Kenya na Sudan y’Epfo zigeye gutuma inteko nshingamategeko ya EAC ikomeza gutinda gutangira imirimo yayo kubera impamvu zihariye usanga muri ibyo bihugu byombi.
Inteko ya kane y’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EALA) yari gutangira imirimo yayo tariki eshanu z’uku kwezi ariko birananirana kubera abadepite kuva muri Kenya batabonetse n’abo muri Sudan y’Epfo batashoboye kwemerwa kubera yuko ibyabo bidasobanutse !
Iby’uko Sudan y’Epfo yaba yarohereje abadepite dasobanutse muri EAC wabihera no ku buryo ubwayo yinjiye muri uyu muryango. Iki gihugu kikibona ubwigenge kuva kuri Sudan ya ruguru muri 2011 cyahise gisaba kwinjira muri EAC, gitinda kwemererwa ariko tariki 15 Mata 2016 gikingurirwa imiryango yose ngo gihite cyinjira ariko kigaseta ibirenge !
Impamvu zatumaga Sudan y’Epfo itinda kwinjira muri EAC, kandi yaremerewe, zirumvikana n’ubwo ubwazo ari inenge zanagatumye itakabaye yaremerewe kwinjira itararangiza ibibazo byayo !
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta
Nyuma gato icyo gihugu kibonye ubwigenge, ababukigejejeho (SPLM) basubiranyemo, batangiye kwirwanira ubwabo bituma inzego nyinshi z’ubutegetsi zihagarara gukora.
Ntabwo rero ibyo kwinjira muri EAC byari bikiri igikorwa kihutirwa kurusha gushakisha uko intambara yahagarara, nubwo na n’ubu umwiryane ugikomeje. UNHCR igaragaza yuko umwaka ushize abantu 1,867,870 bahunze ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir cyangwa intambara z’abamurwanya bashyigikiye Visi Perezida Riek Machar, nawe ubu uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko Juba yagaragaje kwiyemeza gufata ibyicaro byayo muri EAC nta kabuza. Tariki 11 Werurwe uyu mwaka Sudan y’Epfo yatangaje amazi y’abantu icyenda bazayihagararira muri EALA. Iyi yari intambwe ikomeye iki gihugu cyari giteye kwinjira muri uyu muryango ugizwe n’ibihugu biwufitemo uburenganzira n’inshingano zingana.
Inteko nshingamategeko ya gatatu (iyari iriho) ya EALA yacyuye igihe tariki 02/06/2017, iseswa n’uwari umuyobozi wayo, Dan Fred Kidega, ukomoka mu gihugu cya Uganda. Inteko ya kane, yari gusimbura iyo ya gatatu, yagombaga gutangira imirimo yayo tariki eshanu z’uku kwezi ariko ntibyashoboka kubera igihugu cya Sudan y’Epfo hamwe na Kenya, nk’uko twabikomojeho.
Amategeko agenga EAC ateganya yuko buri gihugu kigize uyu muryango cyohereza abadepite icyenda mu nteko nshingamategeko yawo (EALA). Abo badepite ariko bagomba kuba baratowe n’inteko nshingamategeko ya buri gihugu kibohereje.
Sudan y’Epfo umubare w’abadepite icyenda yarawubahirije ariko ikurikije ingingo y’itegeko ryayo ryo gusaranganya ubutegetsi. Uko niko hoherejwe Gabriel Garang Aher Arol, Gabriel Alaak Garang, Dai Deng Nhail, Ann Ito, Tomas Tut na Isaac Aziz Justne Basugbwa.
Abo uko ari batandatu boherejwe bahagarariye leta (SPLM ya Kiir), naho Adil Alias Sandrai na Gideon Gatpan bahagarariye abayirwanya (SPLM-IO). Uwa cyenda yagombaga kuva mu mashyaka atavuga rumwe na leta ariko atari no mu mirwano, hoherezwa Joseph Ukel Ubango, ukuriye ishyaka the Unuted Sudan African Party (USAP).
Ikirego cy’uko abo bantu boherejwe guhagararira Sudan mu buryo bunyuranijwe n’amategeko agenga EAC cyashyikirijwe urukiko rw’uyu muryango kikaba cyaremewe, kizatangira kuburanishwa tariki 15 z’uku kwezi.
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo
Impamvu zatumye abo badepite ba Sudan batoranywa mu bundi buryo zishobora kuba zumvikana kuko uretse no kuba baroherejwe hubahirijwe amasezerano y’amahoro, ntabwo inteko nshingamategeko y’icyo gihugu irashobora kuba yakongera guterana kubera ibyo bibazo by’intambara. Ibyo aribyo byose ntabwo abo badepite boherejwe n’inteko nshingamategeko ya Sudan y”Epfo nk’uko amategeko ya EAC abiteganya. Ntabwo bemerewe kurahira nk’uko kutarahizwa kwabo bitumama n’abo mu bindi bihugu batarahira !
Ikindi twavuze gituma abadepite muri iyi nteko ya kane ya EALA badashobora kurahira ni Kenya itaroherezayo abayo, kuko bataraboneka !
Ubu igihugu cya Kenya kiritegura amatora, azaba tariki 08/08/2017, harimo nay’abadepite. Abadepite basanzweho muri Kenya ubu barahuze cyane bashakisha uko bazongera bagatsinda amatora, ku buryo batakigira umwanya wo kwitabira ibikorwa by’inteko yabo. Uko niko inteko nshingamategeko ya Kenya yabuze uko yatora abadepite bajya guhagararira icyo gihugu muri EALA !
Aho ikibazo gishobora gukomerera kurushaho n’uko iyo nteko nshingamategeko iriho ubu muri Kenya izaseswa tariki 15 z’uku kwezi, ibya EALA bikazategereza habonetse abadepite bashya nyuma y’amatora !
Casmiry Kayumba