• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Editorial 27 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mikino yo kwishyura izakinwa guhera ku itariki ya 20 Mutarama aho kuba ku itariki ya 4 Gashyantare 2023, ibi bikaba bivuze ko amakipe amwe n’amwe azatangira imyitozo hakiri kare.

Ibi bibaye nyuma yaho hagati muri iyi minsiy’ikiruhuko hari hateganyijwemo imikino y’igikombe cy’Amahoro nayo yagombaga gukinwa muri uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Ibi bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abayobozi b’Amakipe ko habayeho impinduka kuri shampiyona y’u Rwanda ku mukino yo kwishyura, iyo baruwa itangira igira iti “Dushingiye ku ngengabihe z’amarushanwa yose ategurwa na FERWAFA twabagejejeho mu bihe byashize ; Tunejejwe no kubandikira tugira ngo tubagezeho ingengabihe igaragaza igihe imikino yo kwishyura (phase retour) izatangirira ku itariki ya 20 Mutarama 2023″.

Uko amakipe azahura (fixtures list) tuzabibagezaho mu gihe cya vuba. Icyakora, ku makipe akina ‘’PRIMUS NATIONAL LEAGUE’’ hazahinduka gusa igihe cyo gutangira imikino yo kwishyura n’amatariki y’imikino kuko uko amakipe azahura byari byatangajwe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022/2023 utangira”.

FERWAFA kandi ikaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro cya 2023 :

• Amajonjora y’ibanze: 07-08/02/2023 & 14-15/02/2023
• Imikino ya 1/8: 21-22/Gashyantare/2023 & 28-29/Gashyantare/2023
• Imikino ya 1⁄4: 07-08/Werurwe/2023 & 14-15/Werurwe/2023
• Imikino ya 1⁄2 : 22-23/Mata/2023 & 29-30/Mata/2023
• Umikino wa nyuma 14 Gicurasi 2023

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kandi batangaje ko igihe cya kabiri cyo kwandikisha abakinnyi (Second registration period) giteganyijwe mu buryo bukurikira nk’uko bigaragara muri FIFA TMS/DTMS:

• Kwandikisha abakinnyi babigize umwuga mu Bagabo ni ukuva tariki 01/01/2023 kugeza tariki 27/01/2023
• Kwandikisha abakinnyi babigize umwuga mu Bagore ni ukuva tariki 09/01/2023 kugeza tariki 27/01/2023
• Kwandikisha abakinnyi batabigize umwuga(Amateur) ni ukuva tariki 01/01/2023 kugeza tariki 27/01/2023

Kugeza ubu buri kipe yemerewe kwandikisha umubare ntarengwa w’abakinnyi 30 mu mwaka w’imikino nk’uko biteganywa n’ingingo ya 34 y’Amategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA, bityo, muri icyo gihe cya kabiri cyo kwandikisha abakinnyi cyavuzwe haruguru buri kipe izandikisha abakinnyi bitewe n’imyanya isigaranye ku bakinnyi 30 buri kipe yemerewe.

2022-12-27
Editorial

IZINDI NKURU

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Editorial 18 Mar 2021
Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Editorial 13 Feb 2019
APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

Editorial 01 Nov 2018
Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Editorial 30 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje  urugendo rwo  kwiyamamaza  kumunsi wa 8  mu Ntara y’Uburasirazuba
Mu Rwanda

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Editorial 23 Jul 2017
Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’
IKORANABUHANGA

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Editorial 17 Nov 2018
Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo
Mu Rwanda

Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo

Editorial 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru