Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yongeye gusabira imbabazi abapadiri bateshutse ku nshingano zabo bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva kuwa 7 Ukwakira 1917 kugera kuwa 7 Ukwakira 2017, imyaka 100 irashize Musenyeri Jean Joseph Hirth ahaye Ubupadiri abanyarwanda babiri ba mbere, Barthazar Gafuku uvuka i Zaza na Donat Reberaho uvuka i Save.
Mu ijambo rya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, akaba n’Umuyobozi w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Philippe Rukamba, ubwo hizihizwaga iyi Yubile y’imyaka 100; yagarutse ku mateka yaranze abapadiri mu myaka ijana ishize, ashimira abitwaye neza kugira ngo Kiliziya ishinge imizi.
Yananenze ariko abitwaye nabi, cyane cyane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasabira imbabazi imbere y’Abanyarwanda bose.
Yagize ati “Turasaba imbabazi z’ibyaha by’abapadiri cyane cyane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazisaba nk’abepisikopi babo. Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika yagiriye i Vatikani, Papa yasabiye imbabazi abakirisitu bose muri rusange […] Hari bagenzi bacu twongeye gusabira imbabazi imbere y’Imana mu bwiyumanganye bwinshi, imbere y’abanyarwanda bose n’imbere y’abantu bose.”
Musenyeri Rukamba yavuze ko abapadiri b’u Rwanda muri iki gihe bakomeje gusaba Imana imbaraga ngo batazongera gutsindwa bakitwara nabi.
Ati “Umwaka wa Yubile unadufasha kureba imbere tukiha ingamba nshya zo kudatsindwa n’ikibi, ntitugomba guheranwa n’inabi.”
Yanashimye kandi abapadiri bitwaye neza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagatabara abo bari bashinzwe ndetse benshi muri bo bakicwa bazira kwanga gutererana abahigwaga.
Yongeyeho ko mu myaka iri imbere, kiliziya izakomeza gukorana neza na leta y’u Rwanda mu bikorwa biteza imbere Abanyarwanda bose muri rusange.
Mu gihe hizwihizwa Yubile y’imyaka 100, u Rwanda rubonye abapadiri ba mbere b’abenegihugu; inyandiko zitandukanye za Kiliziya Gatolika, zivuga ko abapadiri ba mbere bakoze ibikorwa bikomeye birimo kuba barajyaga kwiga muri Tanzania n’amaguru kuko ariho hari iseminari muri aka karere. Zivuga kandi ko Ubupadiri mu Rwanda ari ikintu cyihuse cyane ugereranyije no mu bindi bihugu, kuko ku myaka 17 gusa abamisiyoneri bahageze hahise haboneka abapadiri kavukire.
Izi nyandiko zivuga ko Abepiskopi, Jean-Joseph Hirth, Léon-Paul Classe na Laurent Déprimoz bitanze maze Kiliziya igashinga imizi mu Rwanda mu myaka 50 ya mbere. Yubile y’iyi myaka yabaye abanyarwanda 99 bamaze guhabwa Ubupadiri.
Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba