• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Editorial 16 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Bamwe bahita muri Gereza, abandi mu Gihome, abandi mu Buroko, abandi mu nzu y’imbohe, abandi mu Munyururu, n’andi mazina menshi, ariko icyo ahuriyeho yose ni uko ari ahantu hatisanzuye, aho uhafungiye aba adafite uburenganzira kuri byinshi mu mu buzima rusange bw’igihugu.

Muri Gereza, biragoye kurya icyo wihitiyemo, biragoye gusurwa n’uwo ukumbuye, kumusura byo ntibishoboka kuko utahasohoka, naho abagukumbuye si bose bishobokera kukugeraho. Ntiwambara icyo wifuza cyose, kuko nta soko rigari ry’imyambaro rihabarizwa, ntusohoka hanze y’igihome igihe ubishakiye, kereka ugiye kuburanishwa cyangwa uhawe akarimo runaka gakorerwa hanze ya Gereza.

Tutiriwe turondora ubuzima bwa Gereza , ni ahantu utakwifuza kujya, ni aho utakwifuriza uwawe, uhavuye ariruhutsa, usigayeyo ahorana inzozi zo gusubira mu buzima busanzwe.

Umuhanzi w’indirimbo z’isanamitima, iz’ubwiyunge, iz’amahoro n’izihimbaza Imana Kizito Mihigo, yahabaye imyaka isaga ine, akaba yarafunguwe kuwa 15 Kanama 2018. Umunsi ku wundi, nyuma y’ukwezi kumwe afunguwe, Kizito Mihigo yatangaje ko adahwema gusabira abo yasize inyuma.

Mu magambo yanyujije ku mbuga ye ya Twitter, Umuhanzi Kizito Mihigo yagize ati: “Ukwezi kurashize Nyakubahwa perezida Paul Kagame afashe icyemezo gikomeye cyo kundekura, ndacyasengera abo twari dufunganywe (nasizeyo). Ndahamagarira imiryango y’Abanyarwanda kudatererana ababo bafunzwe. Icyaha yaba yarakoze cyose, ni uwawe, ni umuvandimwe wawe, ni umwana wawe, ni umufasha wawe, … mukunde, umufashe”

 Kizito Mihigo yifashishije kandi amagambo ya Dalai Lama agira ati: “Urukundo n’impuhwe ni nkenerwa mu buzima, si amafiyeri. Bitariho, ikiremamuntyu nticyarama”.

Ubwo yasohokaga muri gereza  Kizito Mihigo yavuze ko agiye gukomeza ibikorwa bye by’ubuhanzi, asubukuriye aho yari ashyikije mbere yo gufungwa. Ni umuhanzi ufite indirimbo zisaga ijana, kandi akaba ari umuhanga mu majwi yanditse, acuranze n’aririmbye. Yivugira ko ari “Umuhanzi w’umukiristo, wifuriza Isi kuba nziza kurushaho.”

2018-10-16
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Editorial 26 Mar 2020
Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina

Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina

Editorial 04 Nov 2021
Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Editorial 20 Sep 2023
Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Editorial 05 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’ubutabera araburira abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’ubutabera araburira abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza

Editorial 18 May 2018
Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Editorial 20 Dec 2019
Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52
Mu Rwanda

Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Editorial 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru