Rugema Narcisse, Ubusanzwe wiyita Kayumba Rugema ku rubuga rwa Facebook, afite imyaka 44 y’amavuko avuka kuri Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira yavukiye ahitwa Rwekubo, Mu nkambi y’Impunzi ya Nakivale Refugee Camp izwi nka Nyakivala mu karere ka Mbarara, mu gihugu cya Uganda. Ku bakuranye nawe bamuzi ku izina ribyiniriro rya Gafirifiri, iri zina barimwise kuko yakundaga kunywa inzoga y’inkorano nsukano ikunda kunyobwa mu bugande bita Haragye cyangwa Warage
Ku bazi neza kandi cyane uyu munyarwanda (ni mwishywa Kayumba Nyamwasa, Ushinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’URwanda kandi akaba anakuriye umutwe w’iterabwoba uzwi nka RNC), Ibi ni bimwe mu bimenyetso bya Rugema Kayumba Narcisse byamuranze bijyanye n’Imyitwarire mibi:
Amashuri abanza Kayumba Rugema yayigiye muri Uganda ndetse n’igice kimwe cy’amashuri yisimbuye. Guverinoma y’abicanyi imaze kwirukanwa mu gihugu, Kayumba Rugema hamwe n’umuryango we baratashye akomereza amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwaga Kigali International Academy nyuma arangiriza muri Lyce de Kigali.
Nyuma y’amashuri yisumbuye , Rugema yaje kwinjira igisirikare cya Rwanda Defense Force (RDF) muri1998, ajya guhugurwa mu gice cyayo Igisirikare kirwanira mu kirere ( Rwanda Air force). Mu mwaka w’ 2000, yari afite ipeti rya Kaporali, Rugema yaje kwemererwa gukomeza amashuri ye mu ishuri ryahoze ryitwa Kigali Institute of Science and Technology (KIST) kuri Buruse ya Leta, asoza amashuri ya Kaminuza mu mwaka wa 2005 Mu ishami ry’Ubushakashatsi mu butetsi (Food Science).
Nyuma yo kurangiza ayo mashuri Rugema yakomeje inshingano ze mu gisirikare, icya mbere yituye igihugu cyamugoragoje ni ukugaragaza imyitwarire idasanzwe akiri mu kazi kugeza ahindutse umuvugizi w’ibikorwa by’iterabwoba. Mbere akiri mu Rwanda bwagerageje kumwegera buramuganiriza bumugira inama ntiyumva agaragaza ubutagondwa.
Nyuma yaje gutoroka igisirikare asubira mu gihugu cya Uganda. Gusa nta gitangaza kirimo kuko umuntu w’Intagondwa n’agasuzuguro nka ka Rugema ntabwo yari kubasha kugendera kuri Disipuline izwi ku gisirikare cy’uRwanda cya RDF,” Ubuhamya bw’umuzi burakomeza.
Ku bibuka ibikorwa bibi bya Rugema byose mu nkambi y’Impunzi, ndetse n’abiganye nawe bahamya ko yari umwana ugoranye cyane ufite imyitwarire mibi nta disipuline, wa mwana wananiranye usuzugura ababyeyi,Inshuti n’abavandimwe!” Hari uwibuka ko yigeze gufatanwa n’abandi bana bitumye ku mavomo y’inkambi y’impunzi ya Nyakivala kandi ariwe wari washutse abo bana. Ubwo ngo yahimaga abaturanyi be bari bamucyashye nyuma yo gukomeretsa umwana w’Umukobwa bari baturanye abahimisha kwituma mu mazi bakoreshaga.
Mu gihe yabaga mu Rwanda, Rugema azwi nk’umuntu wari Ikigimbe w’Umunyagasuzuguro udatinya abamuruta. Mu gihe yigaga mu ishuri rya Rwanda International Academy, Rugema ntiyasibaga kurwana n’abandi banyeshuri noneho Umuyobozi w’Ikigo cyangw aushinzwe Disipline iyo bamwegeraga bamuhana , akarakara cyane ugasanga ararusha ubukana uwo yahohoteye. Cyangwa se ntatinye kubatuka hakaba ubwo anatoroka ikigo akigendera akazaba akigarukamo nyuma.
“Yakundaga gusiba akenshi ukamubona aje mu gihe cy’Ibizamini,” Uwo biganye nkuko yabigarutseho. Niyo mpamvu akenshi nta muntu biganye watangajwe n’amanota make yabonye ku mpamyabushobozi.
Ubuzima ntabwo bwigeze bumworohera na mba ubwo yari mu buhungiro i Bugande. Mu mwaka wa 2009 yaje kubona akazi ko gucunga Umutekano mu gihugu cya Iraq mu kigo cy’Umuvandimwe wa Museveni , Salim Salleh Akandwanaho. Yabaye umusekirite ku masezerano y’Umwaka nyuma urangiye agaruka, n’Ubwiyemezi bwinshi buvanze n’Ubukene. Ku bw’amaburaburizo yagize amahirwe yo kujya Norway, abeshya ko atotezwa ava iBugande atyo yerekeza iya Oslo, Asiga umuryango we Inyuma
Aho muri Norway ni naho yaje kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ukuriwe na Nyirarume Kayumba Nyamwasa niko kuwuhagararira mu bihugu bya Scandinavia (dore ko ari umutwe w’umuryango) aribyo Danimarike. Noruveje, Suwede, Finilandi, na Iceland .
Rugema yakunze kugaragara cyane asebya igihugu cy’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook. Ajya anagaragara rimwe narimwe ku maradiyo akorera kuri murandasi, asebya ubuyobozi n’Igihugu cy’uRwanda aho usangwa amagambo ye yuje uburozi n’urwango ku gihugu cye cy’inkomoko.
Ubwo RNC yagaragazaga cyane ibikorwa byayo muri Uganda, Igahabwa ubufasha n’uburenganzira bwo kuhakorera , ahagana muri 2016-17, Rugema yagarutse i Kampala akora byeruye nk’intumwa ya RNC , akagaragara ari kumwe n’abamushyigikiye bo mu iperereza rya Ugandan Military Intelligence (CMI) bashaka abantu bo kwinjiza mu mutwe ngo baze bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Perezida Museveni yibeshyaga yuko yakoresha RNC ngo ahindure ubutegetsi bw’uRwanda ariko abenshi babifata nk’Ubusazi cyangwa kwikirigita ugaseka. Muri icyo gihe kandi bizwi ko Rugema yafatanyije na CMI , bashimuse ndetse batoteza umunyarwanda Fidele Gatisnzi – Umugabo w’Umunyarwanda wari waragiye gusura umwana we wigaga muri Kaminuza ya Mukono. Gatsinzi yagarutse ku buryo Rugema yamutombokeraga amushinja ko ari Intasi ya Kigali nk’uko Gatsinzi ubwe yabyivugiraga. Rugema Kayumba afata Gatsinzi ari kumwe na CMI, nawe ubwe yari afite imbuda ntoya ya Pistolet.
Baramutoteje bamwica urubozo, baraza bamuta i Gatuna ku mupaka. Ameze nabi arembye bibabaje, atabasha kugenda ari mu igare ry’ababana n’ubumuga. Gusa ariko ashima Imana yamwamuruye kuri icyo kirura Rugema . Ibikorwa bya Rugema byo gutoteza abenegihugu babaga baje ibugande byageze ku buyobozi bushinzwe impunzi muri Noruveje kubera gutinya kwamburwa ibyangombwa by’Impunzi yavuye ibugande asubira Norway.Ariko rero,Ibikorwa bye byo gusebya uRwanda biratumbagira ku buryo mu minsi yashize yaje kubura akazi ke k’Ubuseriveri (Waiter),mu ruriro rwa Oslo (Restaurant) nyuma y’ibikorwa bye byo guharira n’abakiliya amazemo iminsi kuko yaregwaga ko atari acyita ku bakiliya mbese ubona yarataye umutwe ubona adahari
N’uko kubera kubura icyo akora gihoraho yahisemo gushinga iradiyo ikorera kuri Murandasi yayise Inda Y’ingoma, mbese aho usanga abeshya ndetse asebya igihugu avuga amagambo adafite cumi na kabiri.
Kayumba Rugema avuga yigamba ibitero ku Rwanda kuri Facebook, ariko ntabwo Callixte Nsabimana cyangwa Herman Nsengimana bigeze bamubera isomo. Agomba kumenya ko ibihugu by’amajyaruguru y’uburayi bitihanganira abateza umutekano muke mu bihugu byabo kandi biyita impunzi.