Perezida Paul Kagame yasabye abanyenganda bo mu Rwanda ko bagomba guteza imbere ibihakorerwa bigenerwa abanyagihugu kandi bikabageraho ku giciro bibonamo ari byo ngo bizatuma igihugu gihangana n’amasoko yo hanze.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2017 ubwo yasuraga ‘Special Economic Zone’, igice cy’Umujyi wa Kigali cyahariwe inganda.
Nyuma yo gusura inganda zitandukanye, Perezida Kagame, yaganirije abashoramari bafite ibikorwa muri iki cyanya cyahariwe inganda aharimo izigera kuri 32 zikora ndetse n’izirenga 20 zicyubakwa.
Yabashimiye akazi gakorerwa muri iki cyanya avuga ko izi nganda zigira uruhare mu guteza imbere u Rwanda, ariko abagaragariza ko urugendo rukiri rurerure nubwo hari intwambwe yatewe.
Perezida Kagame yagaragarije kandi aba bashoramari ko ari byiza kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ariko ngo bagomba kubanza guhaza u Rwanda ndetse bagakorera Abanyarwanda ibidahenze.
Yagize ati “Ibikorerwa hano bigomba kubanza guhaza abari imbere mu gihugu hanyuma tugasagurira amasoko yo hanze. Guteza imbere iby’iwacu bigomba guhera ku bikorerwa hano bigenerwa Abanyarwanda mbere na mbere. Ibikorerwa hano bigomba kuba byiza kandi bikagurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo.”
Yunzemo ati “Tugomba gukora ibintu byiza, by’igiciro kidahanitse. Ibi bizatuma duhangana ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze. Ibikorerwa hano isoko ryabyo rya mbere ni Abanyarwanda hanyuma tukanapiganwa ku isoko mpuzamahanga.”
‘Special Economic Zone’ Kigali
Umukuru w’Igihugu aha yasobanuye ko kudakoresha ibyo mu Rwanda byiza ahubwo Abanyarwanda bakararikira iby’ahandi bibi biterwa ahanini no kutiha agaciro.
Leta ngo izakomeza gutunganya ibishoboka ariko ngo n’abikorera barasabwa gushyiraho akabo bakongera ibikorwa, aho Perezida Kagame avuga ko batazateshuka ku rugamba rwo guharanira ko ibyo mu Rwanda bitezwa imbere bihereye kuri bo ubwabo.
Yatanze urugero ku bikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda aho yavuze ko u Rwanda rwakabaye rutakibikura hanze, asaba abatanga amasoko ya Leta ndetse n’abikorera ko bagomba guhera kuri ibi bikorerwa mu Rwanda avuga ko ari byiza.
Muri iki kiganiro yahaye abanyenganda, yabibukije ko ibikorerwa mu Rwanda biteza imbere ababikora ariko cyane cyane bibereyeho guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame
Abanyenganda.