Bamwe bahita muri Gereza, abandi mu Gihome, abandi mu Buroko, abandi mu nzu y’imbohe, abandi mu Munyururu, n’andi mazina menshi, ariko icyo ahuriyeho yose ni uko ari ahantu hatisanzuye, aho uhafungiye aba adafite uburenganzira kuri byinshi mu mu buzima rusange bw’igihugu.
Muri Gereza, biragoye kurya icyo wihitiyemo, biragoye gusurwa n’uwo ukumbuye, kumusura byo ntibishoboka kuko utahasohoka, naho abagukumbuye si bose bishobokera kukugeraho. Ntiwambara icyo wifuza cyose, kuko nta soko rigari ry’imyambaro rihabarizwa, ntusohoka hanze y’igihome igihe ubishakiye, kereka ugiye kuburanishwa cyangwa uhawe akarimo runaka gakorerwa hanze ya Gereza.
Tutiriwe turondora ubuzima bwa Gereza , ni ahantu utakwifuza kujya, ni aho utakwifuriza uwawe, uhavuye ariruhutsa, usigayeyo ahorana inzozi zo gusubira mu buzima busanzwe.
Umuhanzi w’indirimbo z’isanamitima, iz’ubwiyunge, iz’amahoro n’izihimbaza Imana Kizito Mihigo, yahabaye imyaka isaga ine, akaba yarafunguwe kuwa 15 Kanama 2018. Umunsi ku wundi, nyuma y’ukwezi kumwe afunguwe, Kizito Mihigo yatangaje ko adahwema gusabira abo yasize inyuma.
Ubwo yasohokaga muri gereza Kizito Mihigo yavuze ko agiye gukomeza ibikorwa bye by’ubuhanzi, asubukuriye aho yari ashyikije mbere yo gufungwa. Ni umuhanzi ufite indirimbo zisaga ijana, kandi akaba ari umuhanga mu majwi yanditse, acuranze n’aririmbye. Yivugira ko ari “Umuhanzi w’umukiristo, wifuriza Isi kuba nziza kurushaho.”