Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro anayobora ‘Umushyikirano’ ku nshuro ya 14 uyu munsi, wahoze witwa Ibiganiro ku rwego rw’igihugu bigamije kwiga ku bibazo hamwe n’abahagarariye abaturage.
Iki gikorwa cyo ku rwego rw’Igihugu cyizamara iminsi ibiri gihurirwamo n’abantu b’ingeri zose bo mu nzego z’ubuyobozi bwo ku rwego ruhanitse, kugera ku rwego rw’umudugudu , kugirango baganire ku bibazo igihugu gifite, hagamijwe kurebera hamwe uburyo iterambere ry’igihugu mu rwego rw’ubukungu ryihuta.
Iyi nama ngaruka mwaka ibaye ku nsanganyamatsiko igira iti, ‘‘ Twese hamwe twubake u Rwanda twifuza.’’ Ikaba irikwerekanwa ku bitangazamakuru mu gihe irimo kuba, kuri televiziyo Rwanda, n’ubundi buhanga hifashishijwe videwo buzwi nka Video link mu ndimi z’amahanga, uburyo bwashyizweho mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo Gicumbi, ho mu Majyaruguru, Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba no muri Petit Stade mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda gutanga ibitekerezo mur’iriyi nama y’Umushyikirano.
Nkuko Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda , Prof. Anastase Shyaka, avuga, (Umushyikirano) utanga uburyo bwo guhanga udushya mu kwihutisha iterambere, twatangijwe mu nama zinyuranye z’imishyikirano mu myaka icumi ishize. Muri utu dushya harimo nka Girinka, Umwalimu Sacco, Nine Years Basic Education (9YBE), Komite z’Abunzi n’uburyo bwo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ku bantu benshi kandi mu gihe gito buzwi nka Electricity Access Rollout (EARP) These include; Girinka, Umwalimu SACCO, Uburezi bw’imyaka icyenda, buzwi nka Nine year Basic Education, n’uburyo bwo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ku bantu benshi kandi mu gihe gito Electricity Access Rollout Program (EARP).”
Mu kiganiro n’itangazamakuru, mbere y’Umushyikiranoo ku nshuro ya 14, Venantie Tugireyezu Minisitiri muri Perezidansi yavuze ko nibura abantu 70% byibyari byaremeranijweho mu mushyikirano wa wa 13 byagezweho.
Nyamara kandi, mu rwego rw’inkiko gacaca nka amadosiye amwe atararangira, Inka imwe kuri buri muryango ukennye , kubaka umuhanda Ngororero-Nyabihu,-Musanze, ibyakozwe muri byo ni bike, ariko haracyari byinshi byo gukorwa
Umushyikirano ku rwego rw’igihugu watangijwe mu mwaka wa 2003, nk’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, bigamije gukemura ibibazo igihugu gihura nabyo, ku mikoro make igihugu gifite, aho gusabiriza mu basamariya babanyampuhwe.
“Dufite intego zihambaye n’amikoro make. Mbere yuko tujya gusaba abashobora kutwumvira ubusa, tugomba kwibaza ese twaba twarakonoje amikoro yose dufite? Aya akaba ari amagambo Perezida Paul Kagame yabwiraga abari bahagarariye abanyeshuri b o muri Kaminuza ya St Andrews muri 2015.’’
Abayobozi bagera kuri 2000 bitabiriye Inama y’Umushyikirano
Ubwanditsi