Afurika y’epfo ntacyo irabikoraho.

Nta gitangaza kubona leta ya Afurika y’epfo ntacyo irabikoraho kuko uwakabikurikiranye ariwe Ministiri w’ububanyi n’amahanga Lindiwe Sisulu asanzwe avugana na Kayumba Nyamwasa, bivuze ko binashoboka kuba iyo migambi nizo ngendo ashobora kuba abizi.

Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abarwanyi bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.

Raporo igira iti “Nk’uko ababajijwe bahoze ari abarwanyi babivuze, uw’imbere mu gushaka abarwanyi bashya ni umugabo witwa ‘Rashid’ uzwi nka “Sunday/Sunde Charles”. Ni we tumanaho ry’ibanze hagati y’abinjizwa, aho bajyanwa n’abayobozi babo (by’umwihariko Nyamusaraba) baba i Bijabo.”

“Rashid yishyuye ingendo z’abanyamahanga binjijwe mu mutwe bavuye mu bindi bihugu, kugera bageze munzu ye i Bujumbura. Bahageze, basabwe gutanga ibintu byose bafite birimo nk’indangamuntu, amafaranga na telefoni, ubundi bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Mu kureshya abinjira muri uwo mutwe ngo hifashishwa kubahamagara kuri telefone, guhura nabo amaso ku maso ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Nibura kwinjiza abarwanyi byabaga rimwe mu kwezi, mu mezi umunani ya mbere ya 2018.

Iyo raporo inagira iti “Abahoze ari abarwanyi babajijwe babwiye itsinda ko bajyanwaga n’abantu baziranye cyangwa bene wabo ba kure. Babaga bizera ko bagiye kubona imirimo i Bujumbura. Abenshi babaga baturuka mu Burundi, mu Rwanda na Uganda.”

“Nibura umuntu umwe niwe waturutse muri Malawi. Abahoze ari abarwanyi babwiye itsinda ko abenshi bakiri no muri Bijabo, baturutse muri Kenya, Repubulika ya Tanzania, Afurika y’Epfo na Mozambique.”

Raporo ivuga ko uwo mutwe wagabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi bagera kuri 120.

Abatoza izo nyeshyamba ni abantu bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda nk’uko raporo ibivuga.

Nyamusaraba abwira abarwanyi bashya ko intego y’uwo mutwe ari ukubohoza u Rwanda. Ngo bajya banagaba ibitero ku mitwe irwanya Leta y’u Burundi iba muri Congo nka Forces nationales de libération (FNL) na Résistance pour un état de droit au Burundi (RED Tabara), batumwe na Nkurunziza nawe akabafasha kubaha inzira y’abarwanyi ndetse n’ibikoresho.

Raporo ya Loni ishimangira ko ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.

Soma iyo Raporo mu cyongereza hano 

Mu Ukuboza 2017 Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Gusa nyuma baje kurekurwa.

Ni urugendo byemejwe ko bagombaga gukora, bakinjira muri RDC babanje nabo kunyura i Bujumbura.

Soma inkuru bifitanye isano: Uko Museveni Akomeje Guhuza RNC Na FDLR Akanabafasha Kwinjiza Abarwanyi Babo Mu Burundi Na Congo Ngo Begere U Rwanda Mu Migambi Yo Kurutera

Taliki 18 Ugushyingo 2018, baherutse gutwara abandi bageze kuri 50 banyuze k’umupaka wa Gikakati na none, binjirira ahitwa murongo muri Tanzania bakomeza bajya I Burundi.

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda rifungura umwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho mu mwaka ushize ndetse n’ibindi biri imbere ariko ko hari n’akazi kagomba gukorwa kugira ngo ibyifuzwa bigerweho.

Perezida Kagame yagarutse no ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, avuga ko hari ibitameze neza muri uwo mubano ariko ko harimo gushakwa uburyo bwo kunoza uwo mubano.

Yagize ati “Umubano wacu n’ibihugu bya Afurika umeze neza, ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye, bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR, RNC, n’abandi.” Yakomeje agira ati: “Ibi bibangamira ibikorwa byiza, ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”

 

2019-01-02
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Editorial 19 Jun 2019
Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa

Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa

Editorial 17 Nov 2017
Loni irashyira igitutu kuri Leta ya Nkurunziza ku gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo

Loni irashyira igitutu kuri Leta ya Nkurunziza ku gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo

Editorial 12 Apr 2018
Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Editorial 25 Sep 2025

10 Ibitekerezo

  1. Ntareyekanwa
    January 2, 20199:20 pm -

    Rushyashya mwitonde gukomeza gukorera propaganda izi nyeshyamba mugaragaza ko zifite ubushobozi !

    Muri gukanga abatugare muberekako inyeshyamba zishoboye nyamara ari inzuki zidafite imbori!

    Subiza
  2. Btwenge
    January 2, 201911:31 pm -

    Izo mpuguke zijisho rimwe nizo
    Zitima ibiyaga bigalli bizahora
    Amakimbirane!!
    Keretse niba zishizwe gukurikirana
    Uwo ngo witwa Nyamwasa gusa
    Kuva nyamwasa arwanira muri congo
    Aho yarakurikiranye interahamwe
    muri congo habagamo inyeshyamba
    Ava murwanda muri congo harimo
    Harimo inyeshyamba Nubu zirunzemo
    lza Niyombare nizo zindi bavuze
    Kuki batavuze nizo zindi bakavuga
    RNC , gumino ntibavuge izindi??
    Ubwo koko barashakira akarere
    Amahoro cg nabo ninyeshyamba?

    Subiza
    • Sunday
      January 3, 20194:13 am -

      Barashaka gukubita umwanzi wurwanda Kagome. Umva ko abishizemo na South Africa hamwe nuburayi. Nababwiye banyarwanda dufate utwangushe duhunge igihugu bakigose

      Subiza
  3. katsibwenene
    January 3, 201911:08 am -

    TURARIBWARIBWARA NIBAZE DUKORE MU NTAGARA DORE URUHUMBU RWARAJE, RUBAGIMPANDE SINAKUBWIRA, WENDA TWABIGORORERAHO

    Subiza
    • Sunday
      January 4, 20197:30 am -

      Naze tumwimike dore ko Natwe tubona igihe ari iki

      Subiza
  4. Kalisa
    January 4, 20196:32 pm -

    Uyu sunday loni yamushyize mu majwi ko ariwe utoza imbonerakure n’interahamwe zifashwa na kayumba nyamwanda.

    Subiza
    • Sunday
      January 5, 20195:43 am -

      Hahahaha Umutwe udafite ubwenge ubabaza ibirenge. Mudatinya uwodushaka turamuzi ahubwo icyombasaba nukwakira ingabo zacyu aho muzibonye hose mugihugu. Mwakoze

      Subiza
      • Bwatsi
        January 5, 20197:11 am -

        Twarazibuze izo nyeshyamba twumva ngo zishe abaturage zitwika imodoka ziba n’ibishyimbo zisubira muburundi. Natwe turazishaka kuko aho tuzazibonera ntabwo zizasubira ho zaturutse tuzazigumana zaba imirambo cg ari nzima.

        Subiza
        • katsinono
          January 5, 201912:29 pm -

          NIBAKOMEZE INGENDO HARI IGIHE BAZAGWIRA IGITI. BARAGENDA SE BAGERE KUKI? URUSHYWA N’UBUSA NGO ARARA YIJUSE.

          NJYEWE SINAKURIKIRA BA NGUTIYA, NA BA BWENGE BUCYE.

          Subiza
        • Sunday
          January 5, 20193:17 pm -

          Ese wahiga Umuturage? Intambara niyabaturage ahubwo nimurinde muzika

          Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Champions League: Liverpool yatsindiye Bayern Munich iwayo, Barcelone inyagira Lyon
IMIKINO

Champions League: Liverpool yatsindiye Bayern Munich iwayo, Barcelone inyagira Lyon

Editorial 14 Mar 2019
Amafoto – Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa gicuti uzahuza U Rwanda ruzakiramo ikipe y’igihugu ya Guinea
Amakuru

Amafoto – Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa gicuti uzahuza U Rwanda ruzakiramo ikipe y’igihugu ya Guinea

Editorial 02 Jan 2022
Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Editorial 09 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru