Umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Mbere mu rubanza ku bujurire bwe nyuma y’igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe mu 2015 amaze kwemera ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.
Kizito Mihigo yagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, aho yari yambaye impuzankano iranga abagororwa mu Rwanda, inkweto z’umutuku za ‘Nike’, amasogisi y’umweru n’isaha ku kuboko ndetse, ishapure y’umweru ku kuboko kw’iburyo n’ikirango cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku mufuka w’ishati.
Umucamanza yagaragaje imbogamizi ko hari uri muri uru rubanza rwatorotse ariwe Ntamuhanga Cassien ndetse no kuba Dukuzumuremyi Jean Paul adafite umwunganizi kandi mu rukiko itegeko riteganya ko adashobora kubura atunganiwe.
Kuri izi mbogamizi Kizito Mihigo yasabye ko dosiye ye yatandukanywa n’iy’aba bantu kuko nta sano rinini bafitanye mu byaha bakoze. Ikindi ashingira ho ni uko ngo imiburanire yabo itandukanye kuko we aburana yemera ibyaha bo bakabihakana.
Umwunganizi we Me Mukamusoni yavuze ko kuva Dukuzumenyi adafite umwunganizi bitakagombye kuba impamvu kuko yajuriye mu 2015 bityo yagakwiye kuba yaramushatse. Ikindi kandi ni uko atigeze yandikira urugaga rw’abavoka amusaba.
Ku bijyanye na Ntamuhanga watorotse, ngo yagakwiye gutandukanywa n’aba bantu kuko yakoze ikindi cyaha atazafatanya na bagenzi be. Ati “Ku ruhande rwa Kizito Mihigo, iyi tariki twari tuyinyotewe kuko turashaka ubutabera.”
Dukuzumuremyi asobanura impamvu adafite umwunganizi, yavuze ko yajuriye ari muri gereza ya Gasabo hanyuma akaza kwimurwa akajyanwa mu ya Rwamagana, ubu akaba ari mu ya Rubavu.
Uko kwimurwa kwatumye atamenya niba ubujurire bwe bwaremewe, amenyeshwa itariki yo kubura atari yarigeze amenya ko ubujurire bwakiriwe.
Ati “Nabonye ko nzitaba bintunguye. Ndasaba urukiko ko nahabwa umwanya ariko muto ngashaka umwunganizi.”
Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abarimo Nkusi Faustin bwavuze ko ingingo ya 186 y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, iteganya ko ikirego gisibwa iyo uwajuriye atitabye urukiko nta mpamvu.
Iyi ngingo ni yo yagendeweho busaba ko ubujurire bwa Ntamuhanga bwasibwa, hakagumishwaho igihano cyo mu Rukiko Rukuru. Bwavuze ko gutandukanya urubanza rwa Kizito na bagenzi be bidashoboka kuko nawe yemera ko bafitanye isano n’iyo ryaba rito ariko rihari.
Ku bijyanye na Dukuzumuremyi bwavuze ko afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, bityo yahabwa umwanya agashaka umwunganizi.
Urukiko rufashe icyemezo cyo kwimurira urubanza ku wa 11 Kamena 2018 kugira ngo Dukuzumuremyi ashakirwe umwunganizi mu mategeko.
Rufashe kandi icyemezo cyo gusiba ubujurire bwa Ntamuhanga Cassien kuko kuba ’yaratorotse gereza bigaragaza ko nta nyungu mu gukurikirana ubujurire bwe’.
Ku bijyanye no gutandukanya imanza, umucamanza yavuze ko kuba Kizito Mihigo yemera ko hari isano rito afitanye n’abo bareganwa bitaba mu nyungu z’ubutabera gutandukanya imanza. Ibi byatumye afata icyemezo cy’uko urubanza rukomeza kuba rumwe.
Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwahamije Kizito icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.